Quran ntagatifu iragira iti:
(1) اتْلُ مَا أُوحِيَ إِلَيْكَ مِنَ الْكِتَابِ وَأَقِمِ الصَّلَاةَ إِنَّ الصَّلَاةَ تَنْهَى عَنِ الْفَحْشَاء وَالْمُنكَرِ وَلَذِكْرُ اللَّهِ أَكْبَرُ وَاللَّهُ يَعْلَمُ مَا تَصْنَعُونَ
Soma ibyo wahishuriwe biri muri iki gitabo (Quran) kandi unakore isengesho. Mu by’ukuri isengesho ririnda umuntu gukora ibyaha(ibiteye isoni) n’ibibi ndetse kwibuka Imana ni iby’agaciro gakomeye cyane; kandi ibyo mukora byose Imana irabizi. (Q29:45)
Ibisobanuro:
Ese ni gute iswalat irinda umuntu gukora ibikorwa bibi n’ibyaha?
Igisubizo:
(1) Imizi ituma umuntu akora ibikorwa bibi ni ukutita ku bintu ndetse no kwirengagiza; kugeza ubwo Imana muri ayat ya 179 muri surat A’araf ivuga ko umuntu utita ku bintu ndetse wirengagiza ari mubi kurusha inyamanswa; kandi kubera ko iswalat ari ukwibuka Imana kuruta ukundi kose ndetse akaba ari inzira yo kurimburana imizi ubunebwe ndetse no kutita ku bintu, bituma umuntu ajya kure y’ibibi n’ibyaha.
(2) Gusali no guhora mu nzira yo kwibuka Imana yawe yakuremye, birinda umuntu kwijandika mu nzira ya shitani. Nk’uko umuntu wambaye umwenda w’umweru adashobora kwicara ahantu hasa nabi kandi hafite umwanda.
(3) Akenshi imvugo zigenda zidukangurira gukora iswalat zagiye zishyirwa iruhande y’imvugo zikangurira abantu gufasha abatishoboye, ibyo bikaba bishyira umuntu kure yo kugira ubugugu no kutigira ntibindeba muri rubanda imbere y’abakene, maze sosiyete ikabasha kujya kure y’ubukene dore ko rimwe na rimwe buba impamvu yo gukora ibibi n’ibidakwiye.