1. IVUKA RYA IMAMU MAHADI (aj)

Imamu Mahadi(aj)yavutse taliki ya 15 z’ukwezi kwa Shaban mu mwaka wa 255 hijriya.

–  Se ni Imamu Hassan Askariy(as)

– Nyina ni Narjis Khatun Cyangwa Milika.

NARJIS UWO ARIWE NUKO YASHAKANYE NA IMAMU HASSAN ASKARIY(as).

Narjis Khatun Malika(as)(Nyina wa Imamu Zaman (aj) ni umwana wa Yoshuwa umuhungu wa Qaisar umwami wa ba Roman(Roma y’iburasirazuba) akaba kandi  umwuzukuru wa Simon Petero wari umwigishwa wa Issa cyangwa Yesu(as)[1].Narjis yavukiye i Roma(Roma y’iburasirazuba) avuka  mu mwaka wa 240 hijiriya asezerana na Imamu Hassan Askariy(as) mu mwaka wa 254 afite imyaka 15 cyangwa se 16 mu gihe Imamu Hassan Askariy(as) yarafite imyaka 22.Narjis yitabye Imana mu mwaka wa 261 afite imyaka 21.

Biturutse kuri Bushr bni Sulaiman wacuruzaga abacakara, akaba umuhungu wa Abu-Ayyub  Ansari akaba kandi yari umwe mu basangirangendo ba Imamu Hadi(as) ndetse na Imamu Hassan Askari(as) kandi akaba yari anaturanye na Imamu Hadi(as) mu mujyi wa Samara, aratubarira inkuru ya iteye itya:

Umunsi umwe Kafuur wari umwe mu bafashaga imamu Hadi(as)mu rugo,yaraje aza mu rugo i wange(kwa Bushr bni Sulaiman) arambwira ati:”Imamu Hadi(as) aragushaka byihutirwa”.Nuko Bushr aragenda ageze mu rugo rwa Imamu Hadi(as), imamu aramubwira ati:”Yewe Bushr ! Wowe uri uwo mu bwoko bwa Bani Ansar kandi muzwiho gukunda umuryango w’intumwa y’Imana Muhammad(saww) kandi ni namwe mwafashije intumwa muranayakira ubwo yari yimutse ivuye i Makka yagiye i Madina!Akaba ari nayo mpamvu nkwizera nkaba nshaka kugutuma no kukubitsa ibanga”. Nuko Imamu aha Bushr urwandiko rwari rwanditse mu rurimi rw’iki Roman maze amuha n’igipfunyika(agafuka)cy’umuhondo  kirimo Amadinar(amafranga) 225 yicyo gihe.Nuko Imamu abwira Bushr ati :”Genda ujye i Baghdad ujyanye urwo rwandiko n’ayo madinar maze kuri iyu munsi(amubwira umunsi n’igihe) uzajye ku kiraro cy’umugezi wa Furati.Nugera kuri icyo kiraro uzahita ubona ubwato bunini buje butwaye abacakara kandi hazaba hari n’abaguzi b’abacakara benshi boherejwe n’abakire ba Bani Abassi(abayobozi b’abasilamu muri icyo gihe), hazaba kandi hari n’abandi bantu bake b’urubyiruko rw’abarabu.Numara kuhagera uzajye ahantu hari umugabo ucuruza abacakara witwa Omar bnu Zeyid uzahasanga umucakarakazi uzaba ari kuvuga cyane mu rurimi rw’aba Roman ari kwiyama abantu bashaka kumukoraho kandi adashaka ko bamugurisha.Nuko uzahite uha uwo mukobwa  uru rwandiko nguhaye.Naho aya madinar yo,niyo uzaha uwo Omar bnu Zeyid igihe uzaba uri kugura uwo mukobwa”.

