Ni gute bakinja itungo byemewe n’idini (k’Islamu)?

Amategeko ya kislamu avuga ko gukinja itungo byemewe ari ugukatira icyarimwe  inzira icamo ibiryo,inzira y’ubuhumekero,umutsi munini w’iburyo n’umutsi munini w’ibumoso by’izo nzira kandi umuntu akabikatira hepfo gato y’aho umutwe uhurira n’ijosi ni ukuvuga hepfo gato y’aho inzira y’ubuhumekero ihurira n’inzira y’ibiryo. Ibyo byose uko ari bine akabikatira icyarimwe(ni ukubikata adasigamo umwanya ngo akate umutsi umwe nihashira akanya akate undi cyangwa se ngo akate imitsi imwe muri iyo ine ategereze nimara gupfa akate imitsi isigaye). Ayatullah Sistani yongeraho ko: “Iyo umuntu akase imwe muri  iyo mitsi ine twavuze ariko mbere yuko itungo ripfa agakata imitsi isigaye, iryo tungo riba ari halal no kurirya biremewe”.

 

Amabwiriza agenderwaho mu gukinja(kubaga) itungo kugira ngo ribe riziruwe(ribaye halal) kurirya:

  1. Umuntu ubaga itungo yaba umugabo,umugore cyangwa umwana uzi gutandukanya ikibi n’ikiza,:

Ayatullah Sistani na Imamu Khamenei:  Bavuga ko agomba kuba ari umusilamu kandi akaba atari wa musilamu ufitiye kandi ugaragariza urwango Umuryango w’intumwa [Ahlu bayt(as)].

Ayatullah Makarem Shirazi: Avuga ko ihtiyat wajibu agomba kuba ari umusilamu kandi akaba atari wa musilamu ufitiye kandi ugaragariza urwango Ahlu bayt(as).

1. Mukubaga itungo hagomba gukoreshwa ikintu gikoze mu cyuma. Ariko iyo kitabonetse kandi umuntu akaba abona natinda itungo riza guhita ripfa cyangwa akaba ari ahantu atabona ikintu gikoze mu cyuma, icyo gihe ashobora gukoresha ikindi kintu gityaye nk’ikirahuri, ibuye,…mukubaga iryo tungo.

2. Mu gihe cyo kubaga itungo rigomba kuba ryerekeye qibla.

3. Umuntu ugiye kubaga itungo agomba gutangiza izina rya Allah akabanza akavuga ati: ” Bismillah” kandi akabivugana umugambi (niyat) w’uko agiye kubaga iryo tungo. Iyo avuze izina ry’Imana gusa ntamugambi wo kubaga afite, iryo tungo ntago riba halal. Ariko iyo yibagiwe akabaga itungo atatangije izina rya Allah, icyo gihe itungo riba halal kandi ryemewe kuribwa.

4. Igihe itungo rimaze gukatwa, rigomba kuzunguza bimwe mu bice byaryo byaba amaguru, amaso, igihimba,…Kugira ngo bimenyekane ko mbere yo kubagwa ryari rizima.

5. Kuba itungo ryasohotswemo n’amaraso ahagije kuburyo bigaragara ko yashizemo hasigaye ya yandi atonyanga.

6. Kuba ijosi ry’ itungo ryakatanywe umugambi wo kubaga. Naho iyo bitewe n’impamvu runaka nko kubura ubwenge, gusinda, uburakari, ubugome, umwana utaramenya gutandukanya ikibi n’ikiza,…umusilamu afashe icyuma agapfa gukata ijosi gutyo gusa, iryo tungo yakase ntago byemewe kurirya(ni haramu).

Ese itungo riramutse ribazwe(rikinjwe) n’umuntu utari umuslamu ryaba ryemewe kuribwa (ryaba ari halal)?

Abamenyi mu by’amategeko y’idini aribo:

1.Ayatullah Sistani: Avuga ko igihe itungo ryabazwe n’umuntu utari umusilamu ihtiyat wajibu iryo tungo ntago rizaba halal(ntago rizaba ryemerewe kuribwa).

2. Ayatullah Imamu Khamenei: Avuga ko igihe itungo ryabazwe n’umuntu utari umusilamu ntago rizaba halal (kurirya nti byemewe) kabone n’ubwo yaba yakurikije amategeko ya kisilamu.

3. Ayatullah Makarem Shirazi: Avuga ko ihtiyat wajibu umuntu ubaga (ukinja) itungo agomba kuba ari umusilamu.

Ese kwerekeza itungo Qibla bikorwa gute?

