1. Kwita ku muryango no kuwushimisha

Intumwa y’Imana (swalallahu alayhi) iragira iti:

من دخل السّوقَ فاشتری تحقةً فحملها إلی عیالهِ کان کحامل صدقةٍ إلی قومٍ محاویجَ

Umuntu uzajya mu isoko akagura impano hanyuma akayishyira umuryango we, azaba ameze nkushyiriye i swadaqa abakene.

-A’amali, Suduq , urp 477

2. Imico myiza imbere y’umuryango 

Intumwa y’Imana Muhammad (swalallahu alayhi)  iragira iti:

أكمَلُ المؤمنينَ إيماناً أحسنُهُم خُلُقاً، و خِيارُكُم خيارُكُم لِنِسائِهِم خُلُقاً.

Abemera nyabemera koko buzuye, hakurikijwe ukugira ukwemera; ni babandi barusha abandi kugira imico myiza, naho ubaruta mwese ni wawundi urangwa n’imico myiza kurusha abandi imbere y’umufasha we.

-Musnad ibn Hambal, umuzingo 3, urp 52, hdth 7406. |-Aamal Twussi, urp 392, hdth 864 |- Bihar al-anwaar, umuzingo 103, urp 226, hdth 15

3. Urukundo k’urubyaro

Intumwa y’Imana Muhammad (swalallahu alayhi) iragira iti:

حُبُّ الأَولادِ سِترٌ مِنَ النَّارِ ، وَالأَكلُ مَعَهم بَراءَة‌ٌ مِنَ النَّارِ ، و كَرامَتُهُم جَوازٌ عَلَي الصِّراط.

 Umuntu gukunda urubyaro rwe ni igitambaro kimukingira umuriro(jahanam) kandi gusangira amafunguro nabo bikaba impuhwe zimukura mu muriro utazima; naho kubona ko ari ab’agaciro imbere ye bikaba ibimutambutsa ku kiraro kijya mu ijuru.

-Tanbihil ghafilina, urp 344, hdth 501

4. Urukundo hagati y’umwemeramana n’umufasha we

Intumwa y’Imana Muhammad (swalallahu alayhi) iragira iti:

كُلَّمَا ازداد‌َ العَبدُ إيماناً، اِزدادَ حُبّاً للنِّساءِ

Uko ukwemera k’umwemeramana kwiyongera niko ugukunda umufasha we nabyo byiyongera

-Al-jaffariyatu, urp 90
-Al-nawadiru, urp 114, h 109
-Biharul anwaar, umz 103, urp 228, hadith ya 28
-Da’a-imul islam, umzng 2, urp 192, hadith ya 693

5. Ijambo ry’agaciro gakomeye hagati y’abashakanye

Intumwa y’Imana Muhammad (swalallahu alayhi) iragira iti:

قَولُ الرَّجُل لِلمرأَةِ :«إِنّي اُحِبُكِ» لا یَذهَبُ مِن قَلبِها أبَداً

Ijambo umugabo abwira umufasha rigira riti: “Ndagukunda”; ntirijya rimuva mu mutima we (umufasha)

-Al-kafii, umzng 569, hadith ya 59 

6. Gutoranya uwo bazashyingiranwa

(عن ابن عبّاس: إِنَّ جارِيَةً[بِکراً] أتَتِ النَّبِيَّ(ص) فَذَكَرَت أنَّ أباها زَوَّجَها و هِيَ كارِهَةٌ، فَخَیَّرَهَا النَّبِيُّ(ص

Bivuye kwa ibn Abbas aragira ati: Umukobwa (w’isugi) yaje imbere y’intumwa y’Imana Muhammad maze amubwira ko se ashaka kumushyingira umugabo adashaka kandi atishimiye. Maze intumwa y’Imana amahitamo yo kwihitaramo uwo umutima we ushaka ayaha wa mukobwa.

سنن أبي داوود: ج٢ ص٢٣٢ ح٢٠٩۶

السنن الکبریٰ، ج۷ ص۱۸۹ ح ۱۳۶۶۹

مسند ابن حنبل: ج۱ ص۵۸۶ ح۲۴۶۹

سنن ابن ماجة: ج۱ ص۶۰۳ ح۱۸۷۵

7. Kutananiza abandi mu gutanga inkwano

تَياسَروا فِي الصَّداقِ، إنَّ الرَّجُلَ يُعطِي المَرأَةَ حَتّيٰ يَبقيٰ ذٰلِكَ في نَفسِهِ عَلَيها حَسيكَةً

Gutanga inkwano mujye mubyoroshya; kuko burya n’ubwo umugabo atanga inkwano akayiha umugore; wa mugabo bimuguma ku mutima.

المصنّف لعبد الرزّاق: ج۶ ص۱۷۴، ح۱۰۳۹۸-

کنز العمّال: ج۱۶، ص۳۲۴، ح۴۴۷۳۱-

النهایة في غرب الحديث، ج١ ص٣٨۶-

8. Kwita ku muryango

أحسَنُ النّاس أيماناً أحسَنُهُم خُلُقاً و أطَفُهُم بِأهلِهِ ، و أنا أطَفُكُم بِأَهلي

Urusha abandi ukwemera ni wawundi ubarusha kurangwa n’imico myiza kandi akabarusha kuba mwiza ku muryango we; kandi nanjye mbarusha kuba mwiza ku muryango wanjye

 

عیون أخبار الرضا: ج٢، ص٣٨، ح١٠٩-

بحار الأنوار: ج ٧١، ص٣٨٧، ح٣۴-

9. Kugirira impuhwe n’ubuntu umuryango

Intumwa y’Imana Muhammad (swalallahu alayhi) iragira iti:

إِنَّ من أكمَل المُؤمِنينَ أيماناً ، أحسَنَهُم خُلُقاً و ألطَفَهُم بِأَهلِهِ

Umwemeramana ukwemera kwe kuzuye kurusha abandi, ni wawundi urusha abandi kurwangwa n’imico myiza kandi akarangwa no kugirira impuhwe n’ubuntu umuryango we

کنز العمّال: ج۳ ص۶ ح۵۱۵۵

سنن الترمذي: ج٥ ص ٩ ح٢۶۱۲

المستدرک علی الصحیحین: ج۱ ص۱۱۹

مسند ابن حنبل: ج۹ ص ۳۰۱ ح ۲۴۲۵۹

10. Gukunda ndetse no kwita k’uwo mwashakanye

Intumwa y’Imana (swalallahu alayhi) iragira iti:

إذا نَظَرَ العَبدُ إليٰ وَجهِ زَوجِهِ و نَظَرَت إلَيهِ ، نَظَرَ اللهُ إلَيهِما نَظَرَ رَحمَةٍ ، فَإِذا أخَذَ بِکَفِّها و أخَذَت بِکَفِّهِ ، تَساقَطَت ذُنوبُهُما مِن خِلالِ أصابِعِهِما

Igihe cyose umugaragu w’Imana arebye mu buranga bw’umufasha we n’umufasha na we akareba mu buranga bwe(bakarebana mu maso), mu by’ukuri Imana nyagasani nayo ibarebana impuhwe n’imbabazi; maze mu gihe umwe afatanye n’undi mu ntoki, ibyaha byabo uko ari babiri bihunguka ku biganza byabo bigwa hasi

مسند زيد : ص ٣٠۴

کنز العمّال : ج ۱۶ ص ۲۷۶ ح ۴۴۴۳۷

 

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here