Mu mateka ya muntu, mu mibereho ye ahora ashakisha ibintu bigendanye n’ijuru nk’uwabitaye, ibi bikaba ari nabyo bituma amadini n’amatorero bikomeza kwiyongera uko bwije n’uko bukeye, yewe bikaba n’ubucuruzi bubyara inyungu kuri bamwe gusa nanone ntitwabura kuvuga ko hari n’abo iyi myizerere itaraje ishinga n’ubwo atari benshi, amadini yamamaye kandi agasakara hafi ku isi yose yigisha inyigisho zifatiye ku bahanuzi baturutse ku Mana, basaba abantu gukora ibyiza no kubakurikira kugirango bazahabwe ijuru ho ingororano ndetse kandi babashe kubona ubwiza bw’Imana babeho ubuzima buzira imibabaro n’imihanagayiko y’isi. Bemeza kandi ko kumenya Imana ariwo mukiro usumba gutunga ibya Mirenge ku ntenyo ndetse ko intego yo kubaho k’umuntu ari ukugera ku muremyi we! Ngo usuguzura kandi ntiyite kuri izo nyigisho z’intumwa n’abahanuzi ntiyemere kubayoboka no kubumvira azabona ishyano ubwo abandi bazaba bagorororerwa ku bw’imirimo yabo myiza.

Mu matorero amwe n’amwe usanga abayayobora biyita intumwa n’abahanuzi ku rundi ruhande ugasanga andi madini yemera ko umuhanuzi cyangwa intumwa yabo ari yo yanyuma yewe n’ushatse kuba yakwiyita intumwa cg umuhanuzi nyuma ye akahabonera ibyago bikomeye! Aha twavuga nko mu idini ya Islamu bemera ko Intumwa y’Imana Muhammad s ari we wasoreje intumwa n’abahanuzi bityo umuislamu wavuga ko nyuma ya Muhamad s hazaza undi ibyo bikaba kimwe mu bya mukura mu ruziga rw’ubuislamu, ibi bikaba ari byo byabaye ku witwaga Miirzaa Husein Ali Nuri bakundaga kwita Bahaa’ullah wakomotsweho n’idini ry’ababahaayi ari nawe tugiye kurebera hamwe muri uyu mwanya!

Uyu Baha’ullah, yavukiya Tehran mu gihugu cya Iran muw’1818 aphira i Acre mu majyarugura ya Israyeli muw’1892. Uyu mugabo waranzwe no gufungwa ndetse no kwirukanwa mu bihugu bitandukanye, abamukurikira bazwi nk’ababahaa’I bavuga ko ashobora kuba akomoka Zartoshte ukurikirwa n’abitirirwa ko basenga umuriro cyangwa se akaba akomoka kuri Yazdegard wa 3 umwami wa nyuma w’ubwami bw’abasaasani muri Iran.

Amasomo yo gusoma nokwandika, kunoza umukono, gusoma quran no kuvuga imivugo y’abasizi bakomeye muri icyo gihugu yabyigiye iwabo mu rugo ntiyigeze ajya ku ishuli. Ku myaka 27 yakurikiye inyigisho z’uwitwaga Seyd Ali Muhamad Baab wari umaze kwiyomora ku baislamu b’abashia muri Iran maze agashinga idini rye ryamwitiriwe. Muhamad Bab yaje kwicwa muw’1851 maze Bahaa’ullah ahungira muri Iraq aho yamaze amezi make akagaruka mu gihugu cye, nyuma y’umwaka umwe gusa abakurikiraga Baab bashatse kwihorera ku butegetsi bwamwishe maze  bagaba igitero cyakomerekyemo umwami wo kuri icyo gihe, abagize uruhare muri icyo gitero  barimo na Baha’ullah barafashwe bafungirwa muri gereza ya Siyachale muri Tehran, aho muri gereza ngo Husein Ali Nuri alias Baha’ullah yahagiriye amabonekerwa yamugejeje ku rwego rw’ubuhanuzi na we ahita yemeza ko ari intumwa y’Imana gusa ngo ntiyahise abitangariza abantu.

