Ese Imana isengwa n’Abayahudi niyo isengwa n’andi madini?

0
2513

 

Abenshi iyo havuzwe Imana tuyijyanisha n’imyemerere no gusenga, ushaka gusobanukirwa Imana wayibaza abanyamadini n’ibitabo bizera. Muri iyi si kugeza ubu dufite amadini cumi n’atatu ariho akora kandi mazima, ushobora kuvuga uti oya amadini 13 ni make bitewe n’insengero ugenda ubona hirya no hino aho unyura n’aho uba, ni byo amadini dufite ni  13 ari yo:

  1. Idini rya gikiristo; Christianity
  2. Islam
  3. Idini ry’abahindu; Hinduism
  4. Buddhism
  5. Confucianism; rishingiye ahanini kuri filozofi y’uwitwaga Confucius
  6. Taosim/Daoism
  7. Jainism
  8. Sikhism
  9. Idini ry’abayahudi; Judaism
  10. Idini ry’abamajusi; Zoroastrianism
  11. Idini ry’abasabians 12. Idini ry’ abashinto,
  12. N’idini ry’ababahayi aba bakaba bemera bibilia na qoran icyarimwe ariko kuribo inyigisho z’ingenzi ni izikubiye mu nyandiko z’uwitwaga Bahaawudini dore ko banamufata nk’intumwa y’Imana.

Tugendeye ku gitekerezo cy’ingenzi mu myemerere,aya ni yo madini dufite naho ibindi tubona ni amatorero akubiye muri ayo madini. Urugero nk’idini rya gikiristo rikubiyemo amatorero menshi nka Kiliziya gatolika, abaprotestants, abayehova, abadivantisti b’umunsi wa karindwi, abayehova,… n’andi tutarondora  yose ahuriye ku nyigisho zo kwemera Yezu kristo nk’umwami n’umukiza wapfiriye ibyaha byabo ngo bakunde baronke ubugingo bw’iteka inyigisho zabo bakazikomora mu isezerano rishya n’irya kera ibice bibiri bigize igitabo Bibilia ntagatifu cyangwa se yera bitewe n’itorero ubarizwamo, urundi rugero twatanga ni nko ku idini rya Islam rikomatanije amatorero bakunze kwita madhaahibu nk’abasuni n’abashia bose bahurira ku nyigisho z’imyemerere y’uko nta yindi mana iriho ikwiriye gusengwa uretse ALLAH kandi ko Muhammad(saww) ari intumwa yayo ndetse uyu akaba ari we wasoreje intumwa n’abahanuzi inyigisho zabo zigaturuka ku gitabo gitagatifu qoran no mu migenzo y’intumwa y’Imana Muhamad(saww) nk’uko babivuga… Amadini tuyareke tugaruke ku MANA ari yo ituraje ishinga. Mu madini 13 twarondoye harimo ayemera Imana imwe, hari abemera izirenze imwe yewe hariho n’abatemera ukubaho kw’Imana yaba imwe cyangwa nyinshi, muri buri dini kandi Imana igira izina bayita; muri aka kanya tugiye kurebera hamwe Imana ya ABRAHAMU ihuriweho n’Amadini atatu;idini ry’abayahudi,abakristo n’abaislamu. Turareba uko bayita,uko bayivuga,uko bayisobanura n’ibindi… Mbere gato y’uko dukomeza reka tubanze tumenye uyu mugabo Aburahamu cg se Ibraahiim.

Yavukiye ahitwa Uur ku nkengero z’umugezi wa Furat mu majyepfo ya IRAQ y’ubu mu myaka ibihumbi bibiri mbere y’ivuka rya Yezu Kristo, yabanje kwitwa Ibramu bisobanura umubyeyi wo ku rwego rwo hejuru maze ageze ku myaka 99 y’amavuko Imana imuhindurira izina imwita Aburahamu nawe iyi nkuru wayisomera muri bibiliya,intangiriro igice cya cumi na karindwi uvuye ku murongo wa mbere ugakomeza, Abrahamu bivuga Sekuruza w’amahanga menshi, ubwo Imana yari imaze kumuha isezerano rizakomereza mu rubyaro rwe ubwo yari imuhishuriye ko azabona urubyaro dore ko yari ageze muri iyo myaka nta umwana agira. Iryo sezerano nta rindi niba koko wasomye iki gice cya cumi na karindwi wabibonye ko ku murongo wa cumi n’umwe handitse ngo “muzakebwa umunwa w’ibyo mwambariye,kizaba ikimenyetso cy’isezerano ryange namwe”

