IMAMU ALLY(as) ASUBIZA PADIRI JATHILIQ

Salman Farsi  wari umusangirangendo w’intumwa y’Imana Muhammad(saww) aratubwira inkuru y’ukuntu nyuma gato yo kwitaba Imana kw’intumwa y’Imana Muhammad(saww) ubusilamu bwari bugiye kugwa mu kaga ariko ku bubasha bw’Imana  butabarwa na Imamu Ally(as) akoresheje ubumenyi yari yarahawe n’Imana.

Salman Farsi aratugezaho inkuru ivuga iti:” Nyuma gato yuko intumwa y’Imana Muhammad(saww) yitabaga Imana,habayeho kutumvikana ku kijyane n’umusigire ndetse nugomba gusimbura intumwa.Aho bamwe banze gukurikiza umurage w’intumwa y’Imana Muhammad(saww) aho yari yasize ibwiye abasilamu ko nyuma yayo bazayoborwa na Imamu Ally(as),aho kubikurikiza  bakajya gutora undi muyobozi muri Saqifa.Uko gutora umuyobozi mushya byakozwe abasilamu batari babyiteze kuko bari basanzwe bazi umuyobozi wabo nyuma y’intumwa ariwe Imamu Ally(as),ibyo byatumye habaho imvururu hagati y’abantu kuko ubwo Abu Bakr yatorwaga ngo abe Khalifa wambere w’abasilamu,habaye ukuzenguruka mu bantu bikozwe na  Abu Bakr,Omar n’abambari babo bagenda bazenguruka mu bantu babategeka gutanga bay’at(kwemera ko Abu Bakr ariwe muyobozi) kuri Abu Bakr hagira uwanga agatotezwa cyangwa akicwa. Amakuru y’uko kutumvikana ku kijyanye  n’umusigire  ndetse n’umuyobozi w’abasilamu nyuma y’intumwa y’Imana Muhammad(saww),yageze ku mwami w’Abaroma icyo gihe wabaga anakuriye Abakristu bose,maze bituma agira ugushidikanya ku ntumwa y’Imana Muhammad(saww) ndetse no ku Idini ya Islamu.Aho yibazaga ati:” Ese ko tuziko intumwa zose z’Imana iyo zabaga zigiye kwitaba Imana zasigaga abazasigara bayoboye abantu bazo,bishoboka bite ko intumwa y’Abasilamu yaba yaroherejwe n’Imana maze ikava ku isi nta muntu isize uzasigara ayoboye abasilamu(abantu bayo)?Ese yaba ari intumwa yImana ikaba idakurikiza sunat zizindi ntumwa zayibanjirije?.

Muri uko kwibaza niba abasilamu bari mu kuri,byatumye  umwami w’Abaroma  afata icyemezo cyo kohereza abapadiri n’abanyabwenge b’abakristu bagera ku ijana (100)kugira ngo bagende bakore ubushakashatsi babaze abasilamu n’abakuru babo bamenye niba koko intumwa y’Imana yaba yarasize abantu bayo  nta muyobozi ibasigiye banamenye niba koko idini ya Islamu  ari ukuri.Nuko hagati yabo atoranyamo umupadiri w’umunyabwenge buhambaye maze amugira umuyobozi ugenda abayoboye akanaba ari nawe uzaba abakuriye witwaga JATHILIQ. Saliman Farsi akomeza avuga ati:” Abo banyabwenge b’abakristu bafashe inzira baraza bagera i Madina,baza ku musigiti w’Intumwa nuko badusangana ndikumwe na Abu Bakr,Omar bni Khatwab,Abu Ubeidah Jarah,Othman bni Affan na Khalid bni Walid,baradusuhuza ariko kuko babonaga tuzengurutse Abu Bakr,Padiri Jathiliq abwira Abu Bakr ati:” Turashaka ko mutuyobora ku wasigaye asimbuye intumwa yanyu”. Padiri arakomeza ati:” Twe turi abantu bayoboka idini ya Issa(Yesu)Masih(as) umwana wa Mariam(as).Nyuma y’uko intumwa yanyu Muhammad(saww) yitabaga Imana,twumvise ko hagati yanyu habayeho ukutumvikana ku kijyanye n’uzasigara ayisimbuye.Ibyo rero byatumye tugira ugushidikanya ku ntumwa yanyu twibaza tuti:” Ni gute yaba yaratumwe n’Imana maze akagenda adasigiye abantu be uzasigara abayoboye kandi tuzi ko intumwa zindi zasigaga abazasigara bayoboye abantu bazo!” Turashaka kubaza uwasigaye ayoboye abasilamu ibijyanye n’idini yanyu,nidusanga ari ukuri kurusha idini yacu,turemera kuba abo mu idini yanyu(turaba Abasilamu)ariko nidusanga idini yanyu atari ukuri,turaguma mu idini yacu ya Issa Masih(as)  kuko tuza kuba tumaze kumenya ko idini yanyu atariyo ku Mana.

Nuko Jathiliq abaza Abu Bakr ati:” Ese ninde wasigaye mu mwanya w’intumwa yanyu ku buryo asubiza ibibazo by’abashaka kumenya idini yanyu?”

Omar yerekana Abu Bakr avuga ati:”Nyuma y’intumwa,uyu niwe wasigaye ayoboye abasilamu”.

Padiri Jathiliq abaza Omar ati:”Uravuga uyu musaza(sheikh)?”

Omar aravuga ati:”Yego”.

Padiri Jathiliq abaza Abu Bakr ati:” Yewe wa musaza we(sheikh)!Ni wowe wasigaye uri umusigire(Waswiyu) w’intumwa?Ni wowe ufite ubumenyi buhambaye wigishijwe n’intumwa yanyu,ukaba usubiza ibibazo by’idini byananiranye ,ukaba unasubiza ibibazo by’amategeko y’idini kandi ukaba wihagije ku bumenyi bwose?”

