IKIBAZO:

Nifuzaga kubaza ibyerekeye na adhana y’abashia; ese itandukaniye he niyo batoraga mu gihe cya Rasulu?

IGISUBIZO

Mbere gato y’uko dusubiza ikibazo cyabajijwe, reka tugire icyo twungurana ku bijyanye na ADHANA.

Nk’uko tubizi mu magambo make, adhana muri Islam ni umuhamagaro uhamagarira abaislamu kwitabira isengesho hakoreshejwe amagambo yihariye. Gusa hari itandukaniro rito ku magambo akoreshwa n’abaislaamu b’abasuni ndetse n’akoreshwa n’abaislam b’abashia; ibi bikaba ari byo byatuma twumva imvugo nka: adhaana y’abashia cyangwa se adhana y’abasuni. Uku gutanduakanya kuva he? Ni byo tugiye kureba!

INKOMOKO YA ADHANA

-Abasuni bemera ko adhana ya mbere yatorewe i Madina, kandi ikaba ari inama intumwa y’Imana Muhammad (s) yagiriwe na mwene se wabo witwaga Hamzat nk’uburyo bwiza bwo kumenyesha abaislaamu ko igihe cy’isengesho kigeze mu gihe abandi bari batanze inama yo kujya havuzwa ingoma,…
-Abashia bemera ko, Adhana yemejwe na Allah kandi ko guhindura interuro zayo bitemewe, bemera ko uwatoye adhana bwa mbere ari Bilaal Habashiy i Madina naho mbere y’uko intumwa s yimuka ikaba ari yo ubwayo yitoreraga adhana.

ITANDUKANIRO

  1. Abakurikira madh’habu ya MAALIKI, interuro “Allahu akbar” ibanza bayisubiramo inshuro ebyiri mu gihe abandi baislaamu bose bayisubiramo inshuro enye.
    2. Interuro “ash’hadu anna ALIYAN waliiyullaah” ivugwa n’abashia gusa, ariko n’ubwo bayivuga ntibayemera nk’igice cy’itegeko cyigize adhana ahubwo bayifata nk’igikorwa kiza. Abaswahaba bo ku gihe cya rasul s(nka Abuu Dhari Ghaffaari, Miqdaad, Salmaan,…) bajyaga bayikoresha.
    3. Interuro “aswalaatu mina nawmi” ivugwa n’abasuni gusa kandi ikavugwa muri adhana ya swalaatul fajr gusa, iyi nteruro yongewe muri adhaana ku gihe cy’ubukhaliifa bwa UMAR bn Al KHATWAAB.
    4. Interuro “hay alaa khairil amal” ivugwa n’abashia gusa, yahoze muri adhaana ku gihe cy’intumwa y’Imana iza kuvanwamo na UMAR bn al KHATWAAB.
    5. Interuro “laa ilaaha illaallaah” isoza, abashia bayisubiramo inshuro ebyiri naho abasuni bakayivuga inshuro imwe gusa.

Kugeza aha biragaragara ko adhana itorwa n’abashia idatandukanye na adhana yatorwaga ku gihe cy’intumwa y’IMANA s.
Adhana itandukanye n’iyatorwaga ku gihe cya rasul s ni itorwa n’abasuni muri iki gihe kuko niyo igaragaramo interuro zongewemo n’izakuwemo nyuma y’uko intumwa y’Imana (s) itabaruka

wa salaamun alaykum

1 COMMENT

  1. Igitekerezo: asalaam alaikum wa rahmatullahi wa barakatuh.
    Bavandimwe duhuje ukwemera, izi nyigisho ni ingenzi cyane, ndasaba Allah ngo abagwize ho imigisha ye iteka. Ibitekerezo cyanjye, nasabaga ko mwazajya mushyira ho inkomoko y’izi nyigisho (aho twazisoma mu bitabo binyuranye). Murakoze

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here