1. Ibyiza by’ubutabera

Imam Swadiq (alayhi salaam):

اِنَّ النّاسَ يَستَغنونَ اِذا عُدِلَ بَينَهُم وَ تُنزِلُ السَّماءُ رِزقَها وَ تُخرِجُ الارضُ بَرَكَتَها بِاِذنِ اللّه‏ تَعالى

Mu by’ukuri, iyo mu bantu himakajwe ubutabera, ibyifuzo byabo birahazwa ikirere kibamanurira ibyo bakeneye naho ubutaka bugasohora imigisha yabo ku ruhusa rw’Imana isumba byose.

-Alkaafi, umz.3 urp, 568 Hadith ya 6.
-Man laa yahdwaru alfaqih umz.2, urp.53, hadith ya 1677

2. Umusaruro uva mu kugira ubutabera

Intumwa y’Imana Muhamad (Swalallahu alayhi) ati:

مَن عامَلَ النّاسَ فَلَم يَظلِمهُم و َحَدَّثَهُم فَلَم يَكذِبهُم وَ وَعَدَهُم فَلَم يَخلِفهُم فَهُوَ مِمَّن كَمُلَت مُرُوءتُهُ وَ ظَهَرَت عَدالَـتُهُ وَ وَجَبَت اُخُوَّتُهُ وَ حَرُمَت غيبَتُهُ

Umuntu wese ubana n’abantu atabahuguza, atababeshya kandi akubahiriza isezerano yabahaye, agira ingeso nziza, ubutabera bwe bwigaragaza, ni itegeko kumukunda kandi kumuvuga kirazira.

-Khiswaal, urp. 208, hadith ya 28
-Tuhuf al uquul, urp. 57

3. Guharanira ubutabera

Imam Ali (alayhi salaam) ati :

و َابذُل … لِلعامَّةِ بِشرَكَ وَ مَحَبَّتَكَ و َلِعَدُوِّكَ عَدلَكَ وَ إِنصافَكَ … ؛

Girira ineza kandi ukunde bose, kandi ku mwanzi wawe ukoreshe ubutabera n’ubunyangamugayo,..

-Khiswaal, urp. 147, hadith ya 178

4. Urusha abandi kwimakaza ubutabera

Imam Ali (alayhi salaam) ati:

أَعدَلُ النّاسِ مَن أَنصَفَ مَن ظَلَمَهُ؛

Urusha abandi kwimakaza ubutabera, ni ubanira neza uwamuhuguje.

-Ghurar al hakam, urp. 394, hadith ya 9104

5. Kubanira neza abandi

Imam Ali (alayhi salaam) ati:

أَنصِفِ النّاسَ مِن نَفسِكَ و َأَهلِكَ وَ خاصَّتِكَ وَ مَن لَكَ فيهِ هَوىً وَ اعدِل فِى العَدُوِّ وَ الصَّديقِ؛

Jya wibanira neza, ubanire neza umuryango wawe n’abo ukunda kandi ukoreshe ubutabera ku mukunzi n’umwanzi wawe.

-Ghurar al hakam,urp.394 hadith ya 910

6.  Umuntu wa mbere uzinjira mu muriro 

Intumwa y’Imana Muhamad (swalallahu alayhi) ati:

أَوَّلُ مَن يَدخُلُ النّارَ أَميرٌ مُتَسَلِّطٌ لَم يَعدِل، و َذو ثَروَةٍ مِنَ المالِ لَم يُعطِ المالَ حَقَّهُ وَ فَقيرٌ فَخورٌ؛

Umuntu wa mbere uzinjira mu muriro ni: umutegetsi ufite ingufu udakoresha ubutabera, umukire udatanga ukuri kw’imitungo ye ndetse n’umukene w’umwirasi.

-Uyuun al akhbaar Riza, urp. 28, hadith ya 20

7. Ubutabera buruta ubutwali

Imam Ali (alayhi salaam) ati:

اَلعَدلُ أَفضَلُ مِنَ الشَّجاعَةِ لأَنَّ النّاسَ لَوِ استَعمَلُوا العَدلَ عُموما فى جَميعِهِم لاَستَغنَوا عَنِ الشَّجاعَةِ؛

Ubutabera buruta ubutwali, kuko abantu bose baramutse bakoresheje ubutabera muri byose ntabakenera ubutwali.

-Sharh nahjul balaghat, umz.20, urp. 333 hadith ya 816.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here