Abu Bakr arasubiza ati:”Ntago ndi Waswiyu(umusigire) w’intumwa kandi mu bumenyi bwange ntago ndi kuri urwo rwego wavuze!”

Padiri Jathiliq abaza Abu Bakr ati:” Niba utari Waswiyu(umusigire) w’intumwa yanyu,umwanya wawe ubu ni uwuhe mu idini(ubu ushinzwe iki)?”.

Omar asubiza Padiri ati:” Uyu mugabo(yerekana Abu Bakr)ni Khalifa w’intumwa!”

Padiri Jathiliq abaza Abu Bakr ati:” Uri Khalifa intumwa yasize mu bantu bayo ngo asigare abayoboye?”.

Abu Bakr arasubiza ati:” Oya ntago ari uko bimeze!”.

Padiri Jathiliq abaza Abu Bakr ati:” None se ni gute wabaye khalifa? Ko  dusoma mu bitabo by’intumwa z’Imana  ko intumwa ariyo iba khalifa,kuko mu bitabo byera by’intumwa z’Imana hajemo ko Imana ariyo yagize Adamu(as) khalifa ku isi maze inazamura urwego rw’intumwa y’Imana  Daudi(as)imugira Khalifa,none ni gute wowe wabonye urwo rwego rwa khalifa?Ese ninde waruguhaye?Ni intumwa yanyu se yaruguhitiyemo?”

Abu Bakr asubiza Padiri ati:” Ntago ari uko urwo rwego narubonye.Ahubwo abasilamu barateranye babyumvikanaho barantora mba khalifa wabo gutyo”.

Padiri Jathiliq abaza Abu Bakr ati:” Ubwo byumvikane ko uri khalifa w’abantu(abasilamu)? Kuko wowe ubwawe wivugiye ko atari intumwa yagusizeho nk’umuhagararizi n’umusigire wayo,nyamara iyo dusomye mu bitabo byera na sunat(imigenzo)by’intumwa z’Imana dusangamo ko ntaho Imana yohereje intumwa maze ngo igende(ive ku isi)idasize kandi itanerekanye umuhagararizi wayo mu bantu bayo.Uwo muhagararizi kandi agomba kuba afite ubumenyi buhambaye ku buryo abantu yasigiwe azabasha kubayobora no kubasubiza ibibazo bafite byose.Nuko Padiri akomeza abaza Abu Bakr ati:” Ese koko wemera ko intumwa yanyu yavuye ku isi nta muntu isize uzasigara ayoboye abantu bayo?Niba ari uko ubyemera,nge ndagufata nk’umuntu uhakana kandi unapfobya ubuhanuzi bw’intumwa yawe ariyo Muhammad(saww) kandi ndanagufata nk’umuntu utemera intumwa zindi zose ndetse na sunat(imigenzo) yazo!”.

Muri ako kanya Padiri Jathiliq yahise ahindukira areba abanyabwenge yazanye nabo maze arababwira ati:” Aba bantu(avuga Abu Bakr,Omar, n’abandi bari barikumwe)baremeza ko intumwa yabo nta rwego rw’ubutumwa yari ifite! Kuko iyo iza kuba ari intumwa y’ukuri,yari gukora nk’izindi ntumwa zayibanjirije maze igasiga umuhagararizi wayo mu bantu bayo,none murabibona kandi baraniyemerera ko ntabyo yakoze!”.

Muri ako kanya Padiri Jathiliq yahise ahindukira areba Abu Bakr aramubaza(ameze nk’uwapinze cyangwa se nk’umuntu watsinze abasilamu) ati:” Yewe wa musaza we(abwira Abu Bakr)! Wowe ubwawe uremera ko intumwa itagusize nk’umusigire wayo,ukanemera ko itagusize ikwerekanye nka khalifa,none ngo ni imbaga y’abantu yagushyizeho!?”.Padiri akomeza agira ati:”Niba koko Imana yishimira ibyo abantu bihitiyemo bo ubwabo ikanabareka bakagendera kubyo bo bihitiyemo ubwabo,ubwo Imana ntiyagakwiye kohereza intumwa n’abahanuzi bayo ngo baze bayobore abantu kuri yo kuko yaba yamaze kwemeza ko abantu bagomba gukora ibyo bihitiyemo,mu gihe atari uko bimeze ahubwo Imana ivuga iti:” Mu by’ukuri twohereje intumwa ku bantu,ngo zize zibe izifatwaho urugero(abantu bakore ibyo ziberetse) kandi ziyobore abantu ku Mana yabo”.Niyo mpamvu tugendeye ku byo uvuga(abwira Abu Bakr) turakuramo ko muhakana mukanapfobya ukuza kw’intumwa z’Imana kuko mwebwe(abasilamu) uguhitamo kw’Imana mwagushimbuje uguhitamo kw’ibiremwa byayo(aribo mwe) maze mwisanga mutagikeneye intumwa z’Imana.

Padiri Jathiliq akomeza avuga ati: ” Mbega ngo murakora amakosa akomeye!Mbega ukuntu mwabeshyeye Imana n’intumwa yanyu(Muhammad) mukiha urwego rw’ubukhalifa kandi mu by’ukuri ari urwego rutangwa n’Imana ubwayo cyangwa se ikabinyuza mu ntumwa yayo igasigaho uzasigara ayihagararuye!

Padiri Jathiliq abwira Abu Bakr ati:” Reka dufate ko mwatsinze mukaba mwarayobotse,ariko twe mu by’ukuri twazanywe no kuganira namwe ku myemerere yanyu kugira ngo turebe niba muri mu kuri cyangwa niba mwarayobye”.Nuko Padiri asaba  Abu Bakr gutanga ibisobanuro ku  kijyanye n’ibyo yari amaze kuvugaho bijyanye n’ubukhalifa n’ukuntu yabubonye ariko Abu Bakr ntiyabashaka kubisobanura,anareba Abu Ubeidah Jarah ngo arebe niba yamufasha kubisobanura ariko biranga.

