1. Ibiremereye bibiri twasigiwe ngo bituyobore
Intumwa y’Imana Muhamad (swalallahu alayhi wa aalihi wa salam) yaragize iti:
إنّي تاركٌ فيكم الثقلين ما إن تَمَسَّكم بهما لن تضلّوا بعدي كتابَ اللَّه وعترتي أهلَ بيتي، لن يفترقا حتى يردا عليّ الحوضَ
Mu by’ukuri nsize muri mwe ibiremereye bibiri, nimubifata mukabishikamaho ntimuzigera muyoba na rimwe nyuma yanjye, igitabo cya Allah n’abo mu muryango wanjye. Ntibizigera bitandukana kugeza ubwo bizangarukira kuri haudhi.
– Swahih al-Tirmidhi, umz. 5, urp. 662-663,328
– Musnad Ahmad Ibn Hanbal, umz.3, urp. 14,17,26,59 umz.4, urp.366,370-372, umz.5, urp.182,189,350,366,419.
– Tafsir Ibn Kathiir, umz.4,urp.113 munsi y’ibisobanuro bya Qur’an 42:23
– Al-Durr al- Manthuur cya Suyutwi, umz.2, urp. 60
– Al- Kabiir cya Twabaraani, umz.3, urp. 62-63, 137.
2. Ahlubayt ni nk’ubwato bwa Nuuhu
Intumwa y’Imana Muhamad (swalallahu alayhi wa aalihi wa salam) yaragize ati:
إنَّما مثلُ أهلُ بيتي كَمَثل سَفينَةُ نوح مَنْ رَكَبها نَجى و مَنْ تَخَلَّفَ عنها هَلكْ
Mu by’ukuri urugero rw’abo mu rugo rwanjye ni nk’urugero rw’ubwato bwa Nuuhu, uwabwuriye yararokotse kandi utarabwuriye yararohamye.
– Al-Mustadrak cya Al-Hakiim, umz.2, urp.343, umz.3, urp.150-151 ivuye kuri Abudhar. Al-Hakim yavuze ko ari swahih
– Fadhaail al-Swahaba cya Ahmad ibn Hanbal, umz.2, urp.786
– Tafsir al- Kabiir ya Fakhr al- Raazi munsi y’ibisobanuro bya Qu’ran 42:23 igice cya 27, urp.167
– Al-Swaghiir cya Twabaraani, umz.2, urp.22
– Yanabi al-Mawadah cya Qunduzi al- Hanafi. Urp.30,370
3. Gukurikira Ahlubayt
Intumwa y’Imana Muhamad (swalallahu alayhi wa aalihi wa salam) yaragize iti:
لا تتقدموهم فتهلكوا ولا تتخلفوا عنهم فتهلكوا ولا تعلموهم فإنهم أعلم منكم
Ntimuzabajye imbere mutazarimbuka kandi ntimuzanyuranye na bo mutazarimbuka kandi ntimuzabigishe kubera ko mu by’ukuri bo barazi kubarusha.
– Al- Durr al-Manthuur cya Suyutwi umz.2, urp.60
– Usdul Ghaabah cya Ibn Athiir umz.3, urp.137
– Majma al-Zawaaid cya Haythami umz.9, urp.163
– Al-Sirah al-Halabiyyah cya Nuur al-Diin al-Halabi umz.3, urp. 273
– Kanz al-Ummal cya Muttaqi al-Hindi umz.1, urp. 168.
4. Ahlubayt ni nk’umuryango wo kwicuza wa bene Israel
Intumwa y’Imana Muhamad (swalallahu alayhi wa aalihi wa salam) yaragize ati:
إنما مثل أهل بيتي فيكم مثل باب حطة في بنى إسرائيل من دخله غفر
Urugero rw’abantu bo mu rugo rwanjye muri mwe ni nk’urugero rw’umuryango (urugi) wo kwicuza wo muri bene Israel (Banu Israail) uwawinjiyemo yarababariwe.
Inkuru y’uwo muryango cyangwa se y’urwo rugi wayisanga muri Qur’an 2:58 na 7:161.