Nyuma y’amezi ane byaje kwemzwa ko uyu mugabo nta cyaha afite arafungurwa ariko ahita ategekwa kuva muri Iran agashaka ahandi ajya gukomereza ubuzima ahabw aukwezi kumwe ko kuba yiteguye. Icyo gihe ngo yari afite intege nke cyane bitewe n’uburwayi yari afite kandi inzu ye yari yarasenywe umuryango we uromongana, yari afite muramu we ukora muri ambasade y’uburusiya amugira inama yo kujya kwibera mu burusiya ariko ntiyabyemera ahubwo ahitamo kwigira muri Iraq we n’abagore be ndetse n’abavandimwe be babiri maze nyuma y’urugendo rurerure bagera i Baghdah mu ntangiriro z’ukwa kane muw’1853 aho yamenyekanye nk’uhagarariye abo mu idindi rya Baab, gusa kubera kutumvikana n’uwitwaga Mirza Yahya Azal bari bahuje umubyeyi umwe, Bahaa’ullah yahisemo kumuhunga yerekeza mu misozi y’agace k’abakurde ahitwa Suleimaniya arahaba kuva muw’1854 kugeza muw’1856 ubwo abaBaab yasize muri Baghdad bamuhatiraga kugaruka kubayobora maze mu kwezi kwa 3 muw’1856 asubira i  Baghdad maze asubiza mu buryo ibintu byari bimaze kuba bibi mu bakurikira Baab bari abmaze no gucikamo ibice maze bongera kumenyekana aha kandi yahandikiye ibitabo bitandukanye maze bituma Husein Ali Nuri bimuha yongera kwamamara ibi bigashengura ubutegtsi bwa Irani bwamushinjag akuyobya imyemerere y’abaturage baye ari nacyo cyatumye ku bwumvikane bw’ubutegtsi bwombi ubwa Iraq n’ubwa Iran, Baha’ullah asohorwa muri Baghdad akerezeza Istanbul muri Turkia muw’1863. Mbere y’uko ahagurukana n’abo yari ayoboye ku italiki ya 21 Mata 1863 yabateranyirije hamwe maze ababwira ko ari intumwa y’Imana kandi ari nawe mucunguzi uzagaruka uvugwa mu nyigisho za Baab, mu babahaai uyu munsi ukaba uzwi nk’umunsi mukuru wa eid ridw’waan.

Nyuma y’amezi ane y’urugendo rwo ku butaka bageze Istanbul barahakambika maze nyuma y’amezi atatu gusa bongera kuhirukanwa berekeza ahitwa Edirne muri icyo gihugu nyine cya Turkia cyategekagwa n’ubwami bwa Otoman, nyuma y’imyaka ine muri Edirne muri icyo gihe nibwo yakoze inyandiko n’amabaruwa menshi byamamaza ubutumwa bw’ubuhanuzi bwe nk’aho yandikiraga ubutegtsi n’ubwami butandukanye abumenyesha ko ari inyumwa y’Imana mubo yandikiye twavuga nka Napoleon wa 3 mu Bufaransa, Naserdiin Shah umwami wa Iran, Sultan Abdul Aziz wa Otoman na Papa Pio wa 9 Giovanni Maria Mastai Ferretti, uretse kubahamagarira iby’ubutumwa bwe yabasabaga kandi kureka intambara bakimika imishyikirano y’amahoro n’ubwumvikane.

Muw’1868 ubutegetsi bwa Otoman bwongeye kwemezako Bahaa’ullah yirukanwa mu gihugu maze taliki ya 31 Werurwe muri uwo mwaka, we n’agatsiko kamukurikira bajyanwa muri gereza y’ahitwa Acre ubu habarizwa ku ikarita ya Israeli, iyi gereza ikaba yarafungirwagamo abataravugaga rumwe n’ubutegetsi.

