Ikibazo

Ese koko islamu izaganza andi madini?

Igisubizo

Quran 61:9

هُوَ الَّذِي أَرْسَلَ رَسُولَهُ بِالْهُدَىٰ وَدِينِ الْحَقِّ لِيُظْهِرَهُ عَلَى الدِّينِ كُلِّهِ وَلَوْ كَرِهَ الْمُشْرِكُونَ

Allah niwe wohereje Intumwa ye, umuyoboro hamwe n’Idini y’ukuri  kugirango ijye hejuru y’andi madini yose kabone nubwo byarakaza ababangikanyamana.

Muri uyu murongo Imana yaragize iti: Kugira ngo iyo dini ya Islam isumbe/ijye hejuru/iganze andi madini yose …

Nta gushidikanya ko Imana yavuze ukuri, arko nanone hari ibyo dukwiye kwibaza: Ni inde muntu watubwira ko Idini ya Islam iganje andi madini yose ukuri ko kuyaganza?

Niba bitaraba ni ryari bizaba? Ibi si bimwe mu bigaragaza ko hari ubuhanuzi bwinshi butarasohora? Ko Imana itabeshya, ni ryari idini ya Islam izaganza andi madini yose?

Twe, twemera ko icyo gihe ari nacyo gihe imam Mahdi a.s azigaragariza abantu bose.

Tugashingira kuri byinshi arko kimwe muri byo ni ubwo umunyeshuli ukomeye w’intumwa y’Imana Muhamad (s) akaba n’umuyobozi w’abemera imam Ali a.s yavugaga kuri iyi ayat (61:9) yaragize ati:

Ndahiye ku Mana yo ifite ubugingo bwanjye mu maboko yayo ko muri icyo gihe nta hantu na hamwe, ko nta cyaro na kimwe kizasigara uretse ko ibitondo n’amajoro byose bizaba biri kuvugirwamo  Ash-hadu anlaa ilaaha ilallah wa ash-hadu anna Muhamadan rasulullah.

Nguko uko Islam izaganza andi madini yose ikayaganza byo kuyaganza, abantu bakaryoherwa n’idini ya Nyagasani.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here