Ubu busabe, bwigishijwe na Imam wa cumi na kabiri Nyakubahwa Mahdi (a.t.f.s); ni ubusabe busomwa muri buri joro ry’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhani, ni ubusabe buvuga ku byaha by’umugaragu n’impuhwe z’umuremyi we.

Ubwo busabe ni ubu:

      اللّٰهُمَّ إِنِّى أَفْتَتِحُ الثَّناءَ بِحَمْدِكَ وَأَنْتَ مُسَدِّدٌ لِلصَّوابِ بِمَنِّكَ ، وَأَيْقَنْتُ أَنَّكَ أَنْتَ أَرْحَمُ الرَّاحِمِينَ فِى مَوْضِعِ الْعَفْوِ وَالرَّحْمَةِ ، وَأَشَدُّ الْمُعاقِبِينَ فِى مَوْضِعِ النَّكالِ وَالنَّقِمَةِ ،

Mana Nyagasani; ntangiye ibisingizo byawe ku bw’imbabazi zawe kandi wowe uri nyir’ukwishyura ibyiza ku bw’impuhwe zawe kandi maze kwiringira ntashidikanya ko uri nyir’impuhwe nyir’ibambe hahandi hakwiye imbabazi n’ibambe kandi Mana uri nyir’uguhana guhambaye hahandi hakwiye ibihano bikomeye

وَأَعْظَمُ الْمُتَجَبِّرِينَ فِى مَوْضِعِ الْكِبْرِياءِ وَالْعَظَمَةِ اللّٰهُمَّ أَذِنْتَ لِى فِى دُعائِكَ وَمَسْأَلَتِكَ ، فَاسْمَعْ يَا سَمِيعُ مِدْحَتِى ، وَأَجِبْ يَا رَحِيمُ دَعْوَتِى ، وَأَقِلْ يَا غَفُورُ عَثْرَتِى

no guhora kandi uri umusimbura uhambaye hahandi hakenewe ubuhambare n’ubutagatifu; Mana nyagasani; ni wowe wampaye uburenganzira bwo kuguhamagara no kugusaba ngaho umva ibisingizo byanjye kuri wowe yewe nyir’ukumva byose. kandi usubize umuhamagaro wanjye yewe nyir’ibambe! Kandi unangabanyirize ibicumuro yewe nyir’impuhwe;

فَكَمْ يَا إِلٰهِى مِنْ كُرْبَةٍ قَدْ فَرَّجْتَها ، وَهُمُومٍ قَدْ كَشَفْتَها ، وَعَثْرَةٍ قَدْ أَقَلْتَها، وَرَحْمَةٍ قَدْ نَشَرْتَها ، وَحَلْقَةِ بَلاءٍ قَدْ فَكَكْتَها ، الْحَمْدُ لِلّٰهِ الَّذِى لَمْ يَتَّخِذْ صاحِبَةً وَلَا وَلَداً وَلَمْ يَكُنْ لَهُ شَرِيكٌ فِى الْمُلْكِ

Mana yanjye; ni ibibazo bingana iki wagize umunezero kuri njye, Kandi se ni agahinda kangana iki wakuyeho kuri njye; nanone kandi  Mana; ni ibyago bingana iki wagabanyije kuri njye Mana yanjye; ni inema zingana iki wampundagajeho ishimwe n’ikuzo ni ibya Allah we utarigeze umusangirangendo akaba ataranigeze n’umwana kandi utarigeze agira uwo abangikanye na we mu bwami bwe.

وَلَمْ يَكُنْ لَهُ وَ لِيٌّ مِنَ الذُّلِّ وَكَبِّرْهُ تَكْبِيراً؛ الْحَمْدُ لِلّٰهِ بِجَمِيعِ مَحامِدِهِ كُلِّها ، عَلَىٰ جَمِيعِ نِعَمِهِ كُلِّها . الْحَمْدُ لِلّٰهِ الَّذِى لَامُضادَّ لَهُ فِى مُلْكِهِ

kandi we ntiyigeze akenera umuyobora ku bwo kubura intege kandi ndamusingiza ku bw’ubuhambare bwe; ishimwe n’ikuzo ni ibya Allah; Ku bw’ibisingizo bye byose no ku  bw’inema ze zose; ishimwe n’ikuzo ni ibya Allah. We udafite umuhinyuza mu bwami bwe