Padiri Jathiliq abonye bibananiye kubisobanura arahindukira areba mu banyabwenge yari ayoboye arababwira mu ijwi rirenga ati:” Murabona ko ibyo bemera byabananiye kubisobanura!Iyi Qaumu(Umat,ubwoko) iri kugendera ku bintu itazi itanabasha gusobanura!”

Padiri abaza Abu Bakr ati:”  Ngewe ndi iki wowe ukaba iki? Wowe ufite uruhe rwego ku Mana,ngewe nkagira uruhe kuri yo?”

Abu Bakr aramusubiza ati:” Ngewe ndi mumin(uwemeye Imana by’ukuri) ariko wowe uri umukafiri, ariko uko Imana imfata simbizi(sinzi urwego mfite ku Mana) kandi nawe sinzi uko Imana ugufata(urwego ufite)”.

Padiri aravuga ati:” Wivugiye ko ko utazi urwego ufite ku Mana mu gihe uri khalifa. Ni gute umuntu uyoboye Umat yose atamenya urwego rwe ku Mana?”.Akomeza abaza ati:” Wivugiye ko wowe uri muminu ukaba uzanajya mu ijuru none ubwo ngewe kuko ndi umukafir ubwo nzajya mu muriro.Ese wambwira aho nzaba mperereye muri uwo muriro?

Abu Bakr yabuze ibyo asubiza uwo mupadiri anareba mubari bateraniye aho ngo arebe niba hari uwamusubiza ariko abura numwe nuko abwira wa mupadiri ati:” Ngewe ntago nzi urwego rwawe ku Mana kandi ntango nzi aho uzaba uherereye”.

Padiri yahise abaza Abu Bakr ati:” Nigute wicaye kuri iyo ntebe y’ubuyobozi nk’umukuru w’abasilamu  mu gihe nta bumenyi bwo gusubiza ibibazo by’idini yanyu ufite ahubwo ukaba uri gushaka uwahufasha gusubiza ibibazo kandi ariwowe wakagombye kubisubiza?Ese hagati yanyu nta muntu w’umumenyi  ukurusha uhari?”.

Abu Bakr aravuga ati: ” Umumenyi kuturusha twese arahari!”.

Padiri abaza Abu Bakr ati:” None niba hari umumenyi ubarusha mwese,ni ukuberiki abasilamu bakugeretseho uyu mutwaro uremereye udashoboye mu gihe hari umumenyi ubarusha mwese wari gushobora uyu mutwaro?”.

Padiri akomeza abwira Abu Bakr ati:” Nimutwereke uwo muntu ubarusha ubumenyi mwese turebe niba yadusubiza ibibazo dufite tunarebe niba asobanukiwe ku kijyanye n’ubumenyi bw’intumwa zose ndetse na sunat zazo.Naho ubundi nkurikije ibyo tumaze kubona,turabona wowe imbaga y’abantu baguhaye kuyiyobora baraguhuguje kandi nabo barihuguza”.

 

Salaman Farsi akomeza atubwira ati:” Maze kubona ibibereye aho n’ukuntu bibabaje,maze no kubona ukuntu Islamu igiye guta agaciro,nahise mpaguruka ngenda niruka ngana ku nzu ya Imamu Ally(as),nuko ndagenda ndakomanga maze Imamu Ally(as) arakingura aransuhuza ariko abonye ukuntu meze arambaza ati: ” Wabayiki yewe Salman,ko mbona utishimye?Nuko ndamusubiza nti: “Idini intumwa yacu Muhammad(saww) yatuzaniye irarimbutse!Yewe Amirul- Muminina! Tabara kuko idini yacu ndetse na Umat yose bigiye kuzima!

Imamu Ally(as) aravuga ati:” Ese habaye iki kutambwira yewe Salman!”.

Salaman Farsi aravuga ati:” Haje abanyabwenge ijana boherejwe n’umwami wa Roma bayobowe na Jathiliq.Uwo  Jathiliq kugeza ubu nta wundi muntu w’umunyabwenge mu bakristu nari nabona umeze nkawe kuko ibibazo,ibisubizo,gusesengura n’ibindi ari kubikorana ubuhanga buhambaye.Uwo Jathiliq n’abanyabwenge bazanye binjiye mu musigiti babaza Abu Bakr urwego rwe no ku musigire w’intumwa maze bumvise ibisubizo bya Abu Bakr bavuga ko urwego ariho(rwo kuba Khalifa) atarukwiriye kuko ataruhawe n’Imana cyangwa ngo asige aruhawe n’Intumwa ndetse banamushinja kuba umuntu udafite ukwemera ku byamanuriwe intumwa z’Imana.None nsize Abu Bakr n’Abasilamu barikumwe baguye mu kantu babuze icyo barenzaho.None yewe Ally(as)!Tabara idini twazaniwe na Muhammad(saww) kuko igeze aharindimuka.

Salaman Farsi akomeza avuga ati:” Muri ako kanya Imamu Ally(sa) yahise yerekeza ku musigiti w’intumwa y’Imana Muhammad(saww) maze nange ndamukurikira nuko twinjira mu musigiti maze Imamu Ally(as) arabasuhuza yicara mu musigiti.Imamu Ally(as)amaze kwicara yahise ahamagara wa mupadiri(Jathiliq)wari uyoboye abandi maze aramubwira ati:”Ngwino iruhande rwange umbaze ibyo ushaka kumenya byose”.

