Muri aka kanya gato, tugiye kugaruka ku butaka bwahoze bwitwa NAYNAWA mu myaka ya kera.

Ni mu gihugu cya Iraq, mu burengerazuba bw’umugezi wa Furat, ni mu birometero 97 uturutse mu murwa mukuru Baghdad ugana mu majyepfo Nta handi ni KARBALAA ubutaka bwakije umuriro mu mitima y’abemera.

Karbalaa iyi, yamamaye cyane nyuma y’uko habereye imirwano yaguyemo Hussein (alayhi salaam) umwuzukuru akaba n’umusigire (umuzungura) w’intumwa y’Imana Muhammad (swalallahu alayhi). Ibi byabaye ku munsi uzwi ku izina rya ASHUURA ni taliki ya cumi y’ukwezi kwa Muharram mu mwaka wa 61 tugendeye ku ngengabihe dukunze kwita iya kiislaamu; ni ukuvuga taliki ya cumi Ukwakira mu mwaka wa 680 nyuma y’ivuka rya Yezu kristo.

Iyi mirwano yahuje ba nyamuke bo ku ruhande rwa Imam Husein (alayhi salaam) n’imbaga ya ba ruvumwa bo ku ruhande rwa Yazid mwene Mu’aawiya (umwami wa 2 muri bene Umaya).

Yazid, impamvu yo gushoza iyi ntambara, ngo ni uko HUSEIN atari yarigeze amuha bayiah (kumusezeranya ko amwemeye nk’umuyobozi n’umutegetsi we). Hussein na we yafataga ubutegetsi bwa Yazid nk’ubutegetsi bwibano kandi butemewe kuko bwari bunyuranyije n’amasezerano y’amahoro ya Imam Hassan (alayhi salaam) na Mu’aawiya, ikindi kandi bwari ubutegetsi bwari bwarimitse ubwangizi ku buryo abari basigaye ku idini muri icyo gihe bari mbarwa, ubuislaamu bwari mu marembera, Husein (alayhi salaam) rero yagombaga guhagarara akarwana ku idini kugira ngo itazimira.

Husein (alayhi salaam) yageze aho ngaho Karbalaa ku ya 2 Muharamu, ku munsi wa 3, Umar bun Sa’ad ayoboye ingabo 4000 ku ruhande rwa Yazid, nabo bageze KARBALAA barahakambika. Ku munsi wa 7 Hussein (alayhi salaam) n’abo bari kumwe bafungiwe amazi barembywa n’inyota yewe n’impinja ntizagiriwe impuhwe. Ku ya cyenda Muharamu, uwitwa SHIM’RI nawe ayoboye izindi ngabo 4000 ndetse azanye ibaruwa yari ahawe na Ubaidullahi bun Ziyaad (umugaba w’ingabo ku ruhande rwa Yaziid), iyi baruwa yategekaga Umar bun Sa’ad kurwanya Husein kugeza bamwishe kandi yaba atabishoboye Shim’ri akabyikorera.

Ku ya cumi Muharamu ni bwo ingabo 72 ku ruhande rwa Imam Hussein (alayhi salaam) zahanganye n’ingabo ibihumbi bitatu ziyobowe na Umar bun Sa’ad, izi ngabo zo ku ruhande rwa Husein uko ari 72 na we ubwe bahasize ubuzima, maze ibivume byirara mu mirambo yabo biyica imitwe harimo n’umutwe wa ALI ASGHAR umwana w’amezi 6 warasiwe umwambi mu biganza bya se warimo amusabira amazi kuko inyota yari irembeje urwo ruhinja.

Abagore ndetse n’abana barokotse ku ruhande rwa Hussein (alayhi salaam) bagizwe imbohe banyuzwa mu kivunge bashinyagurirwa batukwa bajyanwa i SHAAM imbere ya Yaazid.

Mu myemerere y’abaislaamu abaguye aha i Karbalaa ni abashahiid (abahowe Imana) nyuma y’iyi ntambara HUSEIN yahise ahabwa izina rya Sayyid shuhadaa (umutware w’abashahid).

Buri mwaka, abashia, abasuni ndetse n’abandi…  mu minsi icumi ibanza ya Muharam  bashyiraho ibyicaro by’akababaro n’agahinda byo kwibuka ibyabereye Karbalaa. Naho mbere gato y’uko iminsi 40 igera, mu mijyi myinshi ya IRAQ imihanda yerekeza KARBALAA iba yuzuye uruvunganzoka rw’abantu baturutse imihaanda yose hirya no hino ku isi, akenshi baba bagenda n’amaguru bambaye imyenda yirabura mu nzira bagenda bahura n’abandi bantu babiteguye babaha ibikenerwa byose nk’ibiribwa, uburyamo, ibinyobwa… abo bantu b’ingeri zose mu marira menshi n’agahinda intero nta yindi ni LABAYKA YAA HUSEIN, maze kuri uwo munsi wa 40 bagahurira ku buturo bwa Imam Hussein (alayhi salaam) na mwene se ABBAS mu munsi mukuru wiswe Arbain.

Abashia bemera nta kabuza ko ubu bwitange bwa HUSEIN n’ubutumwa bwa Karbalaa byatanze intsinzi y’agatangaza ku buyislaam kandi ko byari itegeko ritagatifu rya Nyagasani, iki gikorwa gikomeye mu mateka kandi cyari ngombwa ngo gikangure isi ya kiyislaamu ndetse kigeze ku ndunduro ubwangizi n’ubutegetsi bwa YAZID maze idini y’IMANA igarure umwimerere n’ubuzima.

Kuva ubwo iyi Karbalaa, nk’umujyi wazukiyemo ubuyislaamu wahise uba umujyi mutagatifu, ni umujyi mutagatifu kandi kuko ari ubutaka bucumbikiye umubiri w’umusigire w’intumwa Muhammad (swalallahu alayhi).

MURI MAKE NGIYO KARBALAA!!

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here