وَلَا مُنازِعَ لَهُ فِى أَمْرِهِ . الْحَمْدُ لِلّٰهِ الَّذِى لَاشَرِيكَ لَهُ فِى خَلْقِهِ ، وَلَا شَبِيهَ لَهُ فِى عَظَمَتِهِ . الْحَمْدُ لِلّٰهِ الْفاشِى فِى الْخَلْقِ أَمْرُهُ وَحَمْدُهُ ، الظَّاهِرِ بِالْكَرَمِ مَجْدُهُ ، الْباسِطِ بِالْجُودِ يَدَهُ ،

Kandi ntawe umuvuguruza mu bikorwa bye.Inshimwe n’ikuzo byose ni ibya Allah; We udafite icyo abangikanye na cyo mu biremwa bye;.Kandi ntanagire icyo asana na cyo mu buhambare bwe.Ishimwe n’ikuzo ni ibya Allah. We ibikorwa bye byose bigaragarira mu byo yaremye. Kandi ibisingizo n’icyubahiro bigaragara ku bw’ubuntu bwe; We uhora arambuye amaboko ku bw’imbabazi ze

الَّذِى لَاتَنْقُصُ خَزائِنُهُ ، وَلَا تَزِيدُهُ كَثْرَةُ الْعَطاءِ إِلّا جُوداً وَكَرَماً إِنَّهُ هُوَ الْعَزِيزُ الْوَهَّابُ، اللّٰهُمَّ إِنِّى أَسْأَلُكَ قَلِيلاً مِنْ كَثِيرٍ ، مَعَ حاجَةٍ بِى إِلَيْهِ عَظِيمَةٍ وَغِناكَ عَنْهُ قَدِيمٌ وَهُوَ عِنْدِى كَثِيرٌ

We utajya agabanukirwa mu byo atunze. Nta n’ikiyongeraho ku bwo gutanga cyane uretse imbabazi n’icyubahiro; mu by’ukuri we ni nyir’imitsindo utanga bihebuje Mana Nyagasani; ndagusaba bike muri byinshi. N’ubwo ibyo nkukeneyeho bihambaye kandi ubukungu bwawe kuri byo ni ibya kera N’ibyo kuri njye ni byinshi;

وَهُوَ عَلَيْكَ سَهْلٌ يَسِيرٌ؛ اللّٰهُمَّ إِنَّ عَفْوَكَ عَنْ ذَنْبِى ، وَتَجاوُزَكَ عَنْ خَطِيئَتِى ، وَصَفْحَكَ عَنْ ظُلْمِى ، وَسَتْرَكَ عَلَىٰ قَبِيحِ عَمَلِى ، وَحِلْمَكَ عَنْ كَثِيرِ جُرْمِى عِنْدَ مَا كانَ مِنْ خَطَإى وَعَمْدِى

Kandi ibyo kuri wowe biroroshye; Mana Nyagasani; mu by’ukuri imbabazi zawe ku byaha byanjye.N’imbabazi zawe ku makosa yange, N’imbabazi zawe kubw’amahugu yanjye, No guhishira ibikorwa byanjye bibi kwawe, N’ubugwaneza bwawe ku makosa yanjye, Cya gihe nkukosereza ku bushake bwanjye;

أَطْمَعَنِى فِى أَنْ أَسْأَلَكَ مَا لَاأَسْتَوْجِبُهُ مِنْكَ الَّذِى رَزَقْتَنِى مِنْ رَحْمَتِكَ ، وَأَرَيْتَنِى مِنْ قُدْرَتِكَ ، وَعَرَّفْتَنِى مِنْ إِجابَتِكَ ، فَصِرْتُ أَدْعُوكَ آمِناً ، وَأَسْأَلُكَ مُسْتَأْنِساً لَاخائِفاً وَلَا وَجِلاً ،

Ni byo byanteye kugusaba bya bindi nabonaga ko ntarinkwiriye kuri wowe, bimwe wampaye ku mpuhwe zawe, uranabinyereka mu mbaraga zawe, ubimenyesha mu bisubizo byawe; ni yo mpamvu nguhamagara ntekanye kandi nkagusaba nta bwigunge mfite nta gihunga nta n’ubwoba