Kurebesha(kwerekeza) itungo qibla ni ukuryamisha itungo ryaba riryamiye urubavu rw’iburyo cyangwa urw’ibumoso k’uburyo ahagomba gukatwa mu gihe cyo gukinja itungo(ijosi ry’itungo) hamwe n’inda yaryo biba byerekeye qibla. Singombwa ko mu maso h’itungo,amaguru cyangwa amaboko byerekera qibla.

Ese igihe umuntu abaze itungo atarirebesheje qibla,iryo tungo ryemewe kuribwa(ese rizaba ari halal kurirya)?

Igihe umuntu ugiye kubaga itungo abizi neza ko agomba kuribaga arirebesheje qibla maze k’ubushake bwe akaribaga atarirebesheje qibla, icyo gihe iryo tungo kurirya biba ari haramu. Ariko iyo yabaze itungo yibagiwe kurirebesha qibla cyangwa akaba yari atazi ko igihe itungo rigiye kubagwa rirebeshwa qibla(atazi amategeko yo kubaga) cyangwa se akibeshya kuri qibla itungo akaryerekeza ahatari qibla, icyo gihe itungo riba ari halal( kurirya biremewe)

Ibikorwa bya musitahabu mu gihe umuntu ari mu gikorwa cyo gukinja itungo:

  1. Ni musitahabu ko igihe umuntu agiye kubaga (gukinja) intama n’ihene ahambiranya (kuyazirikanya) amaboko yayo n’ukuguru kumwe maze agasiga akaguru kamwe kadahambiriye.
  2. Ni musitahabu ko igihe umuntu agiye gukinja inka azirikanya amaboko n’amaguru yose.
  3. Ni mustahabu ko igihe umuntu amaze gukinja inkoko ahita ayireka igakubita amababa.
  4. Ni mustahabu ko igihe umuntu ari gukinja itungo areba qibla.
  5. Ni mustahabu ko mbere yo gukinja itungo umuntu arishyira amazi imbere.
  6. Ni mustahabu ko umuntu agerageza uko ashoboye itungo rigapfa vuba atarigoye. Urugero: Agakoresha icyuma gityaye cyane.

Ibikorwa bya makruhu igihe umuntu ari mu gikorwa cyo gukinja itungo:

  1. Ni makruhu kubagira itungo ahantu andi matungo ari (ari kubireba).
  2. Ni makruhu kubaga itungo nijoro hamwe no ku wagatanu (ku ijuma) mbere ya dhuhuri. Ariko iyo byihutirwa cyane cyangwa se nta yandi mahitamo, kubaga icyo gihe ntacyo bitwaye.
  3. Ni makruhu kuba umuntu ariwe wibagiye itungo yiyororeye.
  4. Ni makruhu gukuraho uruhu igihe itungo ritarapfa (ritaravamo roho).

Ese mu gukinja itungo biremewe  gukata umutwe waryo wose ukavaho igihe itungo ritaravamo roho ?

1. Ayatullah Imamu Khamenei : Avuga ko ari haramu gukata umutwe wose w’itungo ukavaho igihe itungo ritaravamo roho ariko inyama zaryo ntago ziba haramu.

2. Ayatullah Sistani: Avuga ko nubwo gukata umutwe w’itungo ukavaho wose mbere y’uko itungo rivamo roho bidatuma inyama zaryo ziba haramu, ihtiyat wajibu umuntu ntagomba gukata umutwe w’itungo ngo awukureho wose igihe itungo ritaravamo roho (ritarapfa neza). Ariko iyo bikozwe ku bw’impamvu zo kwibagirwa cyangwa kubera icyuma gityaye cyane, icyo gihe ntacyo bitwaye.

3. Ayatullah Makarem Shirazi: Avuga ko icyo gikorwa ari makuruhu akongeraho ko kandi ihtiyat mustahabu umuntu adakwiye gukata umutwe w’itungo ngo awukureho wose igihe itungo ritaravamo roho (ritarapfa).

Ese kurya inyama z’urukwavu biremewe?

Abamenyi mu by’amategeko ya islamu aribo:

Ayatullah Sistani, Makarem Shirazi na Imamu Khamenei: Bavuga ko kurya inyama z’urukwavu ari haramu. Inkari n’amahurunguru byarwo nabyo ni najisi. Ariko kuzorora byo biremewe.

