جاءَ رجُلٌ إلَى النَّبیِّ صلّى‏ الله ‏عليه و ‏آله و سلّم فقالَ:يا رسولَ اللّه،مَن أبَرُّ ؟قالَ: اُمَّكَ،قالَ:ثُمّ مَن؟قالَ:اُمَّكَ، قالَ:ثُمَّ مَن؟قالَ:اُمَّكَ،قالَ:ثُمّ مَن؟قالَ:أباكَ

Umugabo yaje kureba intumwa y’Imana Muhammad (salallahu alayhi) maze arayibaza ati:

▪Yewe ntumwa y’Imana! Ese ngirire ineza nde? Maze iramusubiza iti: ” Mama wawe “

▪Umugabo nanone aramubaza ati ” Nyuma ye ngirire ineza nde? “

Intumwa irongera iramubwira iti :” Mama wawe.“

▪Umugabo ati: Nyuma ye se ?

Intumwa irongera bwa gatatu iramubwira iti: ” Mama wawe

▪Umugabo akomeza abaza intumwa ati: Nyuma ye se noneho ninde nagirira neza?

▪Intumwa y’Imana(saww) iramubwira iti: ” Papa wawe “

________

الكافی:۲/۱۵۹/۹-

منتخب ميزان الحكمه:۶۱۴-

Mana turagusaba ngo ugirire impuhwe ababyeyi bacu baba bakiriho cyangwa se baratuvuyemo uborohereze aho bari hose!

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here