مُدِلّاً عَلَيْكَ فِيما قَصَدْتُ فِيهِ إِلَيْكَ ، فَإِنْ أَبْطَأَ عَنِّى عَتَبْتُ بِجَهْلِى عَلَيْكَ ، وَلَعَلَّ الَّذِى أَبْطَأَ عَنِّى هُوَ خَيْرٌ لِى لِعِلْمِكَ بِعاقِبَةِ الْأُمُورِ ، فَلَمْ أَرَ مَوْلىً كَرِيماً أَصْبَرَ عَلَى عَبْدٍ لَئِيمٍ مِنْكَ عَلَىَّ ،

Mba ntekanye mu byo ngambiriye kuri wowe; Ubwo watinzaga igisubizo ntiwigeze unyinuba ku bwo kutakujijukirwa; wenda kuba waragikerereje byari byiza kuri njye; Ku bw’ubumenyi bwawe ku ngaruka z’iby’ejo hazaza; sinigeze mbona umwami wihanganira umugaragu we w’inkozi y’ibibi nk’uko ubigenza kuri njye;

يَا رَبِّ ، إِنَّكَ تَدْعُونِى فَأُوَلِّى عَنْكَ ، وَتَتَحَبَّبُ إِلَىَّ فأَتَبَغَّضُ إِلَيْكَ ، وَتَتَوَدَّدُ إِلَىَّ فَلَا أَقْبَلُ مِنْكَ كَأَنَّ لِىَ التَّطَوُّلَ عَلَيْكَ؛ فَلَمْ يَمْنَعْكَ ذٰلِكَ مِنَ الرَّحْمَةِ لِى وَالْإِحْسانِ إِلَىَّ ، وَالتَّفَضُّلِ عَلَىَّ بِجُودِكَ وَكَرَمِكَ،

Yewe Mugenga; mu by’ukuri urampamagara ariko nkakwirengagiza; unshakaho urukundo ariko njye nkakwanga, umpozaho urukundo ariko njye sinjya nkwemerera. Wagira ngo ni njye ufite imbaraga kukurenza; ariko ibyo byose ntibikubuza kumpozaho inema zawe hamwe n’ineza kuri njye ndetse no kunyakira ku bw’ubuntu n’ineza byawe.

فَارْحَمْ عَبْدَكَ الْجاهِلَ وَجُدْ عَلَيْهِ بِفَضْلِ إِحْسانِكَ إِنَّكَ جَوادٌ كَرِيمٌ، الْحَمْدُ لِلّٰهِ مالِكِ الْمُلْكِ ، مُجْرِى الْفُلْكِ ، مُسَخِّرِ الرِّياحِ ، فالِقِ الْإِصْباحِ ، دَيَّانِ الدِّينِ ، رَبِّ الْعالَمِينَ

Cyo girira imbabazi umugaragu wawe w’injiji! Kandi umugirire ubuntu ku bw’ineza yawe, Mu by’ukuri uri nyir’ubuntu nyir’ineza. Ibisingizo byiza byose ni ibya Allah we nyir’ubutware, umuyobozi w’inkuge.We umuyobozi w’umuyaga, nyir’ukuzamura mu ntera. Nyir’umunsi w’ibihembo n’ibihano, umugenga wa byose

الْحَمْدُ لِلّٰهِ عَلىٰ حِلْمِهِ بَعْدَ عِلْمِهِ ، وَالْحَمْدُ لِلّٰهِ عَلَىٰ عَفْوِهِ بَعْدَ قُدْرَتِهِ ، وَالْحَمْدُ لِلّٰهِ عَلَىٰ طُولِ أَناتِهِ فِى غَضَبِهِ وَهُوَ قادِرٌ عَلَىٰ مَا يُرِيدُ: الْحَمْدُ لِلّٰهِ خالِقِ الْخَلْقِ ، باسِطِ الرِّزْقِ ، فالِقِ الْإِصْباحِ ،

Ibisingizo byiza byose ni bya Allah k’ubwo kwihangana kwe nyuma y’ubumenyi bwe. N’ibisingizo byiza byose ni ibya Allah ku bw’imbabazi ze hejuru y’ububasha ze; Ibisingizo byose ni ibya Allah kubwo kwihangana kwe igihe yarakaye; Kandi ni nyir’ubushobozi mu byo ashaka. Ibisingizo byiza byose ni ibya Allah we muremyi w’ibiremwa. We nyir’ugutanga amafunguro, nyir’ukuzamura mu ntera; Akanaba

