Imana ihabwa agaciro gahambaye cyane n’ikiremwa muntu. Yaba Imana igaragara  bikoreye, babumbye cyangwa bumvikanyeho cyangwa se Imana imwe rukumbi itagaragara ari nayo amadini menshi nk’Abasilamu, Abakristu, Abayahudi n’ayandi bemera.

Ibi rero biratwereka ko abantu benshi aho bari hose baba bafite Imana basenga, ari nayo mpamvu tuzasanga hari aho basenga cyangwa se basengaga ibigirwamana hakaba hari abandi basenga cyangwa se basengaga Imana ariko ntidukwiye kwiyibagiza ko hari n’abatagira Imana bemera(aba bakaba bakwiye kwigishwa kumenya Imana).

Dukurikije ubutumwa duhabwa n’intumwa n’abahanuzi,nuko tugomba gusenga Imana imwe rukumbi yihagije muri byose, itarabyawe, itabyara kandi idafite icyo isa nacyo mu biremwa byayo,iyi akaba ari nayo Mana abasilamu basenga.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here