Imam Ally bni Abitwalib(as) yavutse ryari? Yabyawe nande?

0
2249

Ababyeyi ba Imamu Ally(as):  

Se ni: Abu Twalib mwene Abdul-Mutwalib mwene Hashimu mwene Abdu Manaf.

Nyina ni: Fatwima bint Assad mwene Hashim mwene Abdu Manaf.

Imamu Ally(as) yavutse taliki ya 13/Rajabu mu mwaka wa 30 Amul-Fiil(umwaka w’inzovu). Ni ukuvuga inyaka 10 mbere y’uko intumwa ihabwa ubutumwa(bi’that) n’imyaka 23 mbere y’uko intumwa yimuka ivuye i Makka ijya i Madina, avukira mu mujyi wa Makka muri Kaaba.Akaba ari umwana wambere mu bana ba Bani Hashimu bafite ababyeyi bose baturuka kuri Hashim.

Uko imam Ally(as) yavutse

Imamu Ally(as) yavutse mu buryo bw’igitangaza kitigeze kiba ku w’undi muntu, aho ubwo nyina Fatwima binti Assad yari ageze iruhande rwa Kaaba yegereje kubyara,yegereye Kaaba maze asaba Imana ati: Nyagasani nemera ko ari wowe Mana yonyine,nkanemera intumwa zose wohereje, ibitabo byose wohereje ndetse n’amagambo ya sogokuru Ibrahimu wubatse iyi nzu yawe(Kaaba).None rero Nyagasani ku bw’icyubahiro n’agaciro kuwubatse iyi nzu yawe Kaaba no ku bw’uyu mwana ntwite ndakwinginze ngo unyorohereze mu kubyara kwange. Fatwima amaze kuvuga gutyo ntibyatinze kuko yagiye kubona abona igikuta cya Kaaba kirasadutse abantu babireba harimo Abbas bni Abdul Mutwalib na Yazid bni Ta’af. Fatwima bint Assad yahise yinjira muri Kaaba anyuze aho hantu hasadutse nuko amaze kwinjiramo hahita hongera hariteranya,nuko Fatwima bint Assad abyariramo Imamu Ally(as)anamaramo iminsi itatu adasohoka.

Nyuma y’iminsi itatu nibwo cya gikuta cyongeye gusaduka nanone maze Fatwima binti Assad asohoka muri Kaaba ateruye uruhinja nuko  abwira abantu ko yumvishe ijwi rimubwira riti uwo mwana azitwe Ally! Nuko umwana yitwa Ally gutyo. Fatwima bint Assad amaze gusohoka muri Kaaba yahise ajya mu rugo ariko umuntu wari wabonye ibyabaye agenda yihuta amutanga kugera mu rugo maze abwira Abu Twalib ko Fatwima bint Assad yabyaye kandi yabyariye muri Kaaba none akaba arimo kuza.Abantu bo mu muryango we bazana n’intumwa y’Imana Muhammad(s)  baza ari benshi gusanganira Fatwima n’umwana.Bageze aho Fatwima yarari, intumwa yahise iterura wa mwana maze iramusoma imusabira no ku Mana. Ababyeyi ba Imam Ally(as) baramukundaga bakanamwubaha cyane bitewe n’ibitangaza bagiye bamubonaho nko kuvuga akiri mu nda ya nyina, kuvukira muri Kaaba, kwifuriza amahoro n’imigisha intumwa zose z’Imana ndetse n’intumwa Muhammad(s) ari uruhinja, gusoma Qoran n’ibindi bitabo byamanuriwe intumwa zindi. Abu Twalib mu rwego rwo kwishimira umwana we yabagiye amantu ingamiya nyinshi maze banakora tawafu ku nzu y’Allah ariyo Kaaba.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here