Ese Aqiqah ni iki? Ese ni itegeko (wajibu)?
Aqiqah ni imwe muri sunat z’intumwa y’Imana Muhammad (swallallahu alayhi wa aalihi wa sallam) yo gutanga igitambo umuntu abaga itungo(intama ,ihene,inka,…) akabikorera umwana w’umuhungu cyangwa umukobwa, byo bigakorwa n’ubifitiye ubushobozi. Aqiqah rero ntago ari wajibu (itegeko), uhubwo ni mustahabu.
Ese Aqiqah ifite igihe cyagenwe igomba gukorerwaho?
Ibyiza ni uko Aqiqah yakorerwa umwana igihe agejeje iminsi irindwi avutse cyangwa se akayikoresherezwa ataraba balegh(atarageza igihe cy’ubukure). Iyo ataraba balegh,umubyeyi niwe umukoreshereza Aqiqah naho iyo yabaye balegh, umwana niwe ugomba kwikoreshereza aqiqah.
Ese muri aqiqah umuntu ashobora kubaga inkoko,imbata,inuma …cyangwa ibindi biguruka ?
Ntago byemewe kubaga inkoko…nibindi biguruka mu gikorwa cya aqiqah.
Ni bande batemerewe kurya ku nyama za aqiqah?
Papa ,Maman,musaza na mushiki b’umuntu wakorewe aqiqah, kurya ku nyama za aqiqah kuri bo ni makruhu. Ariko bikaba ari makruh cyane kuri maman w’umwana wakorewe aqiqah kurya kuri izo nyama.Ni byiza kutarya kuri izo nyama kandi ku bantu baba muri urwo rugo batunzwe na papa w’uwo mwana wakorewe aqiqah.
Ese inyama za aqiqah umuntu ashobora kuzigabanya abantu zidatetse? Cyangwa ni itegeko kuzitanga zitetse?
Umuntu ashobora kuzitanga zitetse cyangwa zidatetse.
Ese umuntu ashobora gutanga amafranga mu mwanya wo kubaga, bikabarwa ko yakoze aqiqah ?
Aqiqah ni igikorwa cyo gutanga igitambo umuntu abaga itungo (inka-ihene-intama), gutanga amafaranga ahwanye n’itungo umuntu yari kubaga rero ntago byemewe.
Ese umuntu ashobora gukorera aqiqah umwana wawe witabye Imana?
Yego birashoboka.Umuntu ashyiraho umugambi wo gushakira thawabu(ibyiza) uwo mwana akabone nubwo aba atakiriho.
Ese umuntu ashobora kubaga itungo rimwe mu gihe uri gukorera aqiqah abana babiri cyangwa benshi?
Oya ntago byemewe. Itungo rimwe ritambirwa umuntu umwe. Ubwo niba ari babiri umuntu azashaka amatungo abiri.
Ese hari umubare wagenwe w’abantu bagomba kurya ku nyama za aqiqah?
Nta mubare wagenwe w’abantu bagomba kurya ku nyama za aqiqah. Ikiza nuko baba ari abantu kuva ku icumi kuzamura. Uko abantu baba benshi niko thawabu ziyongera.
Ibikorwa bya mustahabu bya Aqiqah:
1) Ni mustahabu ko itungo riba ribyibushye.
2) Ni byiza ko mu kubaga no kurya inyama za aqiqah umuntu atavuna amagufa cyangwa ngo uyahekenye.
3) Ni byiza ko kimwe cyakane (1/4) cy’inyama (z’amaguru ) gihabwa abagore bafashije maman w’umwana mu gikorwa cyo kubyara(abamubyajije). Iyo ntabamufashije, izo nyama zihabwa maman w’umwana akaziha uwo ashatse. Ni byiza kandi ko inyama yari kurya nazo azifata akaziha uwo ashaka.
4) Nibyiza ko umwana wakorewe aqiqah ari mukuru, atarya kuri izo nyama.
5) Ni byiza gukinja itungo ry’ikigabo ku mwana w’umuhungu umuntu akanakinja itungo ry’ikigore kumwana w’umukobwa.