Watwan ni iki?

Watwan (aho umuntu aba cyangwa inkomoko) ni ahantu umuntu ubwe yihitiyeho kuba, haba aho yavukiye, aho ababyeyi be baba cyangwa se aho yahisemo nyuma amaze gukura.

IKIBAZO

Nigute ahantu umuntu yavukiye habarwa ko ariho watwan (aho uba) ye y’umwimerere?

IGISUBIZO

Kuba umuntu yaravukiye ahantu ntago bivugako hahita habarwa nk’iwabo (watwan ye). Urugero: Nk’umwana wavukiye mu bitaro runaka byakure cyangwa ahantu runaka,…ntago bivuzeko aho hantu hazahita hitwa iwabo. Ahubwo kugirango ahantu hitwe iwabo:

  1. Ayatollah Sistani :Avuga ko ahantu umuntu yavukiye hazitwa iwabo aruko yahavukiye hakaba arinaho ababyeyi be batuye.
  2. 2. Ayatollah Imamu Khamenei :Avuga ko aho hantu umuntu yavukiye hazitwa ko ari iwabo aruko yahavukiye, hakaba arinaho ababyeyi be batuye kandi ukanahaba byibura kugeza agize imyaka itatu. Bivuze ko nahava atagejeje ku myaka itatu ntago hazaba hitwa iwabo.

IKIBAZO

Ese birashoboka ko umuntu ahantu hari hasanzwe hitwa iwabo(watan ye) hatakongera kwitwa iwabo ku buryo yanajyayayo agasenga amasengesho agabanyije (akamera nkugiye ahandi hantu hatari iwabo)?

IGISUBIZO

Birashoboka ko ahantu hari iwabo w’umuntu, hatakongera kwitwa iwabo (ukurikije amategeko ya islamu) igihe yafashe icyemezo cyo kutazahagaruka kuhaba  akanahava akagenda. Urugero: Nk’umuntu wavukiye i Kigali, mu majyepfo,…igihe yafashe icyemezo cyuko aho hantu ahimutse kandi atazongera kuhaba ukundi ,icyo gihe ntago haba hakibarwa nk’iwabo kabone nubwo yaba akihafite ibikorwa nk’inzu, imirima,…Nahagaruka amasengesho ye azayasenga agabanyije.

  • Icyitonderwa: Hano nituvuga ngo aho hantu ntago hazaba hakitwa iwabo, ibi bireba amategeko y’idini amwe namwe nko kumenya uko yazasenga cyangwa uko yazakora igisibo igihe yagarutse ha hantu aje nko kureba ibyo yahasize cyangwa gusura abavandimwe,… Ntago bireba amategeko ya leta. Ni ukuvugako muri leta hazakomeza hakitwa iwabo.

IKIBAZO

Umuntu yemerewe kugira aho aba (watwan) hangahe?

IGISUBIZO

Ku kijyanye n’umubare wa watwan (aho kuba) umuntu agomba kugira:

  1. Ayatollah Sistani: Avuga ko umuntu ashobora kugira watwan (aho kuba ) enye (4). Naba ari muri watwan yagatanu amasengesho ye azayasenga arangira yongere anayasenge agabanyije.
  2. Ayatollah Makarem Shirazi na Ayatollah Imamu Khamenei :Bavuga ko umuntu atagomba kurenza watwan (aho kuba) eshatu (3). Iyo yahisemo aho kuba harenze hatatu, naba ari muri watwan ya kane amasengesho ye azayasenga arangira yongere anayasenge agabanyije.

IKIBAZO

Ese igihe umugore yashatse umugabo, aho umugabo yavukiye hahita haba witwan y’umugore? Aho umugore se yavukiye ho hahita hitwa watwan y’umugabo kuburyo najyayo azasenga amasengesho nkuri iwabo?

IGISUBIZO

Abamenyi mu by’amategeko y’idini bavuga ko aho umugabo yavukiye ntago aba ari watwan y’umugore yashatse, naho umugore yavukiye ntago haba ari  watwan y’umugabo we. Umwe muri bo najya iwabo wundi adafite umugambi wo kuhamara iminsi icumi, amasengesho ye azayasenga agabanyije.

1 COMMENT

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here