1. Ibikorwa bikunzwe cyane imbere y’Imana

قال رسول اکرم صلى الله عليه وآله: اَحَبُّ الْاَعْمالِ اِلَى الله الصَّلاةُ لِوَقْتِها، ثُمَّ بِرُّ الْوالِدَيْنِ، ثُمَّ الْجَهادُ فى سَبيلِ الله

 Intumwa y’Imana (swalallahu alayhi wa aalihi wa salam ) yaragize iti:
Ibikorwa bikundwa cyane imbere y’Imana ni isengesho rikorewe kugihe cyaryo, ineza ku babyeyi, n’umuhate mu nzira y’Imana.
– Nahjul faswaah, hadith ya 70

2. Agaciro k’isengesho (swalat)

قال الامام باقر علیه السلام: لَا تَتَهَاوَنْ بِصَلَاتِكَ فَإِنَّ النَّبِيَّ صلى الله عليه وآله قَالَ عِنْدَ مَوْتِهِ لَيْسَ مِنِّي مَنِ اسْتَخَفَّ بِصَلَاتِه

 Imamu Baqir (alayhi salaam) yaragize ati:

Ntugafate amasengesho yawe nk’ayoroheje , kuko Intumwa y’Imana (swalallahu alayhi wa aalihi wa salam ) igihe yari igiye kwitaba Imana yavuze iti: ntabwo ari uwanjye ufata amasengesho nk’ayoroheje

– Kafii, umz 3, pg 269

3. Ikiranga abantu bakurikiye intumwa y’Imana Muhammad

رسول اکرم صلى الله عليه وآله: لا تَزالُ اُمَّتى بِخَيرٍ ما تَحابّوا و اَقامُوا الصَّلاةَ وَ آتَوُا الزَّكاةَ وَ اَقْرَوُا الضَّيْفَ، فَاِنْ لَمْ يَفْعَلُوا ابتُلُوا بِالسِّنينَ وَ الْجَدْبِ

Intumwa y’Imana (swalallahu alayhi wa aalihi wa salam ) ati:

Umma yanjye bahora ari beza igihe bakundanye, basenga, bagatanga zakat kandi bagaha agaciro umushyitsi, nibatabikora bazagira inzara n’amapfa.

– Amali twusii , pg 647, hadith ya 1340

4. Ibikorwa biruta ibindi

رسول اکرم صلى الله عليه وآله: ما عَمِلَ ابْنُ آدَمَ شَيْئاً اَفْضَلَ مِنَ الصَّلاةِ وَ صَلاحِ ذاتِ الْبَيْنِ وَ خُلْقٍ حَسَنٍ

Intumwa y’Imana (swalallahu alayhi wa aalihi wa salam ) ati:

Nta gikorwa kiza mwene Adam yakora kiruta guhagarika isengesho, kunga umuvandimwe no kugira imico mwiza

– Nahjul faswah, hadith ya 2651

5. Ibyiza byo gusengera mu mbaga

رسول اکرم صلى الله عليه وآله: صَلاةُ الْجَماعَةِ اَفْضَلُ مِنْ صَلاةِ الْفَرْدِ بِخَمْسٍ وَ عِشْريْنَ دَرَجَةً

Intumwa y’Imana (swalallahu alayhi wa aalihi wa salam ) ati:

Ibyiza byo gusengera mu mbaga bingana n’inshuro makumyabiri n’eshanu z’isengesho ry’umuntu ku giti cye

– Khiswal, pg 521, hadith ya 9

6. Ibyiza by’isengesho ryakorewe ku gihe

قال الامام صادق عليه السلام :إِنَّ فَضْلَ الْوَقْتِ الْأَوَّلِ عَلَى الْآخِرِ كَفَضْلِ الْآخِرَةِ عَلَى الدُّنْيَا

Intumwa y’Imana (swalallahu alayhi) ati:

Uko ibyiza (by’isengesho) rikorewe ku gihe cya mbere biruta ibyiza (by’isengesho) ryakererejwe, ni nk’uko ibyiza byo ku munsi w’imperuka biruta ibya hano ku isi.

