Taqlid bishatse kuvuga iki?

0
2350

 

-IKIBAZO

Taqlid niki?

-IGISUBIZO

Mu myemerere ya kislamu tugomba gukora cyangwa kubahiriza amategeko ya Allah uko yayashyizeho.Kugirango umuntu yubahirize ayo mategeko rero,nuko agomba kuba ayazi.Amategeko ya Allah ashakirwa muri Qoran no muri Sunat z’intumwa y’Imana Muhammad (saww).Ntago rero aribyaburi wese kuba yahura n’ikibazo agahita ajya gushaka igisubizo muri Qoran cyangwa muri Sunat ngo abishobore.Aha niho Imana yatugiriye inama mu gitabo cyayo gitagatifu Qoran aho yavuze iti”

   فَاسْئَلُوا اَهْلَ الذِّكْرِ اِنْ كُنْتُمْ لا تَعْلَمُونَ

Aho Imana yatubwiye iti:Niba hari icyo mutazi,nimubaze abamenyi (ababarusha ubumenyi).(Quran 21:7)

Niyompamvu rero mu gihe tudashoboye kuba twakwikurira (kuvana)amategeko y’idini muri Qoran no muri Sunat,dutegetswe kubaza ba bandi babifitiye ubushobozi nkuko Allah yabidusabye. Mu mbaga ya kislamu mu bijyanye no kumenya amategeko no kuyakurikiza, harimo ibice bitatu:

1) Mujtahidu: Ni umuntu ufite ubushobozi n’ubumenyi bwo gukura amategeko ya shariya muri Qoran na Sunat.

2) Ihtiyatu:Nugukora no kubahiriza inshingano zawe kubijyanye no kubahiriza amategeko ya Allah kugeza aho ugira ikizere cy’uko wubahirije ayo mategeko uko bikwiye.Umuntu ukora ihtiyatu yitwa Muhtatu.

3) Taqlid: Ni ugukurikiza (kugendera) amategeko ya mujtahid nk’uko yayashyizeho.Umuntu ukora taqlid yitwa Muqaled (uyuniwe rero Allah yabwiraga ko agomba kubaza abamenyi(Aribo ba Mujtahid) igihe hari ibyo adasobanukiwe.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here