Intumwa y’Imana Muhammad (salallahu alayhi) iragira iti:

:(ثلاث من النساءِ يرفعُ اللهُ عنهنَّ عذابَ القبرِ و يكون محشرهنَّ مع فاطمة بنت محمّد(ص

امرأةٌ صبرتْ علی غیرة‌ِ زوجها و امرأةٌ صبرتْ علی سوءِ خُلُقِ زوجها و امرأَةٌ وَهَبَتْ صداقَهَا لزوجِهَا. یُعطِي الله تعالی کلَّ واحدةٍ مِنْهُنَّ ثوابَ أَلْفِ شَهِیدٍ

❝ Ibihano byo mu mva (ikaburi) bikurirwaho abagore bari mu bice bitatu kandi ku munsi w’imperuka bakazazuka bisanga bari kumwe n’umukobwa w’intumwa y’Imana Fatwimah, ibyo bice bitatu (3) akaba ari:

▪ Umugore ubasha kwihangira nyabyo ugufuha k’umugabo we;

▪ Umugore ubasha kwihanganira imico mibi y’umugabo we.

▪ N’umugore uharira(urekera) umugabo we inkwano yari kuzamuha; kandi buri umwe muri abo bagore Imana imuha ibihembo nk’iby’abahowe Imana(abashahidu) igihumbi. ❞

Ibisobanuro:

▪Ikigaragara ni uko kwihanganira uwo mubana(mwashakanye) ari iby’agaciro cyane kuko burya hari igihe aba ari ikigeragezo cy’Imana kugira ngo ikurebe ukwihangana kwawe uko kungana.

▪Irindi somo twakuramo ni uko inkwano zidafite agaciro karuta urukundo hagati y’umugabo n’umugore, nibyo koko zigomba kubaho ariko si ngombwa ko duzifata nk’ikiguzi runaka cyangwa ko ari zo ziruta ibindi bintu byose; kuko twabonye muri hadith ko hari n’igihe zishobora kudatangwa bitewe n’ubwumvikane hagati y’abemeramana kandi ubuzima bugakomeza nta kibazo; bivuze rero ko icya mbere ari urukundo.

═════❁✿❁══════

___________

مفاتیح الحیاة، ص ۲۶۷-

ارشاد القلوب، ص ۱۷۵-

 

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here