ذِى الْجَلالِ وَالْإِكْرامِ وَالْفَضْلِ وَالْإِنْعامِ، الَّذِى بَعُدَ فَلا يُرىٰ ، وَقَرُبَ فَشَهِدَ النَّجْوىٰ ، تَبارَكَ وَتَعالىٰ . الْحَمْدُ لِلّٰهِ الَّذِى لَيْسَ لَهُ مُنازِعٌ يُعادِلُهُ ، وَلَا شَبِيهٌ يُشاكِلُهُ ، وَلَا ظَهِيرٌ يُعاضِدُهُ ،

Nyir’ibyiza nyir’inema, Nyir’ubuhambare nyir’icyubahiro; we witaruye ntagaragarire amaso; ariko agahora hafi abona byose; arahambaye, izina rye nirikuzwe; Ibisingizo byiza byose ni bya Allah we udafite uwo bangana ubangikanye na we; we udafite uwo asa na we; kandi udafite umurusha ingufu ngo amufashe;

قَهَرَ بِعِزَّتِهِ الْأَعِزَّاءَ ، وَتَواضَعَ لِعَظَمَتِهِ الْعُظَماءُ ، فَبَلَغَ بِقُدْرَتِهِ مَا يَشاءُ؛ لْحَمْدُ لِلّٰهِ الَّذِى يُجِيبُنِى حِينَ أُنادِيهِ ، وَيَسْتُرُ عَلَىَّ كُلَّ عَوْرَةٍ وَأَنَا أَعْصِيهِ ، وَيُعَظِّمُ النِّعْمَةَ عَلَىَّ فَلَا أُجازِيهِ ،

We uhangamura ibihangange; we uciribwa bugufi n’ibikomerezwa, Maze ku bw’ubushobozi bwe akagera ku cyo ashaka; Ibisingizo byose ni ibya Allah we unsubiza iyo muhamagaye, we uhisha ibikorwa byanjye biteye isoni kandi mpora mukosereza; we uhora anyongeza mu nema ze ntishyura;

فَكَمْ مِنْ مَوْهِبَةٍ هَنِيئَةٍ قَدْ أَعْطانِى ، وَعَظِيمَةٍ مَخُوفَةٍ قَدْ كَفانِى ، وَبَهْجَةٍ مُونِقَةٍ قَدْ أَرانِى ، فَأُثْنِى عَلَيْهِ حامِداً ، وَأَذْكُرُهُ مُسَبِّحاً . الْحَمْدُ لِلّٰهِ الَّذِى لَايُهْتَكُ حِجابُهُ ، وَلَا يُغْلَقُ بابُهُ ،

Ni inshuro zingahe yampaye umutozo? Ni bingahe mu byari biteye ubwoba yankuriyeho? Ni byishimo bingana iki yanyeretse? Ni yo mpamvu mushyira hejuru mu bisingizo. Nkanamwibuka musingiza. Ibisingizo byiza byose ni ibya Allah we uhora yuguruye; We uhora afunguye imiryango

وَلَا يُرَدُّ سائِلُهُ ، وَلَا يُخَيَّبُ آمِلُهُ،الْحَمْدُ لِلّٰهِ الَّذِى يُؤْمِنُ الْخائِفِينَ ، وَيُنَجِّى الصَّالِحِينَ ، وَيَرْفَعُ الْمُسْتَضْعَفِينَ ، وَيَضَعُ الْمُسْتَكْبِرِينَ ، وَيُهْلِكُ مُلُوكاً وَيَسْتَخْلِفُ آخَرِينَ ، وَالْحَمْدُ لِلّٰهِ قاصِمِ الْجَبَّارِينَ ،

Ntasubize inyuma umusaba; kandi icyo ashaka ntawe ukimubuza; Ibisingizo byiza byose ni ibya Allah we uha amahoro abanyabwoba; we urokora abeza; we uzamura abashyizwe hasi; Maze agashyira hasi abishyize hejuru; ndetse agahirika ingoma akimika izindi; ibisingizo  byiza byose ni ibya Allah we ukuraho abishyira hejuru b’ababibone;

مُبِيرِ الظَّالِمِينَ ، مُدْرِكِ الْهارِبِينَ ، نَكالِ الظَّالِمِينَ ، صَرِيخِ الْمُسْتَصْرِخِينَ ، مَوْضِعِ حاجاتِ الطَّالِبِينَ، مُعْتَمَدِ الْمُؤْمِنِينَ . الْحَمْدُ لِلّٰهِ الَّذِى مِنْ خَشْيَتِهِ تَرْعَدُ السَّماءُ وَسُكَّانُها ، وَتَرْجُفُ الْأَرْضُ وَعُمَّارُها

