1.Uwo Imamu Swadiq (alayhi salaam) ariwe mu ncamake.

Imamu Dja’far Swadiq(alayhi salaam) ni imamu wa 6 mu bo mu rugo rw’intumwa y’Imana Muhammad (salallahu alayhi) basigiwe inshingano y’ubuyobozi n’iyo ntumwa.

Uyu muimamu akaba yemerwa kandi akanakurikirwa byihariye n’abayisilamu bo muri mazihebu ya shiya ( abashiya: abayisilamu bahisemo kwiga idini no kugera ku gutunganirwa babinyujije mu gukurikira Imana, intumwa yayo n’abo mu rugo rwayo nk’uko Allah yabitegetse)

Imamu Swadiq(as) yavukiye i Madina Tariki 17 Rabiul awal umwaka wa 83 hijiriya atabarukira i Madina Tariki 25 Shawal umwaka wa 148 hijiriya.

Se ni imamu Muhamad Baqir (alayhi salaam) naho nyina ni umugore wikwije ibigwi Umu furwa. Akaba yarakunze guhamagarwa izina Abu a’bdillah.

Imamu Swadiq (alayhi salaam) yamaze mu isi imyaka 65 y’amavuko hanyuma amara ku nshingano ze z’ubuimamu imyaka 34.

Yaje gutabaruka ahowe Imana (Shahid) azize uburozi yaherewe mu mizabibu n’umutegetsi w’icyo gihe witwa Mansuur Dawaniqiy(l.a) maze ashyingurwa i Madina mu irimbi rya Baqi’i.

2. Ubumenyi bwa imamu Djafar swadiq (alayhi salaam)

Bitewe nuko imamu Swadiq (alayhi salaam) yabayeho mu bihe ubwo ubutegetsi bw’abitwa ba bani umaya bwarimo bugera ku ndunduro naho abitwa ba bani abaas bo bahugijwe no kuvana ku butegetsi ba bani umaya;ibi byatumye imamu abona agahenge maze abasha gukorera ubuyisilamu cyane, yigisha idini anasakaza ubumenyi bw’ingeri zose mu duce dutandukanye tw’isi ntawe umukumira kuko utwo dutsiko twombi (bani umaya na bani abas) twari duhugijwe no kurwanira ubutegetsi.

Imamu djafar Swadiq (alayhi salaam) yitanze atizigamye, amenyekana cyane nk’umuimamu wagaragaje, wigishije anasakaza cyane mazihebu ya shiya igendera ku baimamu 12 (kurusha abandi) kugeza ubwo abayoboke ba ahlu bayit (alayhim salaam) bamenyekanye ku kabyiniriro ka (aba) dja’fariya (abashiya ba imamu Dja’far) maze binakwira hose ko imamu dja’far ariwe raisu maz’hebu shiat (umuyobozi wa maz’hebu ya shiya)

Baba abakuru n’abamenyi mu bashiya n’abasuni bose bemeza ko byibuze abasaga ibihumbi 4 bakiriye hadith bazikuye kuri imamu Dja’far swadiq (alayhi salaam).

Nk’uwitwa Abaanu ibnu taghlib yakiriye hadith zisaga ibihumbi 30 azikuye kwa imamu Swadiq (alayhi salaam)

Uwitwa Nadjashiy avuga ko yiyumviye uwitwa Washaa avuga ati: “Niboneye kandi niyumvira abamenyi bakomeye basaga 900 mu musigiti w’intumwa y’Imana buri wese avuga ati:

(حدثني جعفر بن محمد الصادق(ع
(Imamu Swadiq yambwiye gutya na gutya..)

Imamu Swadiq (alayhi salaam) yareze abanyeshuli baje kuvamo abamenyi n’abantu bahambaye nyuma yaho mu bisata bitandukanye by’ubumenyi bunyuranye. Mu gice cy’ubumenyi bwa fiqih, imamu yagize abanyeshuli nka; Djamilu bun diraadj, Abdullahi bun maskaan, Abdullahi bun bukayir, Hammad bun i’saa, Hammad bun othmaan, Abaanu bun othmaan, … Naho mu bumenyi bwa kalaam,imamu yagize abanyeshuli nka Hishaamu bun al hakam,Mufadwal,… Naho muri tafseer agira abanyeshuli nka Abu hamza thumaali,… Abo bose n’abandi tutavuze nyuma yaho baje kuvamo ibyatwa mu bumenyi butandukanye kdi bagirira akamaro isi ku buryo bugaragara.

Kimwe mu byerekana uburyo imamu Dja’far Swadiq (alayhi salaam) yari ahambaye cyane mu bumenyi ni amagambo yagiye avugwaho na bamwe mu bamenyi b’ibyatwa n’ibikomerezwa mu basuni yewe binazwi ari bo batangije udutsiko tunyuranye mu basuni.

1.Uwitwa Abu hanifa, uwatangije mazihebu ya hanafi mu basuni yaravuze ati:

ما رایت افقه من جعفر بن محمد و انه اعلم الامه

“Sinigeze mbona umumenyi w’igihangange kurusha Dja’far bun Muhamad kandi mu by’ukuri we ni umumenyi kurenza abandi muri iyi umat”

– shamsu dini dhahabi,siiru a’laami nubulaa;umzng 6 paji 257.

– Tarikhul kabiir;umzng 2 paji 198/199 hadith ya 2183

2.Uwitwa Maliki watangije agatsiko k’abasuni bitwa abamaliki yavuze kuri imamu swadiq (alayhi salaam) ati:

ما راءت عین و لا سمعت اذن و لا خطر علی قلب بشر افضل من جعفر بن محمد

Ijisho ntiryigeze ribona, amatwi ntiyigeze yumva,umutima ntiwigeze ugerwamo n’umuntu ufite ibigwi n’ibyiza kurusha djafar mwene Muhamad.

– Al imamu swadiq wal mazahibul arba’;umzng 1 pajj 53.

– shahid mutahariy; siratu aimatu tahirin;paji 149

3.Ibnu hadjar heythamiy,umwe mu bamenyi bakomeye b’abasuni yaravuze ati: (, Imamu Swadiq) yigiweho ubumenyi bwinshi cyane kugeza ubwo yagendaga avugwa n’abantu bose ameze nk’indirimbo ku ndimi zabo.ubumenyi bwe bwasakaye ahantu hose ku buryo ibirangirire mu bamenyi b’abasuni nka yahya bun saeed, ibnu djariih, malik, sofiyaan thuuriy,sofiyaani bun uyayinat,abu hanifa, shu’bat na ayubu sadjstaaniy bagiye bamuvugaho hadith mu bihe bitandukanye by’ubuzima bwabo”

– igitabo cy’abasuni As-swawaiqul muhriqa;paji 201

 

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here