– Kafii, umz 3, page ya 274

7. Ibyiza by’amasengesho akozwe mu gicuku

رسول اکرم صلى الله عليه وآله: الرَّكْعَتانِ فى جَوْفِ اللَّيْلِ اَحَبُّ اِلَى الله مِنَ الدُّنْيا وَ ما فيها

Intumwa y’Imana (swalallahu alayhi wa aalihi wa salam ) ati:

Rak’at ebyiri z’amasengesho yo mu gicuku zikundwa n’Imana Nyagasani kuruta isi n’ibiyirimo

-Bihaar al-anwal, umz 87, pg 184, hadith ya 23

8. Impongano y’ibyaha

رسول اکرم صلى الله عليه وآله:اَلصّلَواتُ الْخَمْسُ وَ الْجُمُعَةُ اِلَى الجُمُعَةِ كَفّاراتٌ لِما بَيْنَهُنَّ ما لَمْ تَغْشَ الكَبائِرُ

Intumwa y’Imana (swalallahu alayhi wa aalihi wa salam ) ati:

Amasengesho atanu ya buri munsi n’amasengesho y’umunsi w’ijuma, kugeza ku masengesho yo kuwa gatanu utaha, ni impongano y’ibyaha bishobora gukorwa hagati yayo, igihe hatabayemo ibyaha bikomeye.

– Sunan tirmidh, umz 1, pg 138, hadith ya 241

9. Gutakambira Imana Nyagasani

رسول اکرم صلى الله عليه وآله: اَيُّهَا النَّاسُ، اِنَّ الْمُصَلّى اِذا صَلّى فَاِنَّهُ يُناجى رَبَّهُ تَبارَكَ وَ تَعالى، فَلْيَعْلَمْ بِما يُناجيهِ

Intumwa y’Imana (swalallahu alayhi wa aalihi wa salam ) ati:

Yemwe bantu! Mu gihe cyo gusenga, wawundi usenga yinginga anatakambira umugenga we, aba agomba kumenya ibyo avuga

– Musnad ahmad, vol 2, page ya 129

10. Igikorwa abantu bazabazwa mbere ku munsi w’imperuka

قالَ رَسُولُ اللّهِ صلي الله عليه و آله: اَوَّلُ مَا افْتَرَضَ اللّهُ عَلى اُمَّتى الصَّلواتُ الْخَمْسُ، وَاَوَّلُ مايُرْفَعُ مِنْ اَعْمالِهِمُ الصَّلواتُ الْخَمْسُ، وَاَوَّلُ مايُسْأَلْونَ عَنْهُ الصَّلواتُ الْخَمْسُ

 Intumwa y’Imana (Allah amuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti:

Ikintu cya mbere Allah yagize itegeko kuri (ummat) yanjye ni amasengesho atanu ya buri munsi, kandi igikorwa cya mbere kirebwa (gihabwa agaciro) cyane ni ayo masengesho atanu ndetse ayo masengesho ni nayo bazabazwaho bwa mbere

– Kanzul a’amal, vol 7, hadith ya 18859

11. Ibyo islam ishingiyeho

قال الامام باقرعليه السلام قالَ: بُنِىَ اْلاِسْلامُ عَلى خَمْسَةِ اَشْياءَ: عَلَى الصَّلاةِ، وَالزَّكوةِ وَالْحَجِّ، وَالصَّوْمِ وَالْوِلايَةِ

 Imamu Baqir (alayhi salaam) yaravuze ati: Islamu ishingiye ku bintu bitanu: amasengesho, zakat, Hija, kwiyiriza (gufunga) n’ubuyobozi bwa Ahlal-Bayt (alayhim salaam)

– Bihaar al-anwaar, umz 82, urp 234

12. Isengesho ni inkingi y’idini

قال الامام باقرعليه السلام قالَ: الصَّـلاةُ عَمُودُ الدّينِ، مَثَلُها كَمَثَلِ عَمُودِ الْفُسْطاطِ اِذا ثَبَتَ الْعَمُودُ ثَبَتَتِ الاَوْتـادَ الاَطْنابُ، وَ اِذا مـالَ الْعَمُـودُ وَانْكَـسَرَ لَـمْ يَثْبُتْ وَتَدٌ وَلاطَنَبٌ

Imamu Baqir (alayhi salaam) yaravuze ati: isengesho ni inkingi y’idini, rigereranywa nk’inkingi y’ihema iyo ihagaze neza ikomeye imisumari n’imigozi nabyo biba bikomeye, igihe inkingi ihengamye cyangwa ivunitse n’ibindi nta na kimwe kiguma gikomeye.