Ibice bizirirjwe (kubirya ni haramu) ku itungo riziruwe kurirya(riri halal):

Ibice by’itungo bikurikira kubirya ni haramu:

  1. Amaraso.
  2. Umwanda waryo(amase,amahurunguru,…)
  3. Igitsina cy’inyamaswa y’ingabo
  4. Igitsina cy’inyamaswa y’ingore
  5. Nyababyeyi y’inyamaswa.
  6. Amabya y’itungo (inyamaswa)
  7. Inyama imeze nk’umutsi iba ifashe k’ubwonko iri mu ruti rw’umugongo mo hagahati.
  8. Agasabo k’indurwe kaba kari k’umwijima
  9. Urwagashya
  10. Agasabo k’inkari.
  11. Igice k’inyama gifashe k’ubwonko(hagati) gikunze kuba gifite ibara rijya gusa n’umukara. Ariko ubwonko bwo ni halal.
  12. Igice k’inyama kiba ku kinono hagati aho ibinono bihurira (mu ruteranyirizo rwacyo).Icyo gice kimeze nk’akabumbe kiba kiri ku gice cy’iburyo n’ibumoso ku kinono.

Ese kugura no kugurisha inyama cyangwa itungo ryipfushije cyangwa ryabazwe bidakurikije amategeko biremewe ?

  1. Ayatullah Makarem Shirazi: Avuga ko kugurisha inyama nk’izo ukazigurisha ku muntu utari umusilamu byemewe. Ariko kuzigurisha ku kusilamu ntago byemewe.

2. Ayatullah Imamu Khamenei: Avuga ko kugurisha inyama nk’izo ku muntu w’umusilamu nutari umusilamu mu rwego rwo kugirango bazirye bitemewe. Ariko iyo kuzigurisha bifite akandi kamaro nko kuzikoresha mu buganga, mu nganda zitunda ibiryo by’amatungo, n’ibindi nk’ibyo, icyo gihe kuzigurisha biremewe.

Ese gukinja inyamaswa ukoresheje imashini zabugenewe biremewe?

Ayatullah Sistani, Makarem Shirazi na Imamu Khamenei: Bavuga ko gukinja itungo bikorerwa mu mabagiro ya kijyambere akoresha imashini iyo bikozwe hagakurikizwa amategeko ya kislamu agenga kubaga ariyo:

1- Kuba umuntu ukoresha iyo mashini ari umusilamu. Ni ukuvuga ko niba ari imashini za kijyambere zikoresha ubwazo, umuntu uza gukanda ahantu hatuma zikora agomba kuba ari umusilamu.

2-  Kuba iyo mashini iza gukata umutwe w’itungo ikoresheje icyuma (yarashyizwe ikintu gityaye gikoze mu cyuma).

3- Kuba itungo rirebeshwa qibla.

4- Kuba umuntu ukoresha imashini avuga Bisimillah (atangiza izina ry’Allah) mu gihe ari gucana iyo mashini cyangwa igihe imashini igiye gukinja amatungo. Niba imashini ikinja amatungo menshi icyarimwe ntago ari ngombwa kuvuga Bisimillah kuri buri tungo muri ayo matungo yose. Ariko iyo nk’imashini ikinja amatungo icumi icyarimwe igahagarara, umuntu uyikoresha avuga Bismillah incuro imwe kuri ayo matungo icumi hakongera kujyaho andi matungo icumi nanone akongera akavuga indi Bisimillah igihe igiye gukanda ahatuma iyo mashini ikora. Ni ukuvuga ko buri uko akanze ahantu hatuma imashini ikora cyangwa ikinja amatungo agomba kubanza kuvuga Bisimillah.

Ese iyo umuntu abaze inkoko akayisangamo amagi mu nda ayo magi byemewe kuyarya?

  1. Ayatullah Sistani: Avuga ko amagi akurwa mu nda y’inkoko yabazwe aba asukuye yemerewe kuribwa kabone nubwo uruhu rwayo rwaba rutarakomera.

2. Ayatullah Makarem Shirazi: Avuga ko amagi akurwa mu nda y’inkoko yabazwe, iyo uruhu rwayo rwari rwarakomeye aba asukuye yemerewe kuribwa. Ariko umuntu agomba kubanza koza ayo magi mbere yo kuyateka.

Ese ko bijya bivugwa ko iyo itungo ritabazwe hakurikijwe amategeko ya kislamu umuntu ashobora kurya inyama yaryo maze ngo mbere yo gutangira kurya akavuga Bismillah rikaba ribaye halal, ibyo biremewe koko?

Ayatullah Sistani,Makarem Shirazi na Imamu Khamenei: Bavuga ko kurya itungo ritabazwe kislamu ari haramu. Kuvuga bisimillahi mbere yo kurirya rero ntago bituma riba halal.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here