ABASHIYA NI BANTU KI?

Abashiya ni igice mu bice by’abayislamu bayoboka bakanakunda aba imamu cumi na babiri bo mu rugo rw’intumwa y’Imana Muhammad (bazwi ku izina rya Ahalul- bayiti), ari bo Imamu Ally(as) n’abanabe bakanabemera nk’abayobozi b’abasilamu nyuma y’intumwa. Nibo bifashisha kumenya fiqhi (amategeko y’idini) arimo ibadat(amasengesho) no kumenya ibindi bikorwa byose mu idini ndetse bakanemera ko Imamu Ally(as) ariwe Intumwa Muhammad(saww) yasize nk’umuyobozi w’Abasilamu nyuma yo gutabaruka kwayo. Nk’uko bizwi,Ubuyisilamu bw’Ubushiya mu minsi ya mbere bwatangiye ku gihe cy’intumwa y’Imana Muhammad(saww) ikiriho,butangirira  i Hijazi (ubu niho hitwa Arabia Saudite), ahantu hari inshuti n’abasangirangendo b’intumwa y’Imana (Sal-Allaahu ‘alayhe Wa Aalih Wa Sallam).Ubushakashatsi bwakozwe n’abantu basoma amateka y’Ubuyisilamu n’inyandiko zigaragaramo amazina y’abanditsi batandukanye, bwerekana ko urutonde rw’amazina y’Abashiya ba mbere mu nshuti n’abasangirangendo b’Intumwa y’Imana barimo aba bakurikira : Bani   Hashim (abantu bo mu muryango ukomoka kuri Hashim, Sogokuruza w’Intumwa y’Imana), Abdullah bin al-‘Abbas,al-Fadl bin al-‘Abbas,‘ Ubaydillah bin al-‘Abbas,Qiththam bin ‘Abbas,‘Abd al-Rahman bin al-‘Abbas, Tamam bin al- ‘Abbas,Aqil bin Abi Talib,Abu Sufyan bin al-Harth bin ‘Abd al-Mutallib,Naufil bin al-Harth,‘Abdullahbin Ja‘far bin Abi Talib, ‘Awn bin Ja’far,Muhammad bin Ja‘far, Rabi‘at bin al-Harth bin ‘Abd al-Mutallib,al-Tfayl bin al- Harth,al-Mughayrat bin al-Harith, ‘Abdullah bin al-Harth bin Nawfil, ‘Abdullah bin Abi Sufyan bin al-Harth, al-‘Abbas bin Rabi‘at bin al-Harth, al-‘Abbas bin ‘Utbah bin Abi Lahab,‘Abd al-Mutallib bin Rabi‘at bin al- Harth,Ja‘far bin Abi Sufyan bin al-Harth.

Salman, Miqdad,Abu Dharir, Ammar bin Yaasi, Hudhayfah bin al-Yaman, Kuhazaymah bin Thabit, Abu Ayyub al- Ansar, Abu al-Haytham Malik bin al-Tihan, Ubayy bin Ka‘b, Qays bin Sa’d bin ‘U badah, Adiy bin Hatam, Ubadah bin al-Samit, Bilal bin Rabah al-Habashi,Abu Rafi’,Hashim bin Utbah , Uthman bin Hunayf, Sahl bin Hunayf, Hakim bin Jibillah al-‘Abdi, Khalid bin Sa‘id bin al-‘Aas,Ibn Husayb al-Aslami,Hindu bin Abi Halah al- Tamimi, Ju‘dah bin Hubayrah, Hujr bin ‘Adiy al-Kindi, Amr bin al-Hamq al-Khuza‘i, Jabir bin ‘Abdullah al-Ansar, Muhammad bin Abi Bakr (umuhungu w’umukhalifa wa mbere), Aban bin Sa‘id bin al-‘Asi na Zayd bin Sauhan.

3 COMMENTS

  1. Asalam alaykum warahmatullah wabarakatuh

    Iyi website iziye igihe kuko isi ya none igaragaza gutandukira amahame y’ibanze y’ubumuntu, ni ngombwa rero ko habaho abantu hizewe ikiremwamuntu gikwiye gukura inyigisho z’ubugandukuramana nyazo.

  2. Asalam alaykum warahmatullah wabarakatuh

    Iyi website iziye igihe kuko isi ya none igaragaza gutandukira amahame y’ibanze y’ubumuntu, ni ngombwa rero ko habaho abantu hizewe ikiremwamuntu gikwiye gukura inyigisho z’ubugandukuramana nyazo.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here