We woreka abanyamahugu; we ugera ku bamuhunga; we nyir’uguhana abanyamahugu; we nyir’ugufasha ababoroga bamwaka ubufasha; we usangwaho byose ku babishaka; we byiringiro by’abamwemera; ibisingizo byiza byose ni ibya Allah we ibirere n’ibituyemo bica bugufi kubw’igitinyiro cye; n’isi n’ibiyirimo byose na byo bigatitira

وَتَمُوجُ الْبِحارُ وَمَنْ يَسْبَحُ فِى غَمَراتِها؛ الْحَمْدُ لِلّٰهِ الَّذِى هَدانا لِهٰذا وَمَا كُنَّا لِنَهْتَدِىَ لَوْلَا أَنْ هَدَانا اللّٰهُ . الْحَمْدُ لِلّٰهِ الَّذِى يَخْلُقُ وَلَمْ يُخْلَقْ ، وَيَرْزُقُ وَلَا يُرْزَقُ ، وَيُطْعِمُ وَلَا يُطْعَمُ ، وَيُمِيتُ الْأَحْياءَ ،

N’inyanja zikazamura umuhengeri n’ibiri munsi yayo; ibisingizo byiza byose ni ibya Allah we watuyoboye kuri ibi, mu gihe ubwacu tutari kubasha kuyoboka iyo atatuyobora; ibisingizo byiza byose ni ibya Allah we urema utararemwe; akanatanga we ntahabwe; kandi akagaburira atagaburirwa; kandi akuramo umwuka abazima;

وَيُحْيِى الْمَوْتىٰ ، وَهُوَ حَيٌّ لَايَمُوتُ ، بِيَدِهِ الْخَيْرُ ، وَهُوَ عَلَىٰ كُلِّ شَىْءٍ قَدِيرٌ، اللّٰهُمَّ صَلِّ عَلَىٰ مُحَمَّدٍ عَبْدِكَ وَرَسُولِكَ وَأَمِينِكَ وَصَفِيِّكَ وَحَبِيبِكَ وَخِيَرَتِكَ مِنْ خَلْقِكَ ، وَحافِظِ سِرِّكَ ،

Akanazura abapfuye, kandi we ni muzima uzira gupfa, mu maboko ye niho haboneka ibyiza, Kandi kuri byose afite ubushobozi; Mana Nyagasani hundagaza amahoro n’imigisha kuri Muhammad, umugaragu wawe akaba n’intumwa yawe; Umwizerwa kuri wowe akanaba uwo wazamuye mu ntera kandi akaba n’umukunzi wawe ndetse akaba n’uwo wahisemo mu biremwa byawe, Umurinzi w’ibanga ryawe;

وَمُبَلِّغِ رِسالاتِكَ أَفْضَلَ وَأَحْسَنَ وَأَجْمَلَ وَأَكْمَلَ وَأَزْكىٰ وَأَنْمىٰ وَأَطْيَبَ وَأَطْهَرَ وَأَسْنىٰ وَأَكْثَرَ مَا صَلَّيْتَ وَبارَكْتَ وَتَرَحَّمْتَ وَتَحَنَّنْتَ وَسَلَّمْتَ عَلَىٰ أَحَدٍ مِنْ عِبادِكَ وَأَ نْبِيائِكَ وَرُسُلِكَ

Kandi akanaba utangaza ubutumwa bwawe, uw’agaciro kurushaho akaba umugira neza kurushaho akaba umwiza kurushaho, akanaba n’uwuzuye kurushaho; akaba uwejejwe kurushaho, akaba uwezwa kurushaho akaba n’umwiza kurusha uko wahaye imigisha, inema, ibambe n’amahoro uwo ari we wese mu bagaragu bawe, mu bahanuzi bawe ndetse n’intumwa zawe;

وَصِفْوَتِكَ وَأَهْلِ الْكَرامَةِ عَلَيْكَ مِنْ خَلْقِكَ؛  اللّٰهُمَّ وَصَلِّ عَلَىٰ عَلِيٍّ أَمِيرِ الْمُؤْمِنِينَ ، وَوَصِيِّ رَسُولِ رَبِّ الْعالَمِينَ ، عَبْدِكَ وَوَ لِيِّكَ وَأَخِي رَسُولِكَ وَحُجَّتِكَ عَلَىٰ خَلْقِكَ ، وَآيَتِكَ الْكُبْرىٰ ،

