Bismillahi Rahman Rahiim

Muri Koroani Imana Nyagasani iratubwira iti:

و من یعظم شعائر الله فإنها من تقوی القلوب

Kandi n’uzubaha ibimenyetso by’Imana, (mumenye ko ibyo) mu by’ukuri bibarurirwa mu gukiranuka kw’Imitima (Q22:32).

Ibimenyetso by’Imana birimo ukwinshi. Hari ibyo tubasha kubona ubwacu tukabimenya hari n’ibisaba ko tubyerekwa cyangwa tubisobanurirwa n’abo Imana yahaye iyo nshingano. Abo Imana Nyagasani yahaye iyo nshingano nyuma y’intumwa nta bandi batari ahlu bayit (alayhimu salaam). Nta gushidikanya ko abatugaragariza cyangwa abadusobanurira ibimenyetso bya Allah barenze (barusha) agaciro ibyo ibimenyetso ubwabyo ari nayo mpamvu twategetswe kubakunda nk’impongano y’ubutumwa/koroani/idini twazaniwe n’intumwa y’Imana Muhammad (swalallahu alayhi) Soma Q42:23.

Uko kubakunda kwigaragariza mu bikorwa bitandukanye nko kubigana mu bikorwa, kubavuga ibigwi n’ubutwari byabarangaga, kwishima mu minsi bavutseho, kubabara mu minsi bapfiriyeho, kwanga ababanga, gukunda ababakunda n’ibindi bikorwa bitandukanye…( gukunda ahlu bayit si amagambo gusa).

Ni muri urwo rwego rero twifuje kuganira ku ncamake y’ubuzima bw’inyenyeri ya karindwi mu nyenyeri 12 twasigiwe n’intumwa ngo zisigare zitumurikiye, uwo nta wundi ni Imamu Mussa Kadhwimu (alayhi salaam) mwene imamu Djafar Swadiq (alayhi salaam), imamu wa karindwi muri mazehebu y’abayisilamu b’abashiya bayoboka abaimamu 12.

Uyu muimamu muziranenge yavutse tariki 20 Dhul’hija 128 hijiriya avukira mu gace kitwa Abawaa hagati ya Makka na Madina. Nyina yitwa Hamida naho se ni imamu Djafar swafiq (alayhi salaam).

Amazina n’utubyiniro by’abaziranenge ntago yabaga ari ibintu biri aho bidafite igisobaburo. Uyu muimamu nawe izina rye nyakuri ni Mussa naho izina Kadhwimu yarihawe kubera ko yari ubasha kugenzura no gucubya umujinya n’uburakari bye. KADHWIMU bivuze ubasha/ushobora gucubya uburakari.

Ubwana n’ubusore bwe

Imamu Musaa Kadhwimu (alayhi salaam) yari umwana w’umunyabwenge cyane ubasha gusubiza ibibazo by’idini ku myaka ye yo hasi cyane. Ku myaka ye itanu yabashije gusubiza umwalimu mu basuni witwa Abu Hanifa (abasuni bamwita imamu), amasubiza ku kibazo cyarebanaga na qadwa wa qadar(igeno) [tutari bwirirwe tugaragaza muri iyi nyandiko nto]; maze ibyo bituma atangarirwa cyane, abantu bakajya bamwita umwana udasanzwe.

N’ubwo ise (imamu Djafar Swadiq) yari umuntu wifite ariko ntibyatumye imamu Kadhwimu (alayhi salaam) yirara cyane ngo yigire bajeyi mu busore bwe ahubwo amateka agaragaza ko muri iyo myaka ye y’amabyiruka yakoranaga n’abakozi ba se mu murima wa se kdi ntiyitware nk’urenze hagati yabo ahubwo akagerageza buri gihe kwishyira ku rwego rumwe na bo kandi ibi ntibimubuze gukurikirana amasomo yahabwaga na se umunsi ku wundi.

Igihe cye cy’ubuimamu n’urupfu rwe

Imamu Musa Kadhwimu (alayhi salaam) yicaye ku ntebe y’ubuimamu mu mwaka w’148 nyuma y’urupfu rwa se umubyara; yamaze ku buimamu imyaka 35 igihe cyari gikomeye cyane kuri we n’abashiya be.