Bushr akomeza avuga ati:”Naragiye nk’uko Imamu Hadi Naqi(as)yabimbwiye, nuko ngeze aho yambwiye, mpasanga wa mukobwa maze muhereza urwandiko rwa Imamu ,nuko amaze kurusoma ararira cyane maze abwira Omar bnu Zeyid(ucuruza abacakara) ati:”Ngurisha kuri uyu muntu kandi nutabikora ngewe ubwange ndiyica”.Nuko Bushr avugana na Omar igiciro,baza kwemeranywa ya madinar Imamu yamuhaye(amadinar 225) maze arishyura atwara uwo mukobwa.Nuko bari gutaha Bushr abona wa mukobwa ari kugenda aseka yishimye cyane kandi asoma rwa urupapuro yari yahawe rwavuye kwa Imamu Hadi(as).Kuko uwo mukobwa yari yarize icyarabu kandi azi kukivuga, Bushr  yaramubajije ati:”Kubera iki uri gusoma urwo rwandiko ugaseka(wishimye) kandi utazi nuwarwanditse? Nuko Wa mukobwa abwira Bishr ati:Ntega amatwi nkubwire: Ngewe ndi Malika umukobwa wa Yoshuwa umwana wo kwa Qaisar umwami wa Roma,mama wange ni umwe mu buzukuru ba Simon Petero wari umwigishwa wa Yesu(as). Ubwo nari ngejeje ku myaka cumi nitatu sogokuru wange ariwe Qaisar yashatse kunshyingira umwe mu bahungu b’umuvandimwe we,nuko atumira abakuru ba kiliziya 300,abayobozi bakomeye 700,abandi bantu bakoraga ibwami harimo abasilikare,…4000 nuko ibwami bahatakisha zahabu ndetse n’intebe y’abageni bayitakisha zahabu,nuko umwami Qaisar nabashyitsi baricara maze abahereza bo mu nsengero basohora imisaraba barayifata abandi batangira gusoma Ivangili.Nuko hashize akanya gato haba ikimeze nk’umutingito,ya misaraba yitura hasi na yantebe umugeni w’umuhungu yari yicayeho iravunika yitura hasi.Nuko abapadiri n’abandi bantu bakomeye babibonye bagira ubwoba maze begera Qaisar baramubwira bati:Nyagasani ibintu tumaze kubona turabona bidasanzwe ahari umenya ubu bukwe bufite ikibazo.Nuko Qaisar ategeka ko bongera bagatera intebe neza bakazana nimisaraba  maze bakongera bagatangira ibirori bundi bushya. Nuko bongeye gutangira umuhango nanone, bihita bigenda kwa kundi kwambere maze abaturage n’abatumirwa bose barahunga.Qaisar nawe n’uburakari bwinshi ahita ajya mu nzu ye nuko ubukwe bupfa gutyo.