Muri ako kanya Padiri Jathiliq yahise yegera Imamu Ally(as) maze aramubwira ati:” Yewe wa musore we! Twe mu bitabo by’intumwa z’Imana tubonamo ko aho Imana yoherezaga intumwa,iyo ntumwa yabaga ifite uzayisimbura nyuma yayo.None twumvise amakuru y’uko muri Ummat  ya Muhammad(as) haje ukutumvikana ku kijyanye nuzasimbura intumwa nyuma yo kwitaba Imana kwayo.Abansar babwira Abaquraishi ko aribo bagomba kwitoramo uzasimbura intumwa naho Abaqurayishi nabo bakabwira Abansar ko aribo bagomba kuvamo uzasimbura intumwa.Kubera ko ayo makuru yo kutumvikana ku musigire w’intumwa yanyu yageze ku mwami wacu,byatumwe atwohereza ngo tuze tuganire namwe turebe niba koko idini yanyu ari ukuri,munadusubize ku kibazo kigira kiti:” Ese mu idini yanyu ntago mugendera kuri sunat z’intumwa zose?Ese intumwa yanyu ntago yagenderaga kuri sunat zigomba kuranga intumwa?”Twaje kandi ngo tunamenye niba abavuga ko basimbuye intumwa yanyu bari mu kuri cyangwa niba babeshya,ariko twasanze barakoze ikosa rimeze nk’iryakozwe n’abantu  babayeho mbere yacu bakoze ikosa ryo guhakana umusigire w’intumwa yabo.Tuziko Qaumu(ubwoko) ya Mussa(as) yashyize ku ruhande Haruna(as) wari Waswiyu(umuhagararizi n’umusigire) wa Mussa(as) maze bajya gusenga INKA bari bikoreye.Ibyo byabaye ku bwoko bwa Mussa(as) turabibona naha,kuko sunat z’Imana ntago zijya zihinduka ahubwo zihora ari zimwe mu bihe byose.

Twe twaje hano maze abantu batuyobora kuri uyu musaza(yerekana Abu Bakr) tumubaza niba ari umusigire w’intumwa yanyu araduhakanira! None twagirango mutubwire niba sunat z’intumwa yanyu Muhammad(saww) zimeze nk’iz’izindi ntumwa zayibanjirije.Muri make turashaka kumenya umusigire w’intumwa yanyu ngo tumubaze ibibazo byacu,tumenye niba ibyo muvuga ku ntumwa yanyu aribyo koko,tumenye niba muri mu kuri kuturusha tuyoboke idini yanyu cyangwa se tumenye ko nta kuri mufite twigumire mu idini yacu.Ibyo biratuma tunamenya ko intumwa yanyu atari intumwa y’ukuri”.

Padiri Jathiliq abwira Imamu Ally(as) ati:” Twe hari ibibazo twabajije uriya musaza(yerekana Abu Bakr) ariko ntago yabashije kutwereka uburyo Muhammad(saww) yari intumwa y’ukuri. Kuko dukurikije ibyo yatubwiye nuko dusanga intumwa yanyu itarakurikizaga sunat ziranga buri ntumwa,aho yatubwiye ko yitabye Imana nta musigire n’umusimbura asigiye Qaumu(ubwoko) ye ahubwo akagenda asize abo yari ashinzwe kuragira akabasiga bonyine kandi yari azi ko nyuma ye nta mushumba(intumwa) w’undi uzaza.Ntago byumvikana ukuntu intumwa yaturutse ku Mana kandi yiyemerera ko ariwe ntumwa yanyuma yasiga abantu bayo gutyo mu gihe n’umushumba w’amatungo(igihe azi ko atazagaruka)atasiga amutungo ye ngo agende adasize uzasigara ayaragiye“. Jathiliq akomeza avuga ati:” Abantu twasanze aha barimo n’uyu musaza (yerekana Abu Bakr) bakuye intumwa yanyu mu zindi ntumwa,kuko nta kuntu intumwa yavuye ku Mana yasiga abantu bayo itabasigiye uzabayobora ngo ireke no kubabwira ngo bazitoremo ubayobora ahubwo ikagenda gutyo gusa nta kintu ikoze kuri ibyo kandi yari izi ko igiye kwitaba Iman,urupfu rwayo rukaba rutarabaye irw’impanuka cyangwa se urutunguranye“.Padiri akomeza avuga ati:” Nkigera aha nabajije uriya musaza(yerekana Abu Bakr) uwo ariwe nuko umugabo wari ku ruhande rwe ambwira ko ari Khalifa w’intumwa ariko mu bajije nsanga ngo urwo rwego yaruhawe n’imbaga y’abantu bamutoye kandi mu by’ukuri narinzi ko urwo rwego rutangwa n’Imana(aho yaruhaye intumwa zayo Adamu na Dawudi a.s) ikaruha intumwa zayo cyangwa se Waswiyu w’intumwa.Ibyo byatumye menya ko hari urwego rumeze nk’urwo rwa khalifa rutangwa n’imbaga y’abantu akaba arirwo rwahawe uyu mukuru wanyu.Tuziko Khalifa w’intumwa aba afite ubumenyi buhambaye ku buryo aba ashoboye gusubiza buri kibazo cyose cyaboneka mu idini ayoboye,ariko tukigera kuri uyu khalifa wanyu hari ibyo twamubajije biramunanira.None yewe wa musore we(abwira Imamu Ally a.s) turashaka ko udusubiza ibibazo byacu!”.

