1. ADHAANA (Umuhamagaro)
Adhaana igizwe n’interuro cumi n’umunani, ikaba igomba kuvugwa mbere y’isengesho muri ubu buryo bukurikira:
– ALLAHU AKBARU (inshuro enye): Imana niyo isumba byose(niyo nkuru).
– ASH’HADU AN LAA ILAHA ILLA LLAH (inshuro ebyiri): Ndahamya ko nta yindi Mana ibaho uretse Imana (Allah) imwe rukumbi.
– ASH’HADU ANNA MUHAMMADAN RASULU LLAH (inshuro ebyiri): Ndahamya ko Muhammad ari intumwa y’Imana.
– HAYYA ALA SWALAAT (inshuro ebyiri): Nimuze twitabire isengesho.
– HAYYA ALAL-FALAAH (inshuro ebyiri): Nimuze mu gikorwa cyo gutsinda.
– HAYYA ALAA KHAYRIL-A’MAL (inshuro ebyiri): Nimuze mu gikorwa kiza kurusha ibindi.
– ALLAHU AKBARU (inshuro ebyiri): Imana niyo isumba byose(niyo nkuru).
– LAA ILAHA ILLA LLAH (inshuro ebyiri): Nta yindi Mana ibaho uretse Imana(Allah) imwe rukumbi.
2. IQAAMAT(Guhagurutsa isengesho)
– ALLAHU AKBARU (inshuro ebyiri): Imana niyo isumba byose(niyo nkuru).
– ASH’HADU AN LAA ILAHA ILLA LLAH (inshuro ebyiri): Ndahamya ko nta yindi Mana ibaho uretse Imana (Allah) imwe rukumbi.
– ASH’HADU ANNA MUHAMMADAN RASULU LLAH (inshuro ebyiri): Ndahamya ko Muhammad ari intumwa y’Imana.
– HAYYA ALA SWALAAT (inshuro ebyiri): Nimuze twitabire isengesho.
– HAYYA ALAL-FALAAH (inshuro ebyiri): Nimuze mu gikorwa cyo gutsinda.
– HAYYA ALAA KHAYIRIL-A’MALI (inshuro ebyiri): Nimuze mu gikorwa kiza kurusha ibindi.
– QAD QAAMATI SWALAH (inshuro ebyiri): Mubyukuri isengesho rirahagurukijwe.
– ALLAHU AKBARU (inshuro ebyiri): Imana niyo isumba byose(niyo nkuru).
– LAA ILAHA ILLA LLAH (inshuro imwe): Nta yindi Mana ibaho uretse Imana(Allah) imwe rukumbi.