Kubera intambara n’umutekeno muke byarangwaga muri ako gace, Abramu waje kwitwa Abrahamu yahisemo kuhimuka maze we na se, umugore we na Loti yari abereye se wabo berekeza i Kanani ho muri Palestina y’ubu gusa ntibagezeyo kuko bageze ahitwa Harani mu majyepfo ya Turkia y’ubu hafi n’umupaka wa Siriya, bakahatura aha hakaba ari naho se wa Abrahamu yapfiriye ageze mu myaka magana abiri nk’uko bibilia ibivuga. Abrahamu ngo yemeraga kandi akizera Imana imwe rukumbi ikaba umugenga wa bose, akayita IL’shada ari nayo yahamagariraga abantu muri Harrani aho yavuye ageze mu myaka 75 akerekeza i Kanani ku itegeko ry’Imana ye akajyana na Sara umugore we ndetse na Loti na bamwe mu batuturage bi Harani, bageze ahitwa Bethel bahaca ingando barahacumbika, nyuma berekeza ahitwa Hebron mu birometero 30 gusa uvuye i Yeruzalemu ari naho Abrahamu yapfiriye, Loti nawe yigira i Sodoma.

Bibilia ivuga ko Abrahamu yasezeranye n’Imana ko ubutaka buri hagati y’uruzi rwa Nil n’uruzi rwa Furat buzagabirwa urubyaro rwa Abrahamu binyuze mu muhungu we Isaka aha hahita haboneka itandukaniro rikomeye hagati y’abagendera ku nyigisho za bibilia n’abagendera ku za qoran kuko aba ba nyuma bo bavuga ko isezerano rya Abrahamu  rikomereza mu bahungu be bombi Isaka na Ishmaeli cyangwa se Ishaaq na Ismaa’iil; irindi tandukaniro rigaragara ni uko bibilia ivuga ko Isaka ari we mwana Abrahamu yategetswe gutamba  naho Qoran yo ikemeza ko ari Ismaa’iil.

Tugaruke ku mana ya Abrahamu, Yehova, Imana data, Allahu Taalaa nk’uko yitwa mu madini atatu twakomojeho abayahudi,abakristo n’abaislam. Imana ya Abraham, kuki Abrahamu?

Mu isezerano rya kera, igitabo cy’abayahudi kikaba n’igice kimwe mu bigize bibilia yizerwa n’abakristo Imana yagiye yimenyekanisha nk’Imana ya Abrahamu, soma kuva igice cya gatatu; nyuma y’uko Imana ibwira Musa gukwetura inkweto mu birenge bye, ku murongo wa gatandatu iramubwira ngo ndi Imana ya so, Imana ya Abrahamu, Imana ya Isaka, Imana ya Yakobo… ukomeje ku murongo wa cumi n’itanu Imana yongera kumusubiriramo ko ari Imana ya Abrahamu yewe no ku murongo ukurikiraho wa cumi n’itandatu. Mu isezerano rishya, ibyakozwe n’intumwa mu gice cya karindwi ku murongo wa 2 naho dusangamo ko Imana yabonekeye sogokuruza Abrahamu akiri i Mezopotamiya ataratura i Harani; ni cyo kimwe no mu Baroma igice cya kane uvuye ku murongo wa gatatu ukageza ku wa cumi n’umwe urahasanga iby’uko Abrahamu ari sekuruza w’abizera Imana bose, tukiri mu isezerano rishya umurongo wa gatandatu kugeza kuwa cyenda mu gice cya 3 Abagalatiya haratubwira ko amahanga yose azahererwa umugisha muri Abrahamu.