No mu bo washyize hejuru mu biremwa byawe; Mana; hundagaza amahoro n’imigisha kuri Ali, umuyobozi w’abemeramana; n’umusigire w’Intumwa y’umugenga wa byose; Umugaragu wawe akaba n’umukunzi wawe; Akaba n’umuvandimwe w’intumwa yawe n’ikimenyetso ku biremwa byawe, akaba n’ikimenyetso cyawe gikuru;

وَالنَّبَاَ الْعَظِيمِ ، وَصَلِّ عَلَى الصِّدِّيقَةِ الطَّاهِرَةِ فاطِمَةَ سَيِّدَةِ نِساءِ الْعالَمِينَ ، وَصَلِّ عَلَىٰ سِبْطَىِ الرَّحْمَةِ ، وَ إِمامَىِ الْهُدىٰ الْحَسَنِ وَالْحُسَيْنِ سَيِّدَيْ شَبابِ أَهْلِ الْجَنَّةِ ،

Ndetse akaba n’inkuru ihambaye; kandi uhundagaze amahoro n’imigisha ku munyakurikazi wejejwe Fatwimat, umunyacyubahiro mu bagore bose bo ku isi; kandi uhundagaze amahoro n’imigisha ku buzukuru b’umugisha bombi, abayobozi bayobora ku kuri; Hassan na Hussain abayobozi b’abasore bo mu ijuru;

وَصَلِّ عَلَىٰ أَئِمَّةِ الْمُسْلِمِينَ ؛ عَلِيِّ بْنِ الْحُسَيْنِ ، وَمُحَمَّدِ بْنِ عَلِيٍّ ، وَجَعْفَرِ بْنِ مُحَمَّدٍ ، وَمُوسَى بْنِ جَعْفَرٍ ، وَعَلِيِّ بْنِ مُوسىٰ ، وَمُحَمَّدِ بْنِ عَلِيٍّ ، وَعَلِيِّ بْنِ مُحَمَّدٍ ، وَالْحَسَنِ بْنِ عَلِيٍّ ،

Kandi amahoro abe ku bayobozi b’abasilamu; Ali mwene Hussain, Na Muhammad mwene Ali, Na Djafar mwene Muhammad, Na Mussa mwene Djafar, Na Ali mwene Mussa, Na Muhammad mwene Ali, Na Ali mwene Muhammad, Na Hassan mwene Ali

وَالْخَلَفِ الْهادِي الْمَهْدِيِّ ، حُجَجِكَ عَلَىٰ عِبادِكَ ، وَأُمَنائِكَ فِى بِلادِكَ صَلاةً كَثِيرَةً دائِمَةً؛ اللّٰهُمَّ وَصَلِّ عَلَىٰ وَليِّ أَمْرِكَ الْقائِمِ الْمُؤَمَّلِ ، وَالْعَدْلِ الْمُنْتَظَرِ ، وَحُفَّهُ بِمَلائِكَتِكَ الْمُقَرَّبِينَ ،

N’umuhagararizi akaba n’umuyobozi Mahdi; ikimenyetso cyawe ku bagaragu bawe, n’abizerwa mu bwami bwawe, imigisha myinshi ihoraho; Mana Nyagasani; hundagaza amahoro n’imigisha ku muhagararizi wawe, umuyobozi utegerejwe, Umutabera utegerejwe, muzengurutse abamalayika bawe begereye

وَأَيِّدْهُ بِرُوحِ الْقُدُسِ يَا رَبَّ الْعالَمِينَ . اللّٰهُمَّ اجْعَلْهُ الدَّاعِىَ إِلىٰ كِتابِكَ ، وَالْقائِمَ بِدِينِكَ ، اسْتَخْلِفْهُ فِى الْأَرْضِ كَمَا اسْتَخْلَفْتَ الَّذِينَ مِنْ قَبْلِهِ ، مَكِّنْ لَهُ دِينَهُ الَّذِى ارْتَضَيْتَهُ لَهُ ،