Malika(Narjis)(as) akomeza agira ati:”Mu ijoro ry’uwo munsi narose mbona Yesu(as)ndetse na Simoni Petero n’abandi bigishwa ba Yesu(as) bose bateraniye mu ngoro ya sogokuru Qaisar hari n’intebe ishashagirana ihateguye.Nuko hashize akanya mbona abagabo beza cyane  (aho naje kumenya nyuma ko ari intumwa y’Imana Muhammad (saww)hamwe  n’umusigire wayo Imamu Ally(as) hamwe n’abandi buzukuru be bose harimo na Imamu Hassan Askari as) barinjiye maze Yesu(as) abaha ikaze ababaza ikibagenza.Nuko intumwa y’Imana Muhammad (saww) afata ijambo aravuga ati:” Yewe Issa Ruhullah(as)!Nje hano nzanywe no gusabira umuhungu wange ariwe Hassan Askari! Nuko Yesu abwira Simon Petero ati:”Yewe Simon Petero!Ugize umugisha mwinshi kuba uhuye naya mahirwe!” Nuko akomeza amubwira ati:”Bemerere umugeni”.Nuko Simon Petero arabyemera.Malika akomeza avuga ati:”Kuva mu gitondo cy’iryo joro nahise numva nkunze Hassan Askari nabonye mu nzozi bigera naho kurya binanira maze ndarwara ndaremba nuko maze kuremba Qaisar azana abaganga bose bakomeye ariko ntibabasha kumvura.Nuko Qaisar abonye gukira byanze asaba Imana na Yesu na Mariya ko bamwereka icyo yakora kugira ngo umwana we akire.Nuko Malika abwira Qaisar ati:”Data, nukingurira(nurekura) imbohe z’abasilamu zose ziri muri gereza zawe nshobora kumera neza”.Umwami akibyumva ategeka gufungura abasilamu bose bari bafunze maze Malika nawe atangira kurya no kumera nkuwatoye agatege.Umwami abibonye arishima cyane ku buryo kuva icyo gihe yubashye abasilamu akajya anafata neza ababaga bafatiwe ku rugamba.Malika(Narjis) akomeza agira ati:”Haciyeho amajoro 14 nongeye kurota inzozi mbona umukobwa mwiza cyane (aho nyuma naje kumenya ko ari umukobwa w’intumwa y’Imana Muhammad(saww) ariwe Fatwima) arikumwe na Bikira Mariya(Mariyam)(as) ndetse n’abakobwa bo mu ijuru baje kunsura nuko Mariya arambwira ati:”Ngewe ndi Mariya nyina wa Yesu(as) naho uyu mubyeyi ubona ni Fatwima Zahara(as) akaba ariwe nyina w’umugabo wawe  Hassan Askari(as)”. Nuko mpita muhobera ndarira maze mubaza impamvu Hassan Askari ataje kunsura.Fatwima aransubiza ati:”Umwana wange ntago azaza kugusura kubera ko wowe ubangikanya Imana,niba ushaka ko Imana,Yesu,Mariyam,…bakwishimira ugomba kwemera Imana imwe ukanemera ko data ariwe Muhammad (saww) ari intumwa yayo kandi yasozereje izindi,ukanemera ko Imamu Ally(as) ari umusigire we”.Nuko nemera ibyo Fatwima yari ambwiye maze gutora shahadu Fatwima(as) yarampobeye nuko numva ndakize ,nuko Fatwima ansezeranya ko azajya yohereza Hassan Askari akaza kunsura.Malika akomeza avuga ko mu ijoro rya kurikiyeho Imamu Hassan Askari(as) yaje kumusura mu nzozi kandi akajya akomeza kuza.

Bushr abaza Narjis ati:”None ni gute wabashije kuza ku rugamba ukanaba umucakara kandi uruw’ibwami?”  Narjis aramusubiza ati:”Mu ijoro rimwe nabonye inzozi  Imamu Hassan Askari(as) araza arambwira ati:”Umunsi uyu nuyu ingabo z’abaroma zizaza kurwana n’ingabo z’abasilamu none wowe uzambare imyenda y’abacakara maze wivange nabo muzane ku rugamba”. Ibyo Imamu yambwiye narabikoze akaba ariyo mpamvu umbona nageze hano. Akomeza avuga ati:”Ariko nta wundi muntu uzi ko ndi uw’ibwami”.

Bushr akomeza amubaza impamvu avuga icyarabu kandi ari uwi i Roma, nuko amusubiza ko Qaisar yari yaramushakiye umugore w’umwarabukazi uzajya amwigisha icyarabu akaba ariyo mpamvu yakimenye.Nuko Bushr ajyana Narjis kwa Imamu Hadi(as)bagezeyo baravugana bigera aho Imamu abwira Narjis ati:” Ngiye kuguhitishamo ibintu bibiri wowe uhitemo igifite agaciro kuri wowe”.Nuko Imamu(as) abwira Narjis ati:Hagati y’amadinar ibihumbi 10,000 no kukubwira inkuru nziza ishimishije urahitamo iki? Narjis ahitamo kubwirwa inkuru nziza, maze Imamu(as)aramubwira ati:Ndaguha inkuru nziza yuko uzabyara umwana wumuhungu ku buryo kuva iburasirazuba n’iburengerazuba by’isi bizaba ari ibye kandi akazuzuza amahoro ku isi, igihe isi izaba yuzuye amahugu,intambara n’ubukozi bw’ibibi”.Nuko Narjis abaza Imamu ati:”Nonese uwo mwana azaba ari uw’uwuhe mugabo?” Imamu(as) aramubwira ati:”Azaba ari uwa wa wundi sogokuru Intumwa y’Imana Muhammad (saww) yaje kugusaba ababyeyi bawe igihe Issa(as) na Simon Petero bari bahari”. Nuko Narjis aravuga ati:”Uravuga Hassan Askari?” Imamu aramubaza ati: “Uramwibuka se?” Narjis aramusubiza ati:”Ubwo nasurwaga na Fatwima mu nzozi guhera ubwo Hassan Askari yatangiye kujya aza kundeba mu nzozi”.Nuko Imamu ahamagara Kafuur wari umukozi wo kwa Imamu amubwira ko ahamagara Hakimah wari mushiki wa Imamu.Hakimah ahageze Imamu aramubwira ati:”Uyu ni wa mukobwa nakubwiraga, nuko Hakimah aramuhobera maze Imamu abwira Hakimah ati:”Mujyane umwigishe ibikorwa by’itegeko n’ibya mustahabu by’idini kuko uyu niwe izaba umugore w’umuhungu wange Hassan Askari(as) kandi akaba ariwe uzabyara Imamu Qa’imul- Mahadi(aj).Hakimah yamaranye na Narjis imyaka ibiri amwigisha ni ukuvuga umwaka wa 253 na 254.Mu mwaka wa wa 254 nibwo yashyiranywe na Imamu Hassan Askariy(as) nuko babyara umwana w’umuhungu ariwe Imamu Mahadi(aj)[2].

