–Ibyangiza wudhu n’ibyangiza isengesho

i) Ibyangiza wudhu:

  1. Inkari
  2. Amazirantoki
  3. Gusura
  4. Gusinzira ku buryo utabona ntunumve
  5. Ikintu gituma ubura ubwenge nko gusara,gusinda,kunywa ibiyobya bwenge,…
  6. Istihadha (ku bagore bari muri istihadha,hari igihe ituma wudhu yangirika)
  7. Ikintu gituma ukora ghusulu(koga by’itegeko)nko kugira ijanaba,…

ii) Ibyangiza isengesho:

  1. Kuba utakurikije amwe mu mabwiriza y’isengesho(nko kuba utambaye uko bikwiye,kuba utisukuye uko bikwiye,kuba wasenze igihe kitaragera,…)
  2. Kuba wudhu yangiritse.
  3. Gusenga ugerekeranyije amaboko.
  4. Kuvuga AMINA nyuma ya Alhamudu.
  5. Gusenga uterekeye Qibla.
  6. Kuvuga(ibindi bintu)mu isengesho.
  7. Guseka mu isengesho.
  8. Kurira mu isengesho.
  9. Kudakurikiranya uko ibice by’isengesho bikurikirana mu isengesho.
  10. Kunywa no Kurya mu isengesho.
  11. Kugira ugushidikanya kwangiza isengesho.
  12. Kongera cyangwa kugabanya ibice fatizo bigize isengesho.
  13. Gukoma amashyi no gusimbuka mu isengesho.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here