Muri iyo gereza bahahuriye n’ibihe bikomeye birimo uburwayi bwahitanye abatari bake mu bari bamutsimbarayeho, Bahaa’ullah yakomeje inyandiko ze yandikiraga ibikomerezwa byariho icyo gihe nka Queen Victoria w’ubwongereza, Alexandre wa 2 mu Burusiya n’abandi… Muri iyi gereza abaje gusohokamo muw’1870 ariko ntibemererwa kurenga umugi wa Acre n’ubundi basaga n’abafungishijwe ijisho. N’ubwo yari imfungwa, Bahaaullah yaje guhabwa uruhushya rwo gusohoka muri Acra muw’1877 jya mu majyaruguru ya Acre ahamara imyaka ibiri yerekeza ahitwa Behji ari naho yapfiriye ku ya 29 Gicurasi 1892 akaba ari naho ashyinguye, igituro cye ababahaayi bakita ruuzeh mobaarakeh cg se rawdwa mubaarakah, aha hakaba ahantu hatagatifu kurenza ahandi ku isi ku myemerere y’ababahaa’I ndetse niho cyerekezo cyabo iyo bakora amasengesho yabo ya buri munsi.

Mu myaka cumi n’icyenda ya nyuma y’ubuzima bwe  nibwo yanditse ibitabo byinshi birimo nk’icyitwa Luuh Tarazaat gikubiyemo imyitwarire ikwiye kuranga abatuye isi, agaciro k’umurimo, kwiga ubumenyi butandukanye ndetse n’ubugeni, kumvira ubutegtsi, guhitamo ururimi rumwe rukwiye guhuza isi yose,kuvanaho jihad,uburere n’uburezi bw’umwana no gushaka ubwumvikane rusange.

Umuhungu we mukuru Abdul Bahaa’u ni we wasizwe na se nk’umusimbura we ndetse n’umusobanuzi w’inyandiko za Baha’ullah Husein Ali Nuri babaye intandaro yo kuvuka kw’idini ry’ababahaayi ndetse bikavugwa ko yaba yariyise Imana!

Ababahayi bo ku gihe cye bamwemeraga nk’uwamanukiwemo n’Imana,umuhanuzi n’intumwa nshya yo guhamya no gushimangirainyigisho z’uruhererekane rw’intumwa z’Imana nka Abrahamu, Mose,Budha,Zartoshte, Yezu mwene Maria na Muhamad bn Abdullah, ibi bikaba ari byo byatumaga badacana uwaka n’ubutegetsi bwa kiislamu kubw’izi nyigisho zabo zihabanye n’ubuislamu kuko nku’uko twabikomojeho mu idini ya islamu bemera ko Muhammad mwene Abdullahi ari we wasoreje intumwa n’abahanuzi kandi bakemera ko Imana itamanukira mu ntumwa nk’uko Bahaaullah yabyigishaga.

Abahaayi kandi bemera Imana imwe ihoraho,yaremye byose, itagerwaho n’umuntu uretse binyuze mu mabonekerwa y’intumwa n’abahanuzi, aba bagafatwa nk’abo Imana imanukiramo bityo ikaba yabasha kuvugana n’abantu binyuze muri izo ntumwa zayo. Amategeko n’imigenzo byabo bishingiye ku bibujijwe n’ibitegetswe bashingiye ku gutinya ibihano by’Imana, bakaba babikomora mu gitabo cya Bahaullah ubwe cyitwa Kitaabu aqdas.

Bafite insengero 8 zikomeye ku isi kuri buri mugabane,nko muri Australia,muri Uganda,muri Chili,mu Budage,muri Panama,muri Leta zunzubumwe za Amerika, mu Buhinde no muri Samoa. N’ubwo umubare wabo ku isi ari muto cyane utageze no kuri 0.2% by’abatuye isi kuko bose hamwe bagera ku bihumbi 700, ariko ni ryo dini rya kabiri ku isi mu gukwirakwira mu bihugu byinshi ku isi nyuma y’idini rya gikristo. Urwego rubahagarariye ku isi rufite ikicaro ahitwa Hayfaa mu majyaruguru ya Israeli akaba ari naho hashyinguye utwaga Seyd Ali Muhamad Baab twahereyeho.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here