ZAKATUL-FITR ni iki?

Zakatul-fitr ni ingano y’ibiribwa cyangwa se ikiguzi cyabyo itangwa n’umusilamu kuva mu ijoro ry’umunsi wo gusoza igisibo gitagatifu cya ramadhan(umunsi w’ilayidi) kugeza kuri dhuhuri y’uwo munsi, maze umuntu akayitanga mu rwego rwo kubahiriza amategeko ya Nyagasani.

IBYO UMUNTU UTANGA ZAKATUL-FITR ABA YUJUJE

Umuntu atanga zakatul-fitri ari uko yujuje ibi bikurikira :

1) Kuba ari balegh(agejeje igihe cy’ubukure giteganywa n’idini).

2) Kuba azi ubwenge.

3) Kuba atari umugaragu w’undi muntu.

4) Kuba udatunzwe n’abandi bantu.

5) Kuba atari umukene.

Umuntu agomba gutanga zakatul-fitr ye bwite,iy’abantu be atunze, n’iyabashyitsi be bamaze iminsi baba iwe bakageza magharibi y’ijoro ry’umunsi wa eid-Fitr bakiri mu rugo rwe kandi abatunze, baba ari abasilam cyangwa atari abaslam, baba ari abana cyangwa ari bakuru, baba bari aho aba cyangwa baragiye mu rugendo.

INGANO YA ZAKATUL-FITR

Ingano ya zakatul-fitr ingana n’ibiro bitatu (3kg) by’ibintu bikunze kuribwa aho umuntu aba cyangwa amafaranga angana nabyo.

IGIHE ZAKATUL-FITR  ITANGIRWAHO

Igihe umuntu agomba gutangiraho zakatul-fitr:

Kuva mu ijoro rya eid-fitr kugeza kuri dhuhuri ya eid-fitr. Ariko bikaba byiza kuyitanga mbere y’isengesho rya eid-fitr.

ZAKATUL-FITR Y’UMUSHYITSI

Abamenyi mu by’amategeko y’idini bavuga ko ,umushyitsi umaze iminsi aba iwawe ,akageza mu ijoro rya eid-fitr akiri iwawe kandi umutunze,ugomba kumutangira zakatul-fitr.

  • Zakatul-fitr yumushyitsi wageze iwawe buri bucye ari eid-fitr(ni ukuvuga yahageze mbere ya adhana ya magharibi) :

1) Ayatullah Imam Khamenei na Ayatullah Makarim Shiraz : Bavuga ko iyo umushyitsi yageze mu rugo iwawe buri buke ari eid-fitr,nubwo yaharara ,zakatul-fitr azayitangira(nukuvugako umushyitsi ariwe uzitangira zakatul-fitr)

2) Ayatullah Sisitani : Avugako igihe umushyitsi azagera mu rugo iwawe ,adhana ya magharibi itaragera  akahaguma mugasangira ifutari,akanarara iwawe kugeza mu gitondo,icyo gihe zakatul-fitr uzayimutangira(ni ukuvuga ko umusangwa azatangira zakatul-fitr umushyitsi).Ariko umushyitsi nagera mu rugo iwawe buri buke ari eid -fitr akahagera mbere ya adhana magharibi ,mwamara gusangira ifutar agahita ataha icyo gihe umushyitsi azitangira zakatul-fitr(nukuvugako umusangwa atazatanga  zakatul-fitr ahubwo umushyitsi niwe uzayitangira).

ABANTU BAHABWA ZAKATUL-FITR

Abantu bahabwa zakatul-fitri ni aba bakurikira:

  1. Abakene b’Abashiya.
  2. Abantu bakusanya zakatul-fitri.
  3. Abantu batari abasilamu,bakayihabwa ku bw’impamvu y’uko nibayihabwa bituma babanira abasilamu neza,ntibasebye ubusilamu kandi bikaba byanatuma batabara isilamu n’abasilamu igihe bahuye n’ibibazo bikomeye nk’intambara.
  4. Abantu bafite amadeni yabananiye kuyishyura.
  5. Kuyikoresha mu nzira z’Imana nko kubaka imisigiti, amashuri n’ibindi.
  6. Abasilamu bahuriye n’ibibazo ku nzira nko kwibwa, kwamburwa,guta ibyo bari bafite, n’ibindi.

Ese umukene ahabwa zakatul-fitr ingana gute?

Umukene ahabwa zakatul- fitr itari munsi y’ibiro bitatu(3kg), ariko igihe abakene babaye benshi zakatul- fitr ikaba ari nkeya icyo gihe umukene ashobora guhabwa zakatul-fitr  iri munsi y’ibiro bitatu. Kandi kuba umukene yahabwa zakatul- fitr nyinshi ntacyo bitwaye.

IBYO UMUNTU UHABWA  ZAKATUL-FITR ABA YUJUJE

Umukene ihabwa zakatul-fitr agomba kuba yujuje ibi bikurikira:

  1. Kuba ari umukene utabasha kwitunga no kubona ibimutunga bihagije umwaka wose.
  2. Kuba ari umusilamu w’umushia.
  3. Kuba ari umuntu usali
  4. Kuba atanywa inzoga
  5. Kuba atagaragarwaho n’ubwangizi.
  6. Kuba zakat ahabwa atajya kuyikoresha mu bikorwa bibi by’ubwangizi.

Ese biremewe ko umuntu aha zakatul-fitr abantu bo mu muryango we?