Ni Imana ya Abrahamu ihuriweho n’amadini atatu akaba anakomoka kuri uyu mugabo Abrahamu. Twerekeje muri Qoran igitabo cyizerwa kandi kikemerwa n’abaislamu bose nk’igitabo kiyobora ikiremwa muntu ngo azabashe kugera ku mukiro w’iteka, nacyo mu mirongo imwe n’imwe kigaruka ku mugabo twakomeje kuvugaho Abrahamu kikamwita Ibraahiim; twavuga nko muri suratul baqarat umurongo w’ijana na mirongo itatu n’umwe kugeza kuw’ijana na mirongo itatu n’itatu aho igira iti:

إِذْ قَالَ لَهُ رَبُّهُ أَسْلِمْ ۖ قَالَ أَسْلَمْتُ لِرَبِّ الْعَالَمِينَ 131

وَوَصَّىٰ بِهَا إِبْرَاهِيمُ بَنِيهِ وَيَعْقُوبُ يَا بَنِيَّ إِنَّ اللَّهَ اصْطَفَىٰ لَكُمُ الدِّينَ فَلَا تَمُوتُنَّ إِلَّا وَأَنْتُمْ مُسْلِمُونَ 132

133أَمْ كُنْتُمْ شُهَدَاءَ إِذْ حَضَرَ يَعْقُوبَ الْمَوْتُ إِذْ قَالَ لِبَنِيهِ مَا تَعْبُدُونَ مِنْ بَعْدِي قَالُوا نَعْبُدُ إِلَٰهَكَ وَإِلَٰهَ آبَائِكَ إِبْرَاهِيمَ وَإِسْمَاعِيلَ وَإِسْحَاقَ إِلَٰهًا وَاحِدًا وَنَحْنُ لَهُ مُسْلِمُونَ

Tugenekerereje mu Kinyarwanda, Allah aributsa abaislamu ubwo yabwira Ibraahiim ngo yicishe bugufi imbere y’ubushake bw’umugenga w’ibiremwa byose, ibi kandi Ibraahiimu na Yaquubu babiraze abana babo, bavuga bati bana bange, Allah yabahitiyemo iri dini rwose ntimuzapfe mutari abaislamu. Ese mwari muhari igihe urupfu rwari ruziye Yaquubu akabwira abana be ati muzagaragira nde ntairiho? Bakamusubiza bati tuzagaragira Imana yawe ariyo Mana y’abakurambere bawe aribo Ibrahimu, Ismaail na Is’haaq Imana imwe rukumbi kandi ni yo twicishaho bugufi.

Hejuru y’iyi mirongo kuw’130 haragira hati

وَمَنْ يَرْغَبُ عَنْ مِلَّةِ إِبْرَاهِيمَ إِلَّا مَنْ سَفِهَ نَفْسَه 130

Mbese ni nde wakwanga idini ya Ibraahiimu uretse uwigize umupfayongo?

Naho muri Suratu Al Imrani ayat ya mirongo icyenda n’eshanu qoran iragira iti” babwire uti ALLAH yavuze ukuri, nimukurikire idini ya Ibrahiimu wayobotse kandi ntiyari mu babangikanyamana”

Mu isura ya kane kandi, umurongo wayo w’ijana na makumyabiri n’itanu urahamya ko nta muntu n’umwe w’umunyedini waruta uwakurikiye idini rya Ibraahimu wagizwe inshuti magara y’Imana nanone ku murongo w’ijana na makumyabiri n’itatu wo mu isura ya cumi n’esheshatu ngo Muhamad yahishuriwe gukurikira idini rya Ibraahiimu utarabangikanyaga Imana…

Nguko uko Abrahamu ahura n’ayo madini atatu, ngaho ahava imvugo ngo Imana ya Abrahamu sekuruza w’amahanga menshi ayo mahanga akaba ari we aronkeramo umugisha!

Nk’uko bigaragara Imana y’aya madini ni imwe kabone n’ubwo bayivuga kandi bakayita ugutandukanye.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here