Amateka avuga ko ababyeyi  b’intumwa y’imana Muhammad(saww)ari:

Se ni Abdallah mwene Abdul-Mutwalib

Nyina ni Amina mwene Wahb.

  1. 1. IVUKA RY’INTUMWA

Abanditsi b’amateka ntago bahuza ku ikaliki y’ivuka ry’intumwa.Abamenyi b’amateka b’abashiya bavuga ko intumwa yavutse ku italiki ya 17 z’ukwezi kwa Rabiul-Awwal mu mwaka wa mbere Amul-Fiil(umwaka habayemo igitero cy’inzovu cyari kije kuri Kaaba) ni ukuvuga mu mwaka wa 570 nyuma y’ivuka rya Yesu(as) mu gitondo cy’umunsi w’ijumah. Naho abamenyi b’Abasuni bo bavuga ko Intumwa yavutse ku wakabiri taliki ya 12 mu kwezi kwa Rabiul-Awwal mu mwaka wa Amul-Fiil.

Intumwa yavukiye ku mujyi wa Makka mu gace kiswe Shi’bu Abi-Twalib.Nyuma y’ivuka rye.Amateka avuga ko nyuma y’uko intumwa y’Imana Muhammad(saww) ivuka mama wayo ariwe Amina ntago yabashije kubona amashereka ahagije yo kuyitunga akaba aribyo byatumye intumwa ijyanwa  mu rugo rwa Halimatu Sadiyah kugira ngo abe ariwe wonsa intumwa no mu rwego rwo kugirango akure neza kuko i Makka hatari hameze neza(hari indwara yari yarahadutse yicaga abantu) no mu rwego rwo kumurinda ko yakwicwa n’Abayahudi bahabaga icyo gihe bamuhiga.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here