Ubwo Khalifa Omar yari muri Hijja,umusangirangendo w’intumwa y’Imana Muhammad(saww) witwa Ammar Yasir yagiye ku musozi wa Mina maze avuga mu ijwi rirenga abwira abo bari barikumwe agira atI: “Abu Bakr yahawe bay’at ijegajega(abantu batabyishimiye) none Omar namara gupfa twe tuzaha bay’at  Imamu Ally(as) kuko niwe ubikwiriye.Ayo magambo ya Ammar Yasir yageze kuri Omar wari khalifa icyo gihe maze ahita afata icyemezo cyo guhita ajya mu musigiti kugira ngo agire icyo abivugaho. Bahise bateranya abantu maze baza mu musigiti nibwo Omar yagiye kuri mimbar atangira avuga ati: “Numvise ko ngo baya’at yahawe Abu Bakr yajegajegaga ariko yarabaye,none rero guhera ubu abantu bagomba kujya baha bay’at umuntu watowe habayeho ubwumvikane binyuze mu nteko y’abantu,bagahana ibitekerezo bakihitiramo uwo bashaka.Nihagira umuntu uha bay’at undi muntu hatabanje kubaho ubwumvikane bunyuze mu kwicara kwabantu bakemeranya uzabayobora,uwo muntu watanze bay’at hamwe nuwahawe bay’at bose bagomba kwicwa“.

Ibi Omar yabivuze mu rwego rwo kurwanya Imamu Ally(as) ndetse n’abashakaga kumuha bay’at ngo abe umuyobozi w’abasilamu nyuma ya Omar. Uku kurwanya Imamu Ally(as) ntikwarangiriye aho kuko Omar yahise ashyiraho inteko igizwe n’abantu ba tandatu(6) ngo bazitoremo umuyobozi(khalifa) nyuma ye, aho abenshi muri bo bari abantu banga urunuka Imamu Ally(as) n’umuryango w’intumwa y’Imana Muhammad(saww). Abo bantu batandatu ni aba bakurikira: Imamu Ally(as), Othman bni Afan,Abdu-Rahman bni Auf,Zubeir bni Awam,Twaliha bni Ubeidullah na Saad bni Abi Waqas.Muri aba bantu uko ari batandatu uretse Zubeir bni Awam wari inshuti ya Imamu Ally(uretse ko nawe nyuma yaje kumwihinduka) abandi bose ntago babaga bifuza ko Imamu yaba umuyobozi.Omar akimara gushyiraho iyi nteko y’abantu natandatu yahise ategeka Abu Twaliha(Zeid bni Sahl Ansari) ati:” Muri aba bantu batandatu,nihavamo abantu bane bakemeranya ku muntu maze abandi babiri bakamwanga,abo bantu babiri muzabice.Naho abantu batatu nibemeranya(nibatora)umuntu maze abandi batatu bakamwanga,abantu bazaba barimo Abdu-Rahman bni Auf uzabihorere naho abandi batatu bandi muzabice.Naho nihashira iminsi itatu bose bananiranywe ntamuntu baremeranywaho waba umuyobozi(khalifa),abo bantu bose uko ari batandatu muzabice”.

Abamenyi n’abasesenguzi  b’amateka bavuga ko impamvu Omar yavuze gutyo ngo abantu bane nibemeranywa ku muntu abandi babiri bakamwanga abo bantu babiri muzabice,nuko yari azi ko muri abo bantu uretse Zubeir nta wundi muntu wari kwemera ko Imamu Ally(as) aba umuyobozi.Ibyo bikaba byari gutuma kandi Zubeir ashyigikira uruhande rwa Imamu Ally(as) akifatanya nawe bakisanga ari babiri bari ku ruhande rwabo bikaba byari gutuma bicwa.Impamvu Omar yavuze ko abantu batatu nibemeranya ku muntu maze abandi batatu ntibamwere hazicwe abantu bo ku ruhande rutarimo Abdu-Rahman bni Auf,nuko yari azi ko Abdu-Rahman bni Auf yari umwanzi wa Imamu Ally(as) akaba atari kujya ku ruhande rwe kandi akaba yari azi ko niharamuka habayeho impande ebyiri zirimo abantu batatu batatu,mu ruhande rwa Imamu Ally(as) haza kuba harimo Zubeir na Saad bni Abi Waqas wari kuhajya bitewe no kuba atari kujya mu ruhande rurimo Othman(kuko batumvikanaga).Ibyo rero bikaba byari gutuma uruhande rwa Imamu Ally(as) rwicwa kuko Abdu-Rahman bni Auf atari kurujyaho.

