Surat Al-Qiyaama (Ukuzuka) ni isurat ya 75 muri Quraan ikaba igizwe na ayah 40.
Iyi surat igabanyije mu ngingo 3 z’ingenzi:
🔹Ingingo ya mbere:(Ayah ya 1 – 2)
Imana Nyagasani itangira iyi surat irahira ku munsi w’izuka itwibutsa ko twabyemera tutabyemera tuzahura n’uwo munsi aho buri wese azerekwa ibyo yakoze, ndetse ikanarahira ku mutima ugaya nyirayo yaturemanye(nafsi Lawwama) aho ishaka kutwereka ko icyo ari kimwe mu bimenyetso by’umunsi w’imperuka.
🔹Ingingo ya kabiri:(Ayah ya 3 – 35)
Muri izi ayah Imana Nyagasani iza yerekana uburyo hari abantu bahinyura umunsi w’izuka; bitewe n’uko abahinyura uwo munsi ari abashaka kwiberaho bigenga kugira ngo bakomeze bakore ibyaha gusa, maze Nyagasani agakomeza atwereka uburyo mwene abo bantu kuri uwo munsi nta buhungiro baza bafite kandi bazahura n’ibihe bikomeye cyane. Kandi Allah akomeza yerekana ko mwene abo, ikindi kibatera guhinyura uwo munsi; ni ugukunda ubuzima bw’iyi si mu gihe ari buto cyane maze bakirengangiza imperuka.
🔹Ingingo ya gatatu:(Ayah ya 36 – 40)
Imana Nyagasani iza yerekana uburyo umuntu yaremwe mu bugenge bukomeye aho yaremwe mu masohoro maze agahabwa ingingo zose kugeza igihe abereye umuntu muzima, ibi byose bikaba byerekana Imbaraga n’ubushobozi bihambaye by’Imana; igasoza ibaza iti; ese ubasha kurema umuntu (mu masohoro) yananirwa kuzura abapfuye?
Yikurikire yose mu kinyarwanda hano: