Siyansi cyangwa se ubumenyi, ni ikimwe muri byinshi bifite urwego ruri hejuru cyane mu mu mico n’imigirire muri Islam. Abdus Salam, uyu akaba yaratsindiye igihembo kitiriwe Nobel mu bumenyangiro (Physics), mu bihe bitandukanye yagiye agaragaza imirongo mitagatifu igera kuri 750 iboneka mu gitabo gitagatifu cya Kor’ani zisobanura byimbitse ku mavu n’amavuko yo kubaho kw’iy’isi, agendeye k’umuremyi ndetse no kubaho kwacu; k’urundi ruhande usanga, imirongo mitagatifu igera kuri 250 itegeka abasilamu ibikorwa bitandukanye mu buzima bwabo. Mu binyejana bitari bike, urebye mu iterambere ry’umuco wa kisilamu, abasilamu bagaragaje uruhare rukomeye mu kugaragaza ubuhanga n’abahanga yewe ndetse n’abashakashatsi muri siyanse zitandukanye.
Muri rusange twavuga ko siyansi (Science) bisobanuye gushaka ubumenyi (kwiga) ku kintu runaka mu isanzure. Ibi bidufasha gusobanukirwa kurushaho buryo ki icyo dushaka kumenya gikora urugero twavuga nk’umubiri w’umuntu uburyo wubakitse ndetse n’uburyo ibice biwugize bihanahana amakuru bikagera ku ntego runaka. Muri make impamvu nyamukuru ya siyanse ni ukugaragaza Ibimenyetso.
Abamenyi babasilamu mu bya siyanse bagaragaje ko nta kugongana cyangwa kudahuza hagati y’ imyemerere ya kisilamu ndetse n’ibyavuye mu bushakashatsi bushingiye kuri siyansi ndetse n’uburyo byakozwemo.
Amadini yemera Imana imwe rukumbi, by’umwihariko Islam yemera nta gushidikanya siyansi n’abashakashatsi b’ibya siyansi. Hari impamvu y’ibi; igihe Intumwa Muhammad (Imana imuhundagazeho amahoro n’imigisha n’abe) yamanurirwaga imirongo ya mbere yo mu gitabo gitagatifu cya kor’ani, Nyagasani Allahu yaragize ati: ”IQRA BISMI RABBIKALLA DHI KHALAQ. KHALAQAL IN’SANA MIN ALAQ. IQRA WA RABBUKAL AKRAM. ALLADHI ‘ALLAMA BIL QALAM. ‘ALLAMAL INSANA MALAM YA’LAM, “ [Suratul Al-Alaq 96:1-5]“
– Soma mu izina rya Allah umugenga wawe, waremye kandi ashyiraho buri kintu,[byaba ibifite ubuzima cyangwa ibitabufite],
– Yaremye umuntu mu rusoro rw’amaraso,
– Soma; kandi menya ko Allah Umugenga wawe agira ubuntu cyane,
– Yigishije (umuntu) akoresheje ikaramu, (ikaba ari n’igikoresho cy’ ingenzi mu kwiga, n’igikoresho cy’ubwanditsi).
– Yigishije umuntu ibyo atari azi.
Hari indi mirongo mitagatifu muri kor’ani ishishikariza ikiremwa muntu gutembera, kwiga se cyangwa gukora ubushakashatsi mu isanzure.
Muri iyo twavuga nk’uyu murongo ukurikira:
“Nimutembere mu isi, hanyuma murebe ukuntu yatangiye irema, kandi ni Nawe uzongera agakora irema rya nyuma (ariryo kuzuka). Mu by’ukuri Allah ni Qadirun(Ushobora) buri kintu kuva mbere y’ibihe kuzageza iteka ryose ku buryo ashobora gukora buri kintu ashatse cyose.” [Al-‘Ankabut 29:20]
Iyi mirongo mitagatifu iragaragaza neza ko Nyagasani ariwe waremye buri cyose kandi Ahamagarira ikiremwa muntu gutembera isanzure maze bakiga cyangwa bagakora ubushakashatsi bakarushaho gusobanukirwa ukwigaragaza kw’Imana.
Hari isomo rikomeye dukura k’umushakashatsi w’ibya siyansi witwa Keneth Moore. Bagomba gusobanukirwa icyo Nyagasani avuga. Nyagasani yahaye ikiremwamuntu ubwenge, uruhare rusigaye n’urwikiremwamuntu kumenya uburyo bwo gukoresha ubwo bwenge. Ikiremwa muntu cyahawe uburenganzira busesuye, ikiremwamuntu gifite amahitamo asesuye mu gutekereza no kumenya inzira kiri buhitemo. [Biracyaza…]
_________________
1. [Suratul Al-Alaq 96:1-5]
2.” [Al-‘Ankabut 29:20]
3. Essays, UK. (November 2018). The Relationship Between Islam And Science Philosophy Essay.