Kandi umufashishe Ruuhul Quds, Yewe mugenga wa byose; Mana Nyagasani; mugire umuvugizi w’igitabo cyawe, umugire umuyobozi w’idini ryawe, kandi umugire umuyobozi hano ku isi nk’uko wagize  abayobozi abamubanjirije, muhe gukomera ku idini ryawe wishimira;

أَبْدِلْهُ مِنْ بَعْدِ خَوْفِهِ أَمْناً ، يَعْبُدُكَ لَايُشْرِكُ بِكَ شَيْئاً، اللّٰهُمَّ أَعِزَّهُ وَأَعْزِزْ بِهِ ، وَانْصُرْهُ وَانْتَصِرْ بِهِ ، وَانْصُرْهُ نَصْراً عَزِيزاً ، وَافْتَحْ لَهُ فَتْحاً يَسِيراً ، وَاجْعَلْ لَهُ مِنْ لَدُنْكَ سُلْطاناً نَصِيراً

Hindura amahoro ibimuteye ubwoba, arakugaragira ntakubangikanya n’ikindi icyo ari cyo cyose, Mana Nyagasani; muhe intsinzi kandi uyihe abandi binyuze kuri we, Kandi umurokore, urokore n’abandi binyuze kuri we, ndetse umurokore kurokora kuje intsinzi, Kandi unamuhe intsinzi mu buryo bworoshye, Nyagasani muhe kuba umutegetsi urokora n’abandi

اللّٰهُمَّ أَظْهِرْ بِهِ دِينَكَ وَسُنَّةَ نَبِيِّكَ حَتَّىٰ لَايَسْتَخْفِىَ بِشَىْءٍ مِنَ الْحَقِّ مَخافَةَ أَحَدٍ مِنَ الْخَلْقِ . اللّٰهُمَّ إِنَّا نَرْغَبُ إِلَيْكَ فِى دَوْلَةٍ كَرِيمَةٍ تُعِزُّ بِهَا الْإِسْلامَ وَأَهْلَهُ ، وَتُذِلُّ بِهَا النِّفاقَ وَأَهْلَهُ ،

Mana Nyagasani; garagaza idini ryawe n’imigenzo y’Intumwa yawe binyuze kuri we, kugeza ubwo ukuri kugaragara ahantu hose ntagutinya uwari we wese mu biremwa, Mana Nyagasani; mu by’ukuri dufite inyota y’ubutegetsi bwawe, buzamura ubusilamu n’abasilamu, bugasuzuguza uburyarya n’indyarya,

وَتَجْعَلُنا فِيها مِنَ الدُّعاةِ إِلَىٰ طاعَتِكَ ، وَالْقادَةِ إِلىٰ سَبِيلِكَ ، وَتَرْزُقُنا بِها كَرامَةَ الدُّنْيا وَالْآخِرَةِ؛ اللّٰهُمَّ مَا عَرَّفْتَنا مِنَ الْحَقِّ فَحَمِّلْناهُ ، وَمَا قَصُرْنا عَنْهُ فَبَلِّغْناهُ، اللّٰهُمَّ الْمُمْ بِه شَعَثَنا ،

Kandi butugira abahamagarira abandi kukumvira, N’abayobora abandi mu nzira yawe, kandi buduha kugira icyubahiro hano ku  isi no ku munsi w’imperuka, Mana Nyagasani; twikoreze ibyo watumenyesheje ku kuri, kandi duhe kugera ku byo tutatunganyije ku bwende, Mana Nyagasani; tworohereze;

وَاشْعَبْ بِهِ صَدْعَنا ، وَارْتُقْ بِهِ فَتْقَنا ، وَكَثِّرْ بِهِ قِلَّتَنا ، وَأَعْزِزْ بِهِ ذِلَّتَنا ، وَأَغْنِ بِهِ عائِلَنا ، وَاقْضِ بِهِ عَنْ مَغْرَمِنا ، وَاجْبُرْ بِهِ فَقْرَنا ، وَسُدَّ بِهِ خَلَّتَنا ، وَيَسِّرْ بِهِ عُسْرَنا ، وَبَيِّضْ بِهِ وُجُوهَنا

Kandi uhuze amatsinda yacu binyuze kuri we; Unga ugutandukana kwacu kandi wongere ubuke bwacu, Unga ugutandukana kwacu, ongera imbaraga mu ntege nke zacu kandi ukungahaze imiryango yacu, ishyurira ideni buri umwe urifite muri twe kandi unadukurireho ubukene, kandi binyuze kuri we, uduhe ibyo dukeneye unoroshye ibidukomereye, binyuze kuri we, weze uburanga bwacu

