Imana nyagasani muri Qor’an ntagatifu iragira iti:

‎        « وَاتَّقُوا اللَّهَ وَيُعَلِّمُكُمُ اللَّه »

Kandi mutinye Imana, ubundi namwe Imana ibigishe, ibereke ukuri nyako                                                              (Q 1:282)

Ibisobanuro:

Gutinya Imana bisobanura kujya kure y’ibibi n’ibidashimishije.

Bivuze ko abantu banduye (roho) hari ukuri kwinshi batabasha kubona (gusobanukirwa).

-Umuntu ufite irondaruhu, amacakubiri y’amoko, inzika, ubuhezanguni runaka n’ibindi … ntabasha kumva cg kubona ukuri nyako ,aba ameze nk’umuntu wambaye amadarubindi(lunette) y’umutuku, aho aba abona ibintu byose ari umutuku maze urutoryi akarubonamo urunyanya naho yakwambara amadarubindi y’ibara ry’icyatsi yareba ibyatsi byumye akabibonamo ibyatsi bitoshye.

-Kandi iyo indorerwamo ihanaguwe neza ikaba idafite ayo mabara twavugaga ibasha kwerekana isura ya buri kintu mw’ishusho yacyo.

Indorerwamo y’umutima nayo rero iba igomba guhanagurwa neza kugira ngo ibashe(umutima) kwerekana neza ukuri nyako Imitima yuzuyemo inzika cyangwa ishyari iba imeze nk’igikombe cyanduye aho iyo usutsemo amazi meza ahita ahinduka mabi.

-Icyaha rero ni ivumbi ryanduza umutima bigatuma umuntu atabasha kubona ukuri nyako neza kw’ibintu bityo rero icyo dusabwa kugira ngo tubashe kubona ukuri nyako nk’uko igitabo cy’Imana Qor’an cyatuburiye, ni uko tugomba kujya kure y’ibibi n’ibidashimishije kugira ngo tubashe gusukura imitima yacu tuyishyira kure y’ibyaha kugira ngo Imana ibashe kutwereka ukuri nyako kwa buri kintu cyose in shaa Allah

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here