Itsinda rinini ryari ryateraniye hafi ya Imamu Ali (alayhi salam). Umugabo yinjira mu musigiti abaza imam Ali (alayhi salam) ati: “Yewe Ali! Mfite ikibazo, ubumenyi ni bwiza cyangwa ubutunzi?” Imam Ali (alayhi salam) arasubiza ati: “ubumenyi ni bwiza kurenza ubutunzi kubera ko ubumenyi ari umurage w’intumwa n’abahanuzi, mu gihe ubutunzi ari umurage wa Farawo.” Umugabo wari usubijwe ikibazo cye araceceka.

Nyuma yaho, undi mugabo yinjira mu musigiti, aravuga ati: yewe “Abal-Hassan! “Mfite ikibazo. Ese nshobora kubaza?” Imam Ali (alayhi salam) aramubwira ati: “Baza!” Umugabo wari uhagaze inyuma y’imbaga y’abantu, arabaza ati: “Ubumenyi ni bwiza kurenza ubutunzi?” Imam Ali (alayhi salam) ati: “Ubumenyi nibwo buruta ubutunzi kuko ubumenyi bukurinda mu gihe umutungo ari wowe uwurinda.”

Muri ako kanya undi muntu wa gatatu aba arinjiye abaza nk’abamubanjirije. Imam aramusubiza ati: “Ubumenyi ni bwiza kuko umumenyi agira inshuti nyinshi mu gihe umutunzi agira abanzi benshi”, muri icyo gihe imam atarasoza imvugo ye umuntu wa kane aba yinjiye mu musigiti yicara iruhande rw’inshuti ze ashyira inkoni yari yitwaje imbere nawe abaza imam ati: “Ubumenyi burusha agaciro ubutunzi? ” Mu gusubiza uwo mugabo, Imam Ali (alayhi salam) yaragize ati: “Ubumenyi ni bwiza, uko ukoresha umutungo niko ugenda ugabanuka mu gihe ubumenyi uko ubutanga ubwigisha abandi ugenda wunguka ubundi.”

Undi muntu wa gatanu we wari winjiye mu musigiti hashize igihe gito ategereje yegamye ku nkingi yawo, yasubiyemo cya kibazo. Imam Ali (alayhi salam) yaramusubije ati: “Ubumenyi ni bwiza, kubera ko abantu babona abatunzi nk’abanyabugugu ariko intiti n’abahanga bakabubaha bakabafata nk’abakomeye”

Umugabo wa gatandatu yarinjiye, abantu bahindukiza imitwe baramureba baratangara n’uko umwe mu bantu ati: “Mu by’ukuri nawe arashaka kumenya niba ubumenyi ari bwiza kurenza ubukire!” nawe n’ijwi rirenga ati: “Yewe Ali! Ubumenyi ni bwiza cyangwa ubutunzi nibwo bwiza? ”Imam yitegereza imbaga y’abantu ati: “Ubumenyi ni bwo bw’agaciro cyane kubera ko umutungo ushobora kugira ubwoba ko bashobora kuwukwiba cyangwa ukanibwa, mu gihe nta bwoba bwo kwibwa ubumenyi.” Umugabo araceceka.

Habaye umuvundo mu bantu bati: “mbega amakuru y’umunsi! Kuki abantu bose babaza ikibazo kimwe?” Abantu bakareba imam ubundi bakarebana. Muri ako kanya umuntu wa karindwi winjiye mu musigiti mbere gato y’uko ijambo rya imam rirangira kandi yari yicaye mu mbaga y’abantu, abaza ati: “Yewe Aba al-Hassan! Ubumenyi ni bwo bufite agaciro kurenza ubukire? Imam yaragize ati: “Ubumenyi ni bwiza, kuko ubutunzi uko igihe gishira bushobora gusaza, kubora no kwangirika, ariko ubumenyi ntibubora uko ibihe bigenda bisimburana.”

Muri icyo gihe, umuntu wa munani yinjiye abaza ikibazo nk’abamubanjirije, Imam aramusubiza ati: “Ubumenyi ni ubw’agaciro kurenza ubutunzi kubera ko ubutunzi bugumana na nyirabwo kugeza ku rupfu rwe ariko ubumenyi buherekeza umuntu haba kuri iyi si ndetse na nyuma y’urupfu.” Abari aho bose baraceceka. Abantu bose batangajwe n’ibisubizo bya Imam, maze umuntu wa cyenda yinjira mu musigiti abantu baratangara ni uko nawe ati: “Yewe Ali! Ubumenyi ni bwiza kurenza ubutunzi? Ni uko Imam aramwenyura, arasubiza ati: “Ubumenyi burarenze kuko ubutunzi n’ubukire buremerera umuntu nk’ibuye riteretse ku mutima ariko ubumenyi bumurikira umutima w’umuntu.”

Ni uko abantu bararebana batangaye nk’abategereje undi uza kubaza. Hagati aho, umugabo ufashe umwana ukuboko yinjira mu musigiti. Ikicaro gisoje, abantu bakagirango nta muntu wongera kubaza, mu gihe bari gusohoka batashye wa musaza abaza imam ati :”Ubutunzi n’ubumenyi ni iki gifite agaciro kurenza ikindi? ”Abantu barumirwa bagaruka mu myanya yabo ngo bumve igisubizo gitangwa na imam Ali (alayhi salam), ni uko asubiza agira ati: “Ubumenyi ni bwiza, kuko abakire ari abirasi ku buryo rimwe na rimwe bavuga ko ari Imana, ariko abafite ubumenyi bahora bicisha bugufi.” Ni uko urusaku rw’ibyishimo rukwira mu musigiti.

Ababazaga batangira guhaguruka bucece bava mu bandi. Igihe bavaga ku musigiti bumvise Imam avuga ati: “N’iyo abatuye isi bose bari kumbaza ikibazo kimwe, nari gusubiza buri wese igisubizo gitandukanye n’icyundi.”

Al-Kash’kuul cya Sheikh Bahaa’i J.1, urp. 27
Abal-Hasan: Bivuze ise wa Hasan akaba ari uko bahamagaraga imam Ali (alayhi salam) kubera ko yabyaye imam Hasan (alayhi salam)

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here