وَفُكَّ بِهِ أَسْرَنا ، وَأَنْجِحْ بِهِ طَلِبَتَنا ، وَأَنْجِزْ بِهِ مَواعِيدَنا ، وَاسْتَجِبْ بِهِ دَعْوَتَنا ، وَأَعْطِنا بِهِ سُؤْلَنا ، وَبَلِّغْنا بِهِ مِنَ الدُّنْيا وَالْآخِرَةِ آمالَنا ، وَأَعْطِنا بِهِ فَوْقَ رَغْبَتِنا ، يَا خَيْرَ الْمَسْؤُولِينَ ،

Unabohore abacu b’imbohe kandi uduhe ibyo tugusaba, unaduhe kuzuza amasezerano yacu binyuze kuri we ndetse wikirize ubusabe bwacu unaduhe n’ibindi tugusaba, kandi binyuze kuri we, indoto zacu uzigire impamo hano ku isi no  ku munsi w’imperuka kandi binyuze kuri we, uduhe ibirenze ibyo tugusaba, Yewe umwiza mu basabwa

وَأَوْسَعَ الْمُعْطِينَ ، اشْفِ بِهِ صُدُورَنا ، وَأَذْهِبْ بِهِ غَيْظَ قُلُوبِنا ، وَاهْدِنا بِهِ لِمَا اخْتُلِفَ فِيهِ مِنَ الْحَقِّ بِإِذْنِكَ ، إِنَّكَ تَهْدِى مَنْ تَشاءُ إِلىٰ صِراطٍ مُسْتَقِيمٍ ، وَانْصُرْنا بِهِ عَلَىٰ عَدُوِّكَ وَعَدُوِّنا

Ukaba n’uruta bose mu gutanga, oroshya ibituza byacu binyuze kuri we kandi uturinde inzika binyuze kuri we, kandi binyuze kuri we, tuyobore kuri bimwe bitumvikanweho ku kuri, Ku bw’ubushake bwawe, mu by’ukuri uyobora uwo ushatse ku nzira igororotse, Kandi binyuze kuri we, dutabare abanzi bawe hamwe n’abanzi bacu

إِلٰهَ الْحَقِّ آمِينَ؛ اللّٰهُمَّ إِنَّا نَشْكُو إِلَيْكَ فَقْدَ نَبِيِّنا صَلَواتُكَ عَلَيْهِ وَآلِهِ ، وَغَيْبَةَ وَ لِيِّنا ، وَكَثْرَةَ عَدُوِّنا ، وَقِلَّةَ عَدَدِنا ، وَشِدَّةَ الْفِتَنِ بِنا ، وَتَظاهُرَ الزَّمانِ عَلَيْنا ، فَصَلِّ عَلَىٰ مُحَمَّدٍ وَآلِهِ ،

Yewe Mana y’ukuri, Amiin, Mana Nyagasani; Tubabajwe n’uko tutari kumwe n’Intumwa yacu amahoro yawe amubeho we n’abe; No kutagaragara kw’umuyobozi wacu, n’ubwiyongere bw’abanzi bacu, n’ukugabanuka kwacu, n’ubuhambare bw’urwango kuri twe ndetse no kutwihinduka kw’iminsi, hundagaza amahoro

وَأَعِنَّا عَلىٰ ذٰلِكَ بِفَتْحٍ مِنْكَ تُعَجِّلُهُ ، وَبِضُرٍّ تَكْشِفُهُ ، وَنَصْرٍ تُعِزُّهُ ، وَسُلْطانِ حَقٍّ تُظْهِرُهُ ، وَرَحْمَةٍ مِنْكَ تُجَلِّلُناها ، وَعافِيَةٍ مِنْكَ تُلْبِسُناها ، بِرَحْمَتِكَ يَا أَرْحَمَ الرَّاحِمِينَ

Dutere inkunga utugeze ku ntsinzi iva kuri wowe vuba byihuse; unadukurireho ingaruka mbi ku bw’ubufasha butugeza ku ntsinzi, no ku bw’ubutegetsi bw’ukuri ugaragaza, ndetse no ku bw’imigisha yawe itwubahisha, no ku bw’ubuzima buzira umuze utwambika. Ku bw’impuhwe zawe, yewe nyir’impuhwe nyir’imbabazi

*****

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here