Imamy Ally(as) aramubwira ati:” Ni muntege amatwi,ubundi mwumve ibyo mbabwira”. Imamu Ally(as) atangira agira ati:” Imana nyiri ububasha bwose yahisemo intumwa yayo Muhammad(saww) maze ayihesha icyubahiro akoresheje imbaraga n’impuwe ze.Yohereje intumwa y’Imana Muhammad(saww) ku bantu bose ndetse no ku majini.Imana yagize itegeko ku biremwa byose byaba ibyo ku isi n’ibyo mu birere ko bigomba kubaha intumwa y’Imana Muhammad(saww).Nuko Imana igira intumwa y’Imana Muhammad(saww) Imamu w’intumwa zose zamubanjirije  kandi inamugira uwasozereje intumwa n’Abahanuzi maze inamugira umuzungura w’intumwa zose zabayeho.Imana yahaye intumwa y’Imana Muhammad(saww)imfunguzo z’isi ndetse n’iz’umunsi w’imperuka irangije imugira Umuhanuzi,Intumwa,Ukundwa n’ibiremwa byose na Imamu b’ibiremwa byose.Imana yajyanye intumwa yacu Muhammad(saww) mu rugendo rwiswe Mi’iraj nuko imugeza ahantu hatari harigeze hagerwa n’Abamarayika ndetse n’izindi ntumwa nuko ihamuhera Wahyi. Muri urwo rugendo intumwa yacu yerekanwe imbere y’izindi ntumwa n’abahanuzi bose ndetse Imana ibabwirako ariwe ugiye gukomeza akazi bari barahawe,nuko ibizezako azagakora neza kandi izababera umuhamya.Imana Nyagasani itubwirako,intumwa yacu ari wa wundi waje muri Taurat no muri Injiil aho azaba abuza ibibi akabwiriza gukora ibyiza kandi ibyiza akabigira ibiziruwe naho ibibi akabigira ibiziririjwe.Ni wa wundi waje agakuraho amategeko yari akomereye abantu maze ashyiraho ayoroshye kandi aturutse ku Mana.Ba bandi bamwemeye bakamukurikira,bakemera ibyo yamanuriwe aribyo Qor’an bakanayikurikiza,abo ni babandi bazaba bari ku nsinzi ku munsi w’imperuka.Intumwa yacu ni wa wundi Imana ubwayo yubahishije maze itegeka ibiremwa byayo iti:” Uzubaha intumwa y’Imana Muhammad(saww)uwo azaba anyubashye”.Irangiye itegeka abantu iti:” Ibyo intumwa y’Imana ibategeka nimubikore,kandi ibyo ibabuza nimubyirinde”.Intumwa yacu(Muhammad s.a.w.w) ubutumwa yahawe yabusohoje neza kandi bwuzuye,imirongo(ayat) y’igitabo cy’Imana Qor’an iyisobanura neza kandi yose,yigishije amategeko y’idini aturutse ku Mana umuremyi wacu,nuko Ummat ye arayirokora maze ayiyobora  inzira igororotse nuko afungurira abamuyobotse imiryango yo ku yoboka n’iyo kumenya Imana umuremyi wabo.Intumwa yacu ni “Ahmad” wa wundi Issa(Yesu) mwene Mariam(Mariya) umwe wahanuraga akoresheje ibitangaza aho yamuhanuye avuga ati:” Ahmad w’umwarabu,ni intumwa izaba itarize mu ishuri,izaba igendera ku Ngamiya y’ubwoya bw’umutuku,akaba azaba afite inkoni kandi akazanashyiraho Waswiyu we mu bantu be”.

Imamu Ally(as) akomeza agira ati:” Intumwa yacu mbere yo kwitaba Imana yasigiye abantu bayo ibiremereye bibiri aribyo:” Igitabo cy’Imana Qor’an na Ahlu Bayt(as)”, nuko abwira Ummat ye (abantu bayo) ati:”Ibi biremereye bibiri nimubifata mukabikomeza,ntimuzigera muyoba na rimwe”.Igitabo cy’Imana Qor’an ni ikiremereye gikomeye cyane kuko kimeze nk’umugozi uva mu kirere aho umutwe umwe wawo uri mu biganza bya Nyagasani umugenga wacu naho umutwe wundi ukaba uri mu biganza byacu(Ummat).Igitabo cy’Imana na Ahlu Bayt ntibizigera bitandukana kugeza ku munsi w’imperuka aho bizagarukira ku Mana ku kizenga cya Kauthar.

Imamu Ally(as) akomeza agira ati:” Ntimukajyende imbere ya Ahlu Bayt(as) kugira ngo bitazatuma muva mu idini,kandi ntimukagendere ku nyigisho mwakuye ahandi hatari kuri Ahlu Bayt(as),kugirango mutazorama(mutazarimbuka)”.

Imamu Ally(as) aravuga ati:” Ngewe ndi Waswiyu w’intumwa y’Imana Muhammad(saww),nkaba ndi usobanura igitabo cy’Imana,uvuga amategeko yayo,usobanura Ayat ziri Muhkam( Ayat zifite ibisobanuro bitomoye kandi byumvikana kuri buri wese uzisomye) n’iziri Mutashabih(Ayat zidafite ibisobanuro bitomoye kuri buri wese uzisomye uretse kuba zizwi n’Imana,Intumwa yayo ndetse n’Abaimamu baziranenge gusa),ndi usobanukiwe Ayat ziri Nasikh(Ayat zasimbujwe izindi cyangwa se Ayat zivuga ku itegeko runaka ryasimbujwe irindi)ndetse n’iziri Mansukh(Ayat zasimbuye izindi cyangwa se ayat zivuga ku itegeko ryaje risimbura iryari risanzwe ririho).Ndi ufite ubumenyi Ummat Muhammad(s) izakenera nyuma yo gutabaruka kw’intumwa kandi nkaba nsobanukiwe buri kintu cyose,mfite ubumenyi ku buryo mbasha gutandukanya ukuri n’ikinyoma.

