Mbere y’uko ntangira ndagira ngo numvikanishe ko aho ndibuze gukoresha ijambo; DHIKIR NYIRIZINA ndibube nshatse kuvuga iyi dhikir ikurikira:

SUBHANALLAAHI, WAL HAMDULILLAHI, WA LAA ILAHA ILLA LLAHU, WA LLAHU AKIBAR

Iri sengesho rigizwe na rakaa 4 zisengwa mu bice bibiri aho buri gice kigizwe na rakaa 2.

IGICE CYAMBERE:

Muri rakaat ya mbere hasomwa surat AL HAMDU, nyuma yayo hagasomwa surat ZILIZALAH nyuma y’iyi surat (umuntu atarajya muri rukuu) havugwa DHIKIR NYIRIZINA inshuro 15, ukajya Rukuu ukavuga dhikir za Rukuu na DHIKIR NYIRIZINA inshuro 10, maze ukava Rukuu mu gihe uhagaze utarajya sijida vuga DHIKIR NYIRIZINA inshuro 10, maze ukajya Sijida ukavuga dhikir za Sidjida na DHIKIR NYIRIZINA inshuro 10 no hagati ya Sijida ya mbere n’iya kabiri uvuga DHIKIR NYIRIZINA inshuro 10, maze ukajya Sijida ya kabiri ukavuga dhikiri zayo na DHIKIRI NYIRIZINA inshuro 10 iyi ni raka ya mbere y’igice cya mbere.

Rakaa ya kabiri y’igice cya mbere usoma Surat AL HAMDU na surat ADIYAT. Ubundi ibindi ukabigenza nkuko wabikoze muri rakaa ya mbere. Ukavuga Tashahud na salaam isoza isengesho(igice cyambere kikaba kirarangiye)

IGICE CYA KABIRI:

Raka ya mbere usoma Surat AL HAMDU na Surat NASIR.

Raka ya kabiri usoma Surat AL HAMDU na Surat IKHILASI(qul huwallah).

Ubundi ukavuga dhikir nk’uko wagiye uzivuga n’ubundi mu gice cya mbere.

Icyitonderwa: UMUNTU UTABASHA GUSOMA IZO SURA ZAVUZWE HEJURU ASHOBORA GUKORESHA SURAT ALHAMUDU NA SURAT IKHILASWI(Qul huwallahu) ZIRAHAGIJE.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here