IVUKA RYA IMAMU MAHADI(aj)

Imamu Zaman(aj) yavutse taliki ya 15 z’ukwezi kwa Sha’ban mu mwaka wa 255.Avukira i Samara muri Iraq y’ubu.

Mu gihe cyose imamu Hassan Askari(as) yabayeho, icyo gihe igihugu cyayobowe n’abakhalifa(abayobozi) batatu aribo:

  1. Al-Mu’tazi Billah
  2. Al- Muhutadi Billah
  3. Al-Mu’tamidi Billah

Aba bakhalifa bose babayeho bagenzura urugo rwa Imamu Askari(as) kugeza nubwo bamujyanye kuba mu kigo cya gisilikare(akaba ari nayo mpamvu yiswe Askari) n’umuryango we,kugira ngo babiyegereze babashe kugenzura urugo rwabo kuko bari bazi ko ariho hazavuka Imamu Mahadi(aj).Bashyiraho abarinzi n’abandi bantu bataraga amakuru y’urugo rwa Imamu kugirango nihagira umwana uzahavuka bazamwice kuko batashakaga ko Imamu Zaman(aj) abaho.Bitewe rero no kuba uru rugo bararugenzuraga cyane inda ya Narjis ntago yagaragaye ku bw’ibitangaza by’Imana kandi byanabaye ngombwa ko igihe Imamu Zaman(aj) avutse babihisha abantu ku bw’umutekano wabo n’uw’umwana ariwe Imamu Zaman(aj) uretse abantu bake ba hafi  b’abizerwa bari babizi ko yavutse.Imamu Zaman(aj) yakomeje kubaho gutyo kugeza agejeje imyaka itanu(5) ari nacyo gihe Se umubyara(Imamu Askari as) yitabiyeho Imana. Ni ukuvuga ko Imamu Mahadi(aj) kuva mu mwaka wa 255 kugeza mu mwaka wa 260(imyaka itanu 5)yabanaga na se na nyina n’ubwo bwose Se yakundaga kuba  afunze.Gusa uwo mwana ntago abantu bose bamubonaga uretse abantu bake gusa nibo bamubonye kuko ubutegetsi bwariho bwa muhigaga ngo bumwice.

Mu ijoro ryo ku kunsi wa 15/ Sha’ban mu mwaka wa 255, Hakimah yaje mu rugo rwa Imamu Hassan Askariy(as) maze Imamu aramubwira ati:” Yewe Hakimah! Iri joro gumana natwe kuko turaza kugukenera.Hakimah yagumye kwa Imamu.Mu rukerera Narjis yafashwe n’ibise nuko Hakimah amwitaho maze abyara umwana w’umuhungu ariwe Imamu Mahadi(aj)[3].

Ese birashoboka umugore yatwita maze inda ntigaragare?

Mu mateka hari abagore batwise ariko ku nw’ibitangaza bw’Imana no kubera ubuzima bari babayeho,inda zabo ntizagaragara.Abo bagore ni aba bakurikira:

  1. Nyina w’intumwa y’Imana Ibrahim(as)
  2. Nyina w’intumwa y’Imana Mussa(as)
  3. Nyina wa Imam Ridwa(as)

URUPFU RWA IMAMU HASSAN ASKARIY (as)NO GUTANGIRA GHAIBAT SUGHURA(Guhishwa amaso y’abantu by’igihe gito).