Ku bw’iyo mpamvu nimumbaze ibyo mushaka byose byaba ibizaba uhereye uyu munsi kugeza ku munsi w’imperuka,byaba ibijyanye na Issa(as) kuva yahabwa ubutumwa kugeza ku munsi w’imperuka,byaba ibya Waswiyu(umuhagararizi) wa Nyagasani wabayeho wese kuva Isi yaremwa,byaba iby’amatsinda y’abantu ijana ijana  bazayoboka ndetse n’iby’amatsinda ijana ijana bazayoba munambaze ibijyanye n’abantu bo mu bihe bya kera batabarutse baba abeza cyangwa se abatari beza. Ni mumbaze kuri buri Ayat yaba iyamanutse nijoro cyangwa ku manywa, mumbaze kuri buri murongo wose wo mu bitabo by’Imana waba uwo muri Taurat,uwo muri Injiil(Ivanjili)cyangwa uwo muri Furqan kubera ko intumwa y’Imana Muhammad(saww) yansigiye buri bumenyi bwose bw’ibyabayeho,ibiriho ndetse n’ibizabaho.Intumwa y’Imana yansigiye ubumenyi buzakenerwa na buri Ummat yaba iyayobotse Injiil,Taurat,amatsina y’abahakanyi n’abarwanya amadini y’Imana kuko intumwa ni Uwasozereje intumwa n’abahanuzi.Imana yoherereje wahyi(yahishuriye)intumwa yacu nk’uko yahishuriye intumwa Nuhu(as) akamubwira ibijyanye n’izindi ntumwa zizaza nyuma  ye,nk’uko kandi yahishuriraga intumwa zayo arizo Mussa(as) na Issa(as).

Ku bw’iyo mpamvu nge ndi umuhamya ko intumwa yacu Muhammad (s) yahishurirwaga ubutumwa buvuye kuri Nyagasani kandi ikaba yarabugejeje ku bantu bayo nk’uko Imana yari yabimutegetse.Imana yerekanye ukuri k’ubutumwa bw’intumwa yayo Muhammad(saww) ubwo yagiraga intumwa yayo Wasila(unyurwaho cyangwa unyuzwaho ubusabe) wayo hagati y’Imana n’abantu irangije ihamagarira abantu kuba hamwe n’abanyakuri.Abo banyakuri ni twebwe,ngewe ndi umuvandimwe w’intumwa y’Imana Muhammad(s) hano ku isi ndetse no ku munsi w’imperuka kandi nkanaba umutangabuhamya we nyuma y’urupfu rwe.Ngewe ndi Wasilah hagati y’intumwa n’abantu,njye n’abana banjye(Abaimamu) tukaba turi abazungura b’intumwa y’Imana Muhammad(s),kandi nge n’abana bange( Abaimamu) tugereranywa nk’ubwato bwa Nuhu(as) hagati y’abantu,aho intumwa y’Imana Muhammad(s) ivuga ko uzurira ubwo bwato akabwicaramo azaba arokotse naho utazabujyamo azarimbuka.Ngewe ku ntumwa yacu,ngereranywa na Haruna(as) kuri Mussa(as) uretse ko nyuma y’intumwa yacu Muhammad(saww) nta yindi ntumwa izaza”.Intumwa y’Imana Muhammad(s)yategetse abemera bose,abahakanyi bose ndetse n’abanafiqi(indyarya) ko bagomba kunkunda kuko unkunze wese aba ari umwemera naho unyanga wese aba ari umuhakanyi. Ndahiye ku Mana ko ngewe ntigeze mbeshya na rimwe kandi ndanarahira ko intumwa yacu itigeze ibeshya kuva yabaho.Nge sinigeze nyoba kandi nta nuwigeze amvugaho ibyo kuba narayobye,nayobotse inzira igororotse intumwa yacu yaduhamagariye. Ku bw’iyo mpamvu mumbaze abo muribo ndetse n’abo muzababo kugeza ku munsi w’imperuka”.

Jathiliq amaze kumva amagambo ya Imamu Ally(as) abwira abo bari bari kumwe ati:” Ndahiye ku Mana ko uyu muntu(avuga Imam Ally a.s) afite amagambo y’ubuhanga,ku bwange ndabona tugiye gusubizwa ibibazo byose twari dufite kandi nizeye ko tuza kugera ku kuri dushaka.Turasaba Imana ko twagera ku kuri tunyuze kuri we,maze tumurikirwe n’ukuri ko kuyoboka,kuko uyu muntu(Imamu Ally a.s)  ni Hujjat  Aw’swiya’a  washyizweho n’Intumwa za Nyagasani”.

Muri ako kanya Jathiliq abaza Imamu Ally(as) ati:” Ni gute aba bantu baguteye umugongo mu gihe bo ubwabo biyemerera ko ari wowe ubarusha ubumenyi kandi ko ariwowe ufite ibyo bakeneye mu kuyoboka kwabo?Aba bantu baguteye umugongo bo ubwabo barihuguje kandi ibyo bakoze ntago bizabazwa  waswiyu(umusigire) w’Imana”.

Jathiliq ati:” Ko wavuze ko ufite ubumenyi bwo kuba uzi ibikwerekeyeyo ndetse n’ibinyerekeyeho ngaho mbwira,wowe imbere y’Imana ufite uruhe rwego naho ngewe nzaba mfite uruhe rwego imbere yayo?

Imamu Ally(as) asubiza Jathiliq ati:”Ngewe imbere y’Imana ndi umwemera kandi nkanaba uwayobotse,umwemera ndetse n’ufite inema z’Imana imbere yawe,kandi nge mfite urwego rwo mu ijuru ibyo nkaba ntabishidikanyaho.Ariko wowe imbere y’Imana uri ukuhakanyi kuko wowe aho umariye gukura ukamenya gutandukanya ikibi n’ikiza,ukamenya gutandukanya ukuri n’ikinyoma ukanaba umumenyi ufite ubumenyi ku ntumwa zose zaje muri Injiil none ibyo wamenye kuri izo ntumwa byose wabiteye umugongo urabihakana,niyo mpamvu nuguma gutyo ntakabuza uzajya mu muriro”.

Jathiliq yumvise ibisobanuro bya Imamu Ally(as) abaza Imamu ati:” Ngaho mbwira,umwanya wawe mu ijuru uzaba uherereye hehe?Naho umwanya wange mu muriro uzaba uherereye hehe?”.

