Yaa Aliyu yaa Adhim; ubusabe busomwa muri Ramadhan nyuma ya buri sengesho

0
2326

Ubusabe(dua) Yaa aliyu yaa adhim

Ubu busabe bwakiriwe buvuye kuri Imam Swadiq(s) na Imam Kadhim(s) bati: “Mu kwezi kwa Ramadhani mujye musaba ubu busabe buri nyuma y’amasengesho y’itegeko

يَا عَلِىُّ يَا عَظِيمُ ، يَا غَفُورُ يَا رَحِيمُ ، أَنْتَ الرَّبُّ الْعَظِيمُ الَّذِى لَيْسَ كَمِثْلِهِ شَىْءٌ وَهُوَ السَّمِيعُ الْبَصِيرُ ، وَهٰذَا شَهْرٌ عَظَّمْتَهُ وَكَرَّمْتَهُ وَشَرَّفْتَهُ وَفَضَّلْتَهُ عَلَى الشُّهُورِ ، وَهُوَ الشَّهْرُ الَّذِى فَرَضْتَ صِيامَهُ عَلَىَّ

  Yewe muyobozi, yewe nyir’ubuhambare, yewe nyir’impuhwe, yewe nyir’ubuntu, uri umugenga uhambaye wa byose udafite icyo asa na cyo, we ubona byose akanumva byose, uku ni ukwezi washyize hejuru unakugira ukw’impuhwe kandi ukugira ukw’agaciro, ukugira ukw’ibyiza byisnhi kurusha andi mezi, kandi ni ukwezi wantegetsemo gusiba,

وَهُوَ شَهْرُ رَمَضانَ الَّذِى أَنْزَلْتَ فِيهِ الْقُرْآنَ هُدىً لِلنَّاسِ وَبَيِّناتٍ مِنَ الْهُدىٰ وَالْفُرْقانِ وَجَعَلْتَ فِيهِ لَيْلَةَ الْقَدْرِ وَجَعَلْتَها خَيْراً مِنْ أَلْفِ شَهْرٍ ، فَيا ذَا الْمَنِّ وَلَا يُمَنُّ عَلَيْكَ مُنَّ عَلَىَّ بِفَكاكِ رَقَبَتِى مِنَ النَّارِ فِى مَنْ تَمُنُّ عَلَيْهِ وَ أَدْخِلْنِى الْجَنَّةَ بِرَحْمَتِكَ يَا أَرْحَمَ الرَّاحِمِينَ                                

Uko ni ukwezi kwa Ramadhani wamanuyemo Quraan; kugira ngo iyobore abantu kandi ibe inzira yo kuyoboka kandi itandukanye ukuri n’ikinyoma maze muri uko kwezi ushyiramo ijoro ry’ubugabe, unarigira iry’agaciro karuta ak’amezi igihumbi. Yewe nyir’ugutanga umugishakandi ntawuhabwe; mpa umugisha wo kundokora umuriro wa djahanam muri babandi wahaye umugisha kandi uzanyinjize mu ijuru! Ku bw’impuhwe zawe yewe nyir’impuhwe

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here