Ayatullah Sistani na Imamu Khamenei: Bavuga ko ari musitahabu ko igihe umuntu agiye gutanga zakatul-fitr ahera ku bantu b’abakene b’abasilamu(abashia) bo mu muryango we ariko batari abo ashinzwe(nk’umugore abana,…)ubundi agakurikizaho abakene b’abashia baturanye ubundi agakurikizaho abandi.Ni byiza kurushaho guhera ku bamenyi b’abasilamu b’abakene ubundi igakurikiza abandi nyuma.

Ese biremewe ko umugabo aha zakatul-fitr umugore we n’abana be?

Abamenyi mu by’amategeko y’idini aribo:

Ayatullah Sistani,Imamu Khamenei na Makarem Shirazi: Bavuga ko bitemewe ko umugabo aha zakatul-fitr umugore we n’abana be kuko baba ari abantu ashinzwe gutunga(bishatse kuvuga ko igihe umuntu afite abantu mu nshingano ze agomba gutunga,icyo gihe ntago yemeyewe kubaha zakatul-fitr). Iyo ababyeyi bombi ari abakene,abana bagomba gutunga ababyeyi babo.Iyo bigenze gutyo ntago byemewe ko umwana aha umubyeyi we zakatul-fitr.

Ese biremewe ko umuntu aha zakatul-fitr abantu ashinzwe (nk’umugabo agaha zakatul-fitr umugore n’abana be cyangwa se umwana akayiha ababyeyi be igihe ari abakene)?

Amategeko ya islamu avuga ko ari itegeko ku mubyeyi ko aha umwana we ibisabwa by’ibanze nko kumushakira aho kuba,ibyo kurya,ibyo kwambara no kwivuza. Ibyo byose ni itegeko k’umubyeyi kubiha umwana we igihe azaba abikeneye (nk’igihe umwana atabasha kwitunga) yaba atarashaka cyangwa se yarashatse (akaba ari umukene). Ni itegeko kandi k’umwana igihe abifitiye ubushobozi ko igihe ababyeyi be bakennye nawe abashakira nk’ibyo (aho kuba,ikibatunga,imyambaro,kwivuza). Amategeko y’idini avuga ko bitemewe ko umuntu aha zakatul-fitr abantu ashinzwe (nk’umugabo ntago yemerewe guha zakatul-fitr umugore n’abana be.Ni kimwe nuko umwana atemerewe kuyiha ababyeyi be igihe ari abakene). Ariko:

  • Iyo umwana w’umuhungu yashatse umugore maze akaza gukena ntabashe kubona ibintu by’ibanze umugore n’abana be bakenera (aho kuba,imyambaro,ibimutunga,kwivuza), umubyeyi we ashobora kumuha zakatul-fitr mu rwego rwo kumufasha kubona bya bindi ategetswe guha umugore n’abana be.
  • Iyo umwana w’umukobwa yashatse umugabo maze uwo mugabo akaza gukena ku buryo umugore atabasha kubona ibintu by’ibanze agomba guhabwa n’umugabo we (aho kuba,imyambaro,ibimutunga,kwivuza) cyangwa se igihe nk’umugabo yanze kuzuza inshingano ze,umubyeyi w’uwo mukobwa ashobora kumuha zakatul-fitr mu rwego rwo kumufasha kubona bya bindi akeneye.
  • Iyo ababyeyi ari abakene,umwana ashobora kubaha zakatul-fitr mu rwego rwo kwishyura nk’amadeni bafite n’ibindi.

Ese umuntu utarasibye atanga zakatul-fitr?

Amategeko y’idini avuga ko umusilamu wese yaba yarasibye cyangwa atarasibye ugejeje mu gihe cya magharibi y’ijoro ry’ilayidi  yujuje ibi bikurikira, atanga zakatul-fitri. Ibyo bintu ni ibi:

1) Kuba ari balegh(agejeje igihe cy’ubukure giteganywa n’idini)

2) Kuba azi ubwenge(atari umusazi)

3) Kuba atari umugaragu w’undi muntu

4) Kuba udatunzwe n’abandi bantu.

5) Kuba atari umukene.

Uwo muntu yaba yarasibye cyangwa atarasibye agomba gutanga zakatul-fitr ye bwite, iy’abantu be atunze, n’iyabashyitsi be bamaze iminsi baba iwe bakageza magharibi y’ijoro ry’umunsi wa eid-Fitr bakiri mu rugo rwe kandi abatunze, baba ari abasilam cyangwa atari abaslam, baba ari abana cyangwa ari bakuru, baba bari aho aba cyangwa baragiye mu rugendo.

Urugero: Nk’umukuru w’umuryango aramutse atarasibye igisibo cya ramadhan, mu ijoro ry’ilayidi ategetswe gutanga zakatul-fitri ye bwite, iy’abantu be atunze, n’iyabashyitsi be bamaze iminsi baba iwe bakageza magharibi y’ijoro ry’umunsi wa eid-Fitr bakiri mu rugo rwe kandi abatunze, baba ari abasilam cyangwa atari abaslam, baba ari abana cyangwa ari bakuru, baba bari aho aba cyangwa baragiye mu rugendo.

Ese bigenda gute iyo umuntu wakagombye gutangira undi muntu  zakatul-fitri atayitanze?

Iyo umuntu wujuje ibisabwa byo gutangira zakatul-fitri abantu ashinzwe nk’umugabo gutangira zakatul-fitri umugore we,… maze ntabikore,abamenyi mu by’amategeko y’idini aribo:

Ayatullah Sistani na Makarem Shirazi: Bavuga ko igihe uwo muntu wakagombye gutangirwa zakatul-fitri atayitangiwe (nk’umugore utatangiwe zakatul-fitri n’umugabo we,…) ariko akaba afite ubushobozi bwo kuyitangira, ihtiyat wajibu ni uko uwo muntu (uwo mugore)azayitangira.

1 COMMENT

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here