Imamu Ally(as) aramusubiza ati:” Mu by’ukuri kugeza ubu sindinjira mu ijuru ngo ndebe aho umwanya wange uherereye cyangwa ngo menye aho umwanya wawe uherereye mu muriro,ariko ndakoresha igitabo cy’Imana nkwereke aho iyo myanya iherereye.Imana umuremyi wacu yamanuriye intumwa yacu Muhammad(saww)igitabo Qor’an ku buryo muri icyo gitabo nta kosa ryigeze rirangwamo kuva mbere kandi nta nirizarangwamo kuko ari igitabo cyaturutse ku Mana isumba byose.Muri icyo gitabo harimo ubumenyi bw’ibyabayeho n’ibizabaho aho Imana yigishije intumwa yayo Muhammad(saww) ubwo bumenyi bwose maze iyisobanurira ibijyanye n’ijuru ndetse n’inzego zaryo. Imana ijuru yarigabanyije abagaragu bayo,nuko buri wese ahabwa umugabane muri ryo hagendewe ku ubumenyi,ibigwi ndetse no gukiranuka afite.Ni ku bw’iyo mpamvu Imana yaduhamirije ko” ijuru ni ubuturo bw’Abakora ibyiza Imana ishaka,naho umuriro ni ubuturo bw’inkozi z’ibibi”.Umuriro ufite imiryango irindwi aho buri muryango uzaba ufite itsinda ry’inkozi z’ibibi n’abayobye bazawinjiramo.Ku bw’iyo mpamvu,buri wese uzapfa agapfira mu buhakanyi,ubwangizi,kubangikanya Imana,mu bunafiqi no mu guhuguza abandi,uwo azajya mu muriro,aho buri wese muri abo,azinjirira mu muryango we. Ibi birakugaragariza ko nupfa uri muri abo bantu maze kuvuga uzaba uri uwo mu murio”.

Imana kandi hari aho igira iti:” Umuriro ntago uzagera ku beza bakunda Imana.Intumwa y’Imana Muhammad(saww) n’abo mu rugo rwe aribo Ahlu Bayt(as) bari muri abo beza ku Mana batazagerwaho n’ibihano by’umuriro.Ngewe n’Abaimamu bazankomokaho turi muri Ahlu Bayt kandi Ahlu Bayt (as)iri mu beza Imana itazashyira mu muriro utazima. Aha birahita bikwereka urwego rwange ku Mana binakwereke aho nzaba ndi ku munsi w’imperuka”.

Jathiliq amaze kumva ibisobanuro bya Imamu Ally(as) abwira abantu ati:” Twabonye umuntu w’umunyabwenge twari dukeneye”.Jathiliq akomeza abwira Imamu Ally(as) ati:” Ibindi bibazo nshaka kukubaza nubinsubiza ndaza kwemera ibyo uvuga byose”.

Imamu Ally(as) abwira Jathiliq ati:” Emera ko ningusubiza ibibazo bwawe byose nkoresheje ibisobanuro bikunyuze ku buryo utabasha kubihakana uza kwemera ukaba Umusilamu!”.

Jathiliq aravuga ati:” Yego”.

Imamu Ally(as) abaza Jathiliq ati:” Ushobora gutangaho Imana umuhamya ko ningusubiza ibyo ushaka byose,bikakunyura,wowe n’abo mwazanye muza kuyoboka idini yacu ya Islamu?”.

Jathiliq arasubiza ati:” Yego,ndatangaho Imana umugabo n’umutangabuhamya ko nunsubiza ibibazo byange neza nkanyurwa nza kwemera nkaza mu idini yanyu”.

Imamu Ally(as) abwira Jathiliq ati:” Ubwo ubyemeye korana amasezerano wowe n’abo uyoboye mwemeranywe ko muza kuba abasilamu igihe nza kuba nabakoreye ibyo mushaka”.

Imamu Ally(as) aravuga ati:” Ngaho nimumbaze ibyo mushaka byose”.

Jathiliq atangira abaza Imamu Ally(as) ati:”Ngaho mbwira,Imana niyo ihetse(itwaye,ifashe)Ijuru cyangwa ijuru niryo rihetse(ririmo) Imana?”

Imamu asubiza Jathiliq ati: Imana niyo igenga kandi ihetse Isi,Ijuru,Ikirere,ibiri ku Isi n’ibiri mu kirere.Mu gitabo cyayo iragira iti:” Imana irinze Isi n’Ijuru kugeza igihe byose bizashiriraho(bizavaho) kandi nta wundi muntu wabirinda uretse yo”.

Jathiliq abaza Imamu ati:” Nonese ko uvuze ko Imana ariyo ihetse ijuru n’isi,kandi muri Qoran yanyu handitsemo ko” ijuru ry’Imana yanyu kuri uwo munsi rizaba rihetswe cyangwa se rifashwe n’abamalaika umunani”,ubwo biraza guhurirahe nibyo wavuze?”.

Imamu(as) asubiza Jathiliq ati:” Ijuru Imana yariremye mu imuri enye.Aho urumuri rw’umutuku umucyo w’umutuku,urumuri rw’icyatsi rutanga(rubonesha) umucyo w’ibara ry’icyatsi,urumuri rw’umuhondo rutanga umucyo w’umuhondo hakaba n’urumuri rw’umweru rutuma aho rubonesheje hagaragaza umucyo .Izo muri zisobanuye ubumenyi bwa Nyagasani,izo muri kandi zigaragaza ubuhambare bwe n’ukuntu zigera mu mitima y’abemera zikahamurika hagashashagirana.Imana ni ishobora byose kandi ifite ububashaka bwo gukora icyo aricyo cyose kandi ntago ikeneye imbaraga z’ibiremwa byayo mu gukora ibyo ishaka gukora kuko Imana ni ushobora byose kandi ni uhambaye kurusha ibindi biremwa byose”.

Jathiliq arabaza ati:” Ngaho mbwira,Imana ibahe?”.

