Ese umuco wo gusurana muri Islam ukorwa gute?
___________
Islam yagaragaje uburyo bwiza bwo gusurana nko :
Kugerera ku gihe aho ugiye gusura ; kwinjira ari uko uhawe uruhushya ; kwirinda kujya ahantu batagutumiye ;kwirinda kubangamira abo ujyiye gusura n’ibindi …….

Ikibazo: Ni uwuhe muco wo kujya gusura muri islam!?

Igisubizo: Nk’uko islam ari idini yuzuye ndetse ikanatanga ibyishimo n’umutuzo ku bantu ni nako igira imico n’imyitwarire myiza yihariye kuburyo iyo umuntu ayikurikije bituma abasha kugera neza kuri ibyo byishimo
Nta gushidikanya ko umurongo uruta iyindi mu kuyobora abantu ku byishimo nyabyo ari igitabo cy’Imana Qor’an ndetse na buri kimwe nkenerwa muri iyi nzira cyaje muri qoran. kimwe mu bintu bigaragaza imibanire myiza mu bantu ni ugusurana.
Muri qoran hajemo ingingo zo gukurikiza zirebana nabyo akaba ari zo tugiye kurebera hamwe

1. Kugerera ku gihe aho ugiye gusura

Kugerera ku gihe mu rugo rw’uwo ugiye gusura niyo ngingo ya mbere buri mushyitsi agomba ku menya.
Uburyo bwo kugera n’igihe cyo kugera mu rugo rwaho wasuye byavuzweho mu mirongo ya Qoran. Twavuga nko mu surat Ahzab umurongo wa 53:

«يا ايها الذين ءامنوا