Imamu Kadhwimu (alayhi salaam) yashyizwe mu buroko inshuro irenze imwe mu bihe bitandukanye by’abategetsi banyuranye yabangikanye nabo kubera impamvu imwe nyamukuru yo kuba icyo gihe yari akunzwe n’abantu cyane maze ibyo ntibishimishe ubutegetsi kuko bwabonaga ko icyo yavugaga cyose abantu bahitaga bamwumva bakacyubahiriza maze bikangiza byinshi ku ruhande rw’ubutegetsi

Amateka agaragaza ko imamu Kadhwimu (alayhi salaam) ajya gushyirwa mu buroko bwa nyuma yazize bamwe mu bo mu muryango we bamugiriraga ishyari maze bakagenda batangaza amakuru anyuranye y’ibihuha avuga ko imamu Kadhwimu (alayhi salaam) ari hafi gufata ubutegetsi abifashijwemo na bamwe mu bo yigaruriye. Aya makuru yavugwaga muri rubanda na ndetse akabwirwa umutegetsi w’icyo gihe witwaga Haruna Rashidi kandi uko yagerwagaho (Haruna Rashidi) n’inkuru zimeze zityo niko yarushagaho guhangayika cyane.

Umunsi umwe ubwo Haruna Rashidi yarimo ava mu mutambagiro mutagatifu, ageze mu nzira za Madina yahuye na imamu maze ahita amufata amugarukana i Baghdadiy amushyira muri gereza yari ikuriwe/iyobowe n’uwitwa Shahik Sindiy

Zimwe muri hadith zuje ubuhanga n’ubugenge za Imamu Mussa al kadhwimu (alayhi salaam)

ثلاث موبقات: نکث الصفقه و ترک السنه و فراق الجماعه

Bitatu biteza ubwangizi (birasenya ntibyubaka): kwica isezerano, kwitarura imigenzo (y’intumwa n’abaziranenge) hamwe no kwitandukanya n’itsinda (ry’abantu beza)

لیس منا من لم یحاسب نفسه فی کل یوم

Si umwe na twe, utabarurira roho ye buri munsi.

من من شیء تراه عیناک إلا و فیه موعظه

Nta na kimwe amaso yawe arebaho uretse ko kiba kirimo ubutumwa

من کف غضبه عن الناس کف الله عنه عذاب یوم القیامه

Uzarinda abantu inabi y’umujinya we, Allah azamurinda ibihano byo ku munsi w’imperuka.

أبلغ خیرا و قل خیرا و لا تکن أمعه

Tangaza ibyiza, vuga ibitunganye kandi ntukemere kuba uciriritse mu bitekerezo.

Itabaruka rya Imam Kadhwim (alayhi salaam)

Haruna Rashidi amaze kubona ko kurekera imamu mu buroko ntacyo bivuze kuri we yasohoye itegeko ry’uko ahabwa uburozi akicwa nuko Shahik Sindiy yubahiriza iryo tegeko atazuyaje.

Imamu amaze gutabaruka, ubutegetsi bwahisemo gufata umubiri we buwushyira ku karubanda maze batangira kuvuga ko yapfuye urupfu rusanzwe na ndetse hoherezwa bamwe mu bantu ngo bagende batanga ubuhamya muri rubanda ko imamu yapfuye urw’ikirago.

Imamu Kadhwimu a.s yatabarutse ari tariki 25 Rajab umwaka 183 hijiriya apfira i Baghdad muri Iraq (mu buroko).

Photo: Aha niho Imam Kadhwim(as) ashyinguwe hakaba ari mu gihugu cya Iraq mu mujyi witwa Kadhwimayn

Inna lilahi wa inna ilayih radjiun

Wa saya’lamu ladhiina dhwalamu aya munqalabin yanqalibuuna

Kandi na babandi bahuguje bazamenya vuba aho bagomba gusubizwa (hanyuma bakabazwa ibyo bakoze)

Q26:227

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here