Imamu Ally(as) aramusubiza ati:” Imana iba ahantu hose,Imana irihano,Imana iba muri twe Imana ibera hose icyarimwe.Imana yarivugiye iti:” Igihe abantu bazabitsanya ibanga ari batatu,bazamenye ko nange nzaba mpari ndi uwakane,aho abantu bateraniye ari batanu Imana iba ari iya gatandatu  muri bo,Imana izi ibikorwa bya buri wese kuko aho ari hose ndetse n’ibyo akora byose iba irikumwe nawe kandi ibireba.Ubwami bw’Imana buba hose haba ku isi no mu birere,Imana ntago igira aho kuba cyangwa kwicara nk’uko bivugwa ko Imana igira intebe yicaraho,ariko mu by’ukuri iyo ntebe ni ubuhambare ndetse n’ubutware bwayo”.

Jathiliq akomeza abaza Imamu Ally(as) ibibazo bitandukanye asubizwa neza biza kugera ho abaza Imamu ati:” Ese ko hari Ayat mu gitabo cyanyu Qor’an ivuga iti:” Ibintu byose bizashira hasigare uburanga bw’Imana,ese koko Imana igira uburanga?”.

 

Imamu Ally(as) mu kumusubiza yabwiye abantu bazana inkwi maze ategeka ko bazitwika.Muri uko kugurumana kwazo Imamu yabajije Jathiliq ati:” Ese watwereka uburanga(uruhande rw’imbere) bw’uyu muriro?”

Jathiliq arasubiza ati:” Ntago uburanga bw’uwo muriro nabashaka kubwerekana kuko kuri buri ruhande rwose rwawo harasa kandi buri hose twahita uburanga(uruhande rw’imbere) bw’uwo muriro”.

Imamu Ally(as) asubiza Jathiliq ati:” Kuba tutabasha kubona uburanga bw’uyu muriro kandi wararemwe n’Imana,ni gute twabasha guha uburanga Imana isumba byose  no kubona uburanga bwayo mu gihe no kubona cyangwa se kugaragaza uburanga(uruhande rw’imbere) bw’uyu muriro byatunaniye!?.Imana ntacyo igira isana nacyo mu byo yaremye byose”.

Jathiliq amaze kumva ibisubizo bya Imamu Ally(as) aramubwira ati:” Yewe Waswiyu! Ndemera ko nta yindi Mana ibaho uretse Imana imwe rukumbi,Muhammad(saww) akaba umugaragu n’intumwa yayo,wowe(Imamu Ally) ukaba waswiyu(umusigire) ukaba ba Walliyullah(umuhagararizi wImana) ku bemeramana nyuma y’intumwa y’Imana Muhammad(saww).Ni byo koko uwagukunze wese akemera Willayat yawe uwo yarayobotse,naho uwakwirengagije akakwanga akagendera mu nzira itandukanye niyo urimo,uwo nta kabuza yarayobye”.

Muri ako kanya Jathiliq yarahindukiye areba mu basilamu bari bateraniye aho arababwira ati:” Yemwe mwa basilamu mwe! Mu by’ukuri mwageze ku byifuzo bijyanye n’irari ryanyu(ubwo mwatoraga khalifa wanyu) ariko mwateye umugongo sunat z’intumwa yanyu.None ni muze mwumve kandi mwumvire uyu mugabo ku girango muzayoboke.Biratangaje kuba mubona ukuri ariko mugakomeza gukurikira ibitari ukuri”.

Salaman Farsi akomeza agira ati:” Jathiliq nabo bari bazanye bemeye kuba abasilamu nuko bemera ko islamu ari idini y’ukuri,ko intumwa y’Imana Muhammad(saww) ari intumwa y’Imana kandi y’ukuri kandi ko Imamu Ally(as) ari umusigire wayo.Bahise biyemeza gusubira i Roma ngo bajye kubwira umwami wabo ibyo biboneye n’amaso yabo ndetse n’ibyo biyumviye n’amatwi yabo”.

Imamu Ally(as) yahise avuga ati:” Ni hashimwe kandi hasingizwe Imana umugenga wacu,yo yubahishije idini yayo ikayirutisha andi madini kandi ikaba yerekanye ko intumwa yayo Muhammad(saww) ari intumwa y’ukuri”. Nuko abari bateraniye aho batora Takbiir!!.

Imamu Ally(as) mu gusezera Jathiliq n’abo bari bazanye yarababwiye ati:” Mugende mube ingabo za Nyagasani n’intumwa yayo,kandi mube abitangira idini.Ni mugera aho mwaturutse mube nka Asw’habu Kahfi,muhamagarire abantu ubusilamu rwihishwa.Ntimugaragarize abo mubonye bose ko muri abasilamu kabone nubwo baba ari abagore banyu cyangwa se abana banyu kereka igihe mubona bashobora kubyakira meza.Kuko nimwigaragaza hagati y’abantu ko mwabaye abasilamu,muzicwa.Ni muhura n’umwami mukabona ari umwanya mwiza wo kumwigisha no kumuhamagarira kuba umusilamu muzabikore,ariko ni mubona bitashoboka muzamureke.Ni mugende mu mijyi yanyu mu komere kuri islamu mweretswe kuko nyuma yange hazaza abategetsi bazahindura idini y’Imana,bakica Abahagararizi b’Imana hano ku Isi,bagasobanura imirongo ya Qor’an bakurikije irari ry’imitima yabo,bakongera ibintu mu idini,bagashyira hejuru(bagakuza)abanzi b’Imana naho abakunzi b’Imana bagashyirwa hasi,bazasenya barimbure ibiranga sunat z’idini byose kugeza ubwo isi izuzuraho ubwangizi n’ubugizi bwa nabi.

Aho twasanga iyi nkuru:

  1. Al-Fihrist cya Sheikhul-twaifa al-Tussi:Urup.70.
  2. Allamah Majilis mu gutabo cya Biharul- An’waal: Umuzingo wa 30/Urup.53.Numuzingo wa 41.urup.308.
  3. Al- Tauhiid cya Sheikh Suduq: Urup.286 na 316.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here