Inyamaswa (amatungo) za halal n’iza ya haramu:

A. Inyamaswa  za halal na haramu mu nyamaswa zo mu mazi ni izi zikurikira:

1) Inyamaswa za halal:

– Amafi yose afite amagaragamba  ni halal.

Ifi ifite amagaragamba

–  Ubwoko bw’inyamaswa yo mu mazi yitwa shirmp (mu cyongereza)/crevette(mu gifaransa).

shirmp

2) Ubundi bwoko bw’amafi  n’inyamaswa byo mu mazi ni haramu.

  1. Inyamaswa za halal na haramu mu nyamaswa ziba ku butaka:

1. Amatungo ya halal mu matungo aba mu rugo:

– Inka

– Ihene

– Intama

– Ingamiya

  • Aya matungo akurikira kuyarya ni makruhu:

– Ifarasi

– Indogobe(n’amoko yazo yose)

2. Amatungo ya haramu mu matungo aba mu rugo:

– Ingurube

– Imbwa

– Ipusi

– Urukwavu

– N’izindi,…

3. Inyamaswa za haramu na halal mu nyamaswa ziba ku gasozi:

1- Inyamaswa za halal:

– Impala.

– Imbogo.

– Ihene y’agasozi.

– Indogobe y’agasozi

– Inyamaswa yitwa Deer (mucyongereza) /Cerf (mu gifaransa). Inyamaswa ifite amahembe afite amashami.

Deer

2. Inyamaswa za haramu:

Inyamaswa zirya inyama zikaba zifite amenyo maremare, asongoye kandi akomeye zikaba zinafite amajanja afite inzara ndende nk’intare, ingwe, igisamagwe, isega, impyisi, n’izindi nkazo kuzirya ni haramu.

  • Ibikoko nk’inzoka, umuserebanya, imbeba, igikeri, ikinyogote, inzovu, inkende,…n’ibindi nk’ibyo ni haramu kubirya.
  • Amata y’inyamaswa ya halal nayo aba ari halal naho ay’inyamaswa ya haramu nayo kuyanywa ni haramu.

B. Ibiguruka bya halal na haramu:

1. Ibiguruka bya halal:

Ibiguruka bya halal birangwa n’ibimenyetso bikurikira:

1) Kuba igihe biguruka bikubita amababa cyane kurusha uko biyarambura(bikayarambura buhoro).

2) Kuba ikiguruka gifite agatorero,agasendababoyi n’urwara rw’inyuma(igikohwa)ruba ku ijanja ry’ikiguruka.

Bimwe mu biguruka bya halal n’ibi bikurikira: Inkoko, dindon, imbata, inuma, igisiga kitwa ostrich cyangwa se Autruche (mu gifaransa), inkoko y’amazi,…

Autruche

2. Ibiguruka bya haramu birangwa n’ibi bikurikira:

1) Iyo ikiguruka (igisiga) mu kuguruka kwacyo kidakubita amababa cyane ahubwo kikagenda cyarambuye amababa kurusha uko kigenda kiyakubita, icyo gisiga kiba ari haramu.

2) Iyo igisiga kidafite agasendababoyi, agatorero n’igikohwa.

Urugero rw’ibisiga bya haramu: Icyanira, sakabaka, agacurama, nyirabarazana, agaca, ikiyoni, igihunyira,…

  • Amagi y’ikiguruka cyose cya halal nayo ni halal naho amagi y’ikiguruka cya haramu nayo ni haramu.

Ese inyamaswa zitwa Kangaroo, Giraffe (Musumbashyamba/Agasumbashyamba) na pinguin kuzirya biremewe?

Igisubizo:

1) Inyama z’inyamaswa yitwa Kangaroo:

  1. Ayatullah Imamu Khamenei: Avuga ko inyama za Kangaroo ari haramu.
  2. Ayatullah Sistani: Avugako ihtiyat wajibu bitemewe kurya inyama za Kangaroo.

Kangaroo

2) Inyama z’inyamaswa ya Giraffe:

  1. Ayatullah Imamu Khamenei na Makaremu Shirazi: Bavuga ko inyama za giraffe ari halal.
  2. Ayatullah Sistani: Avuga ko ihtiyat wajibu umuntu yakwirinda kurya inyama za Giraffe.

Giraffe

3) Inyama z’inyamaswa yitwa Penguin:

Ayatullah Sistani avuga ko Penguin ari mu bwoko bw’ibiguruka. Umuntu rero akaba agomba kugendera ku bimenyatso biranga ibiguruka bya halal na haramu yabona hari ibyo yujuje akaba yayirya cyangwa atayirya.

Penguin

Ibimenyetso by’ibiguruka bya halal:

1) Kuba igihe biguruka bikubita amababa cyane kurusha uko biyarambura (bikayarambura buhoro)

2) Kuba ikiguruka gifite agatorero, agasendababoyi n’urwara rw’inyuma(igikohwa)ruba ku ijanja ry’ikiguruka.

  • Iyo ikiguruku kidafite ibyo bimenyetso cyangwa kimwe muri byo, kiba ari haramu.

Ese kubaga itungo rihaka biremewe? Ese iyo ribazwe maze umwana waryo agasangwa mu nda yapfuye cyangwa akavamo ari muzima agapfa nyuma, uwo mwana yemewe kuribwa?

Mu gusubiza iki kibazo:

 Ayatullah Sistani,Makarem Shirazi na Imamu Khamenei: Bavuga ko kubaga itungo (inka, intama, ihene,…) rihaka, ntacyo bitwaye. Iyo muri uko kuribaga (gukinja) umwana rihaka nawo apfiriye mu nda, uwo mwana ni halal, ariko agomba kuba yari amaze gukurira mu nda yaramaze kumera n’ubwoya. Iyo ribazwe bagakuramo umwana ari muzima akaza gupfa nyuma yo kuva mu nda yageze hanze, icyo gihe uwo mwana ntago yemewe kuribwa (ni haramu).

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here