 

Imamu Hassan Askari (as) yitabye Imana mu mwaka wa 260 hijriya akaba ari nabwo ghayibat sughura ya Imamu Zaman(aj) yatangiye kugeza mu mwaka wa 329 ni ukuvuga imyaka 69.

Uko byagenze kugira ngo abantu babone Imamu Zaman(aj) no kugira ngo ajye mu bwihisho bw’igihe gito:

Ubwo Imamu Hassan Askari(as) yitabaga Imana byabaye ngombwa ko hagira umuntu umusarira(umusengera),nibwo rero Djafar bnu Ally(uzwi ku izina rya Djafar Kadhabu cyangwa se Djafar w’umubeshyi) wari umuvandimwe wa Imamu Hassan Askari(as) yazaga agashaka gusengera ijanazat(swalatu mayit) ya Imamu Askari(as) avuga ko ariwe uzaba Imamu nyuma ye.Nuko mu gihe ataratangira gusenga yumva umwana muto aramuhamagaye ariwe Imamu Mahadi(aj)amubwira ati:”Yewe data wacu we! Reka abe aringe usengera Data kuko aringe byaba byiza kurushaho musengeye!Nuko Djafar  asubira inyuma areka wa mwana asengera se aranamushyingura.[4]

Abasilikare n’abandi bantu bari aho bakurikiranaga  uko gushyingura Imamu Hassan Askari(as)bigenda,babonye ko Imamu Hassan Askari(as) yari afite umwana.Nuko umuhango wo gushyingura urangiye ,abasilikare bakurikirana wa mwana ngo bamwice.Nuko wa mwana arabahunga  yinjira mu nzu y’iwabo abandi nabo binjira bamukurikiye bagezemo basanga ntawurimo barahiga hose baramubura.

Nihe haturutse imvugo yuko Imamu Mahadi yihishe mu mwobo.?

Mu gihe cya kera iyo abarabu bubakaga inzu zabo,bubakaga igice cyo hejuru ku butaka bakanubaka igice cyo munsi y’ubutaka aho icyo gice cyo munsi y’ubutaka bagikoreshaga mu gihe cy’ubushyuhe akaba ariho baba cyangwa bajya igihe hejuru hashyushye.Inzu yo kwa Imamu(Imamu Hadi na Imamu Hassan Askari as) nayo yari yubatse gutyo, aho yari ifite ibyumba byo hejuru ikanagira icyumba munsi y’ibyo byumba bindi(munsi y’ubutaka)bari barakoze ngo igihe hejuru hashyushye bajye bajya muri icyo cyumba cyo hasi.Ubwo abasirikare ba khalifa(umuyobozi) w’abasilamu witwa Mu’tamid(wo mu bwoko bw’Abasiyun) wariho icyo gihe birukankanaga Imamu Zaman(aj) bashaka kumwica,Imamu yarirutse yinjira mu nzu i wabo aramanuka ajya muri cya cyumba cyabaga munsi y’ubutaka.Nuko kuko abasirikare bari bari kumwirukaho,babonye agiye muri icyo cyumba baramukurikira nabo bajya muri cya cyumba Imamu(aj) yagiyemo barahiga hose,nuko Imana ikora ibitangaza imuhisha amaso yabo ntibamubona bikomeza gutyo.Kuva icyo gihe nta muntu wongeye kubona Imamu Zaman(aj) uretse abantu we yashakaga ko bamubona[5].Aha rero niho abantu bahereye bavuga ko Imamu Zaman(aj) yihishe mu mwobo,ariko mu by’ukuri ntago ari ukuri kuko: Icya mbere: Aho hantu Imamu Mahadi(aj) yinjiye ntago hari mu mwobo ahubwo hari mu cyumba k’inzu yo kwa Imamu Hassan Askari(as).Icya kabiri: Nuko kuba aho hantu ariho Imamu yaburiye,ntago bisobanuye ko ariho aba.Ahubwo muri icyo cyumba niho Imana yakoreye ibitangaza maze ituma abasilikare barimo guhiga Imamu Mahadi(aj) batamubona.Ibi rero bikaba bidasobanuye ko Imamu Mahadi(aj) yakomeje kuba hahandi yaburiye.Icya gatatu: Nuko nyuma yo kubura kwa Imamu Mahadi aburiye muri icyo cyumba,hari abantu bagiye bongera kubonana nawe kandi batamusanze muri cya cyumba.

