Umuslam wese kuva kuri adhana ya subhi kugeza kuri adhana ya magharibi aba agomba kwirinda icyatuma igisibo cye cyangirika ahubwo agashaka umwanya wo gukora ibadat akiyegereza Allah agasaba imbabazi z’ibyaha bye kuko ukwezi kwa Ramadhan ari ukwezi kw’impuhwe za Allah.
Ibyangiza igisibo ni ibi bikurikira :
1. Kurya no Kunywa umuntu abishaka.
2. Kubeshyera Imana n’Intumwa yayo ariyo Muhammad (swalallahu alayhi wa aalihi wa salam), Abayimamu baziranenge (alayhimu salaam), Fatwimatu Zahra(alayha salaam) hamwe n’izindi ntumwa zose (alayhimu salaam).
3. Kumira ivumbi cyangwa umukungugu.
4. Gushyira (kwibiza)umutwe wose mu mazi.
5. Kuruka umuntu abishaka (kugarura ibyo yariye cyangwa kwidaha).
6. Imibonano mpuzabitsina.
7. Kwikinisha.
8. Kugumana k’ubushake Ijanaba , Hezi (imihango) na Nifasi(ibisanza) kugeza kuri adhana ya subhi.
9. Gucisha umuti (ibinini) mu kibuno.