ISTIBRA’U (isukura) ikorerwa itungo ryariye najisi (umwanda) uko ikorwa:
Iyo itungo ryariye najisi ituruka ku muntu (amazirantoki, inkari, amaraso,…by’umuntu), amazirantoki (amase,amahurunguru,..), n’inkari byaryo biba ari najisi. Inyama zaryo nazo kuzirya biba ari haramu. Mu rwego rwo gusukura iryo tungo umuntu agomba kurifata akarishyira ahantu hihariye akarigaburira ibyatsi cyangwa ibiryo bisukuye kugeza igihe najisi yarishiramo.
Amatungo akorerwa istibra’u muri ubu buryo:
– Iyo ari ingamiya yariye najisi, imara iminsi 40 ikorerwa istibra’u.
– Iyo ari inka yariye najisi, imara iminsi 20 ikorerwa istibra’u.
– Iyo ari intama cyangwa ihene, imara iminsi 10 ikorerwa istibra’u.
– Iyo ari imbata, imara iminsi 5 ikorerwa istibra’u.
– Iyo ari inkoko isanzwe, imara iminsi 3 ikorerwa istibra’u.