Uyu mugambi wo kugira uruhande rwicwa ntiwaje kugerwaho bitewe no kuba mu ijoro ry’umunsi uri bubereho amatora(guhitamo khalifa hagati ya babantu batandatu) Abdu-Rahman bni Auf yagiye mu rugo rw’umusangirangendo witwa Misiwar bni Makh’ramah maze aramubwira ati:”Genda ujye mu rugo rwa Zubeir n’urwa Saad bni Abi Waqas ubabyutse ubabwire ko mbashaka”.Misiwar yaragiye arabazana maze Abdu-Rahman abaza Zubeir ati:”Ese ijwi ryawe uzariha nde?” Nuko Zubeir aravuga ati:” Ijwi ryange nzari Ally”. Maze Abdu-Rahman abaza na Saad ati:”Ese wowe uzantora?” Nuko Saad aramusubiza ati:”Niba ari wowe nzagutora ariko naba ari Othman ijwi ryange nzariha Ally”. Bukeye ku munsi wagombaga kubonekaho khalifa,Abdu-Rahman yateranyirije abantu bose baba abo mu bwoko bwa Muhajirina(Abimutse bavuye i Makka) n’abo muri Ansar,abakomeye bose,abakuru b’ingabo bose n’abandi maze baza ari benshi buzura umusigiti.Muri uko kuza kw’abantu benshi nibwo hagati yabo hatangiye kuba ikintu kimeze nko guterana amagambo bameze nkabari kwamamaza cyangwa kuvuga uwo buri wese abona ko akwiye kuba khalifa.Ammar Yasir yarateruye aravuga ati: “Yemwe basilamu!Niba mudashaka ko abasilamu bacikamo ibice ni duhe bay’at Ally!”

Muri ako kanya Miqdad bni As’wad aravuga ati: “Ammar aravuga ukuri,niba mushaka ko tuzajya tuvuga tuti:”turumvise kandi turumviye,niduhe baya’at Ally!” Nuko undi musangirangendo witwa Ibni Abi Sarh aravuga ati: “Niba mushaka ko aba Quraishi batitandukanya namwe,niduhe bay’at Othman!” Muri ako kanya Abdallah bni Abi Rabi’at aravuga ati: “Abi Sarh ari kuvuga ukuri niduhe bay’at Othman!” Nuko ibintu bigera aho abantu batangira guterana amagambo barakaye kandi buri wese ashyigikira ubwoko bwe.Saad bni Abi Waqas abonye ibintu bigeze kure mu baturage abwira Abdu- Rahman bni Auf ati: “Niba udashaka ko abantu bacikamo ibice,rangiza ibi turimo hakiri kare!”. Abdu-Rahman kuko yari yamaze kumenya abantu bari ku mpande zombi n’uwo bashyigikiye( aho ku ruhande rwa Imamu Ally hari Zubeir bni Awam  na Saad bni Abi Waqas naho ku ruhande rwa Othman hari hari Twaliha bni Ubeidullah)nibwo yafashe Imamu Ally(as)amushyira ku ruhande ahantu hiherereye aramubaza ati:”Uremera ko nujya ku buyobozi uzayoboresha Qor’an,Sunat z’intumwa y’Imana Muhammad(saww) na sunat za Abu Bakr na Omar? Imamu Ally(as) aramusubiza ati: Nge ndemera kuzagendera kuri Qor’an na Sunat z’intumwa y’Imana Muhammad(saww) gusa”.

Abdu-Rahman afata na Othman amujyana ahantu hiherereye maze aramubaza ati: “Uremera ko nujya ku buyobozi uzayoboresha Qor’an,Sunat z’intumwa y’Imana Muhammad(saww) na sunat za Abu Bakr na Omar? Nuko Othman aramusubiza ati:Nukuri kuri mwe ko ninjya ku buyobozi nzayoboresha Qor’an,Sunat z’intumwa y’Imana Muhammad(saww) na sunat za Abu Bakr na Omar. Nuko Abdu-Rahman yongere ahamagara Imamu Ally(as) inshuro eshatu zose amubaza nk’uko yamubajije mbere niba yemera ko najya ku buyobozi azayiboresha Qor’an,Sunat z’intumwa y’Imana Muhammad(saww) na sunat za Abu Bakr na Omar,ariko Imamu Ally(as) nawe amusubiza ko azayoboresha Qor’an na Sunat z’intumwa y’Imana Muhammad(saww) gusa. Nuko Abdu-Rahman ahamagara Othman nawe inshuro eshatu zose nawe amubaza nk’uko yamubajije mbere niba  najya ku buyobozi azayoboresha Qor’an,Sunat z’intumwa y’Imana Muhammad(saww) na sunat za Abu Bakr na Omar,nuko Othman nawe amusubiza ko yemera ko najya ku buyobozi azayoboresha Qor’an,Sunat z’intumwa y’Imana Muhammad(saww) na sunat za Abu Bakr na Omar.Nuko muri ako kanya Abdu- Rahman afata akaboko ka Othman aravuga ati: “Mana Nyagasani umbere umuhamya ko ibyo narimfite mu nshingano ubu bigiye mu nshingano za Othman kandi nkaba muhaye bay’at! Nuko Othman aba Khalifa gutyo abantu bamuha bay’at birangira hatabayeho kwica bamwe mu bari bagize ya nteko y’abantu batandatu nuko Imamu Ally(as) arokoka gutyo.

 

_______________________________

  • Tarikh Yaqubi:2/159-160,162
  • Ibni Saad mu gitabo Al-Tabaqatul-Kubra:3/344,141,205
  • Suyutwi mu gitabo Tarikhul-Khulafa:129
  • Tarikhu Twabari:3/205,296-307,230-233
  • Ibni Abil-Hadid mu gitabo Sharhu Nahajul-Balagha(Misiri):1/194
  • Ibni Athiir mu gitabo Al-Kamil fi Tarikh:3/66

1 COMMENT

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here