KUJYA MU BWIHISHO BWIGIHE KIREKIRE KWA IMAMU MAHADI(aj)

Ubwo imamu yari amaze gucika abasirikare bashakaga kumwica maze Imana ikamuhisha amaso yabo,kuva icyo gihe byabaye ngombwa ko Imamu Mahadi(aj) atoranya abantu babizerwa akajya abatuma ku basilamu cyane cyane ku bashia na handi.Nibwo rero Imamu yatoranyije abagabo bane biswe NUWWABU ARBA’A ku gira ngo bage bamugereza ubutumwa ku basilamu banamugezeho ubutumwa buturutse ku basilamu.Abo bagabo ni aba bakurikira:

  1. Othman bni Sa’id
  2. Muhammad bni Othman
  3. Hussein bni Ruuh
  4. Ally bni Muhammad Samari

 

Abo bagabo babaye abahagararizi ba Imamu mu basilamu kuva mu mwaka wa 260 kugeza mu mwaka wa 329 Hijiriya (Ni ukuvuga imyaka hafi 70) bakaba ari nabo babonanaga na Imamu akabatuma ibyo ashaka kubatuma ku baslamu.Ubwo Ally bni Muhammad Samari(ariwe wa nyuma muri bo) yari hafi yo kwitaba Imana,Imamu Mahadi(aj) yaramwandikiye ati:

“Yewe Samari!Imana iguhembere ibikobwa byiza wakoze,ubu ushigaje iminsi itandatu ngo witabe Imana,none  ntihagire undi muntu usiga mu mwanya wawe(wo kumpagararira) kuko ubu ngiye kujya mu bwihisho bw’igihe kirekire(Ghayibat Kubra) kugeza aho Allah azampa uburenganzira bwo kugaruka mu bantu  ubwo igihe kizaba kigeze.

Kuva icyo gihe kugeza ubu Imamu ari aho yahishwe amaso y’abantu mu rwego rwo kurinda amasezerano Imana yahaye abasilamu  ko bazayoborwa n’abaimamu cumi na babiri uho uwanyuma azaba ari Imamu Mahadi(aj),akaba azagaruka igihe isi izaba igeze mu kaga k’ubugizi bwa nabi,amahugu,inkozi z’ibibi,…aje gushyira no kugarura amahoro mu bantu.

 

Byateguwe na: Sheikh Hassan Nzeyimana

___________________

[1] Tarikhul-Arab: Urup.225/Biharul-Anwar: Umuz.51 urup.6-11/Al-Ghaibat:126-128/Suduq: Urup.417-428.

[2].Biharul-Anwar: Umuz.51 urup.189-198/ Ghaibat(Sheikh Tusi):Urup.124/ Kashiful- Haq: Urup.34.

 

[3] Yanabiul-Mawadat(Qunduzi): Urup. 449na 452/Al-Bayan fi akhbar swahibu-zaman:Urup.336/Matwalibul-Su’ul fi manaqib Al-Rasul:Urup.88/Al Fuswul-Muhimmat( Ibni Sabagh): Urup.273/Ubni Hajar Askalani( Al Swawaiq ): Urup.127/Al-Itiswaful -Ashraf: Urup.178/ Al-Awaqibu wal Jawahir:Umiz.2 urup.147/ Ibn Athir(Al kamil fi tarikh):Umuz.7 urup.274/Nurul-Abswar: Urup.153/Muntakhabul-Athar: Urup.337/Ibni Juziy( tadhkiratul-khawaswu: Urup.363(cyo mu icapiro rishya) nurup. 88( cyo mu icapiro rya kera).

[4] Kamalu-Din: Umuz.2 urup.475

[5] Kashful-Isitar: Urup210/ Al-Swawaiqul-Muhriqat:Urup.100

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here