-Bahar al-anwaar, umz 82, pg 234

13. Agaciro k’iswalat ku munsi w’imperuka

قالَ رَسُولُ اللّهِ صلي الله عليه و آله: خَمْـسُ صَلَواتٍ مَنْ حافَظَ عَلَيْهِنَّ كانَتْ لَهُ نُورا وَبُرْهانا وَنَجاةً يَـوْمَ الْقِيـامَةِ

Intumwa y’Imana, (Imana imuhe amahoro n’imigisha), yaravuze ati:

Umuntu wese urinda kandi akita ku masengesho atanu, aya masengesho azamubera umucyo n’inzira zo kurokoka kwe ku munsi w’Imperuka.

– Kanzul a’amaal, umz 7, hadith ya 18862

14. Iswalat ni urumuri rw’umutima

قالَ رَسُولُ اللّهِ صلي الله عليه و آله: صَـلاةُ الرَّجُـلِ نُـورٌ فى قَلْبِهِ فَمَنْ شـاءَ مِنْـكُمْ فَلْيُنَوِّرْ قَـلْبَهُ

Intumwa y’Imana (Allah amuhe amahoro n’imigisha) yaravuze ati:

Isengesho rya buri wese ni umucyo mu mutima we, bityo rero ubishaka namumurikire umutima we.

– Kanzul a’amaal, umz 7, hadith ya 18863

15. Ikiranga umuvandimwe mwiza

قالَ الصّادِقُ عليه السلام: اَوَّلُ مايُحاسَبُ بِهِ الْعَبْدُ الصَّلاةُ، فَاِنْ قُبِلَتْ قُبِلَ سائِرُ عَمَلِهِ، وَاِذا رُدَّتْ رُدَّ عَلَيْهِ سائِرُ عَمَلِهِ

Imamu Swadiq (alayhi salaam) yaravuze ati:

Igikorwa cyiza kizabarurwa mbere y’ibindi k’umugaragu ni amasengesho, amasengesho ni yemerwa n’ibindi bikorwa bye bizemerwa, kandi amasengesho ye natemerwa, ibikorwa bye byose ntibizemerwa.

– Wasailu shiat, umz 3, pg 22

16. Inzira y’abahanuzi

قالَ رَسُولُ اللّهِ صلي الله عليه و آله: اَلصَّلاةُ مِنْ شَرايِعِ الدّينِ، وَفيها مَرْضاةُ الرَّبِّ عَزَّوَجَلَّ، فَهِىَ مِنْهاجُ الاَنْبياءِ.

Intumwa y’Imana (Allah amuhe amahoro n’imigisha) yaravuze ati:

Amasengesho ni umwe mu mihango (y’ibanze) y’idini, kandi ni isoko y’ibyishimo by’Imana ndetse ikaba n’inzira y’abahanuzi b’Imana Nyagasani.

– Bihar al-anwaar, umz 82, page 231

17. Ikiranga umuvandimwe mwiza

قالَ رَسُولُ اللّهِ صلي الله عليه و آله: عَلَمُ الاِسْلامِ الصَّلاةُ، فَمَنْ فَرَّغَ لَها قَلْبَهُ وَحافَظَ عَلَيْها بِحَدِّها وَوَقْتِها وَسُنَنِها فَهُوَ مَؤْمِنٌ

Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze ati:

Isengesho ni ibendera rya Islamu, wawundi urihoza ku mutima kandi akaryitaho akarinda imbibe zaryo, igihe cyaryo n’imigenzo ni umwemera nyawe.

– Kanzul a’amaal, umz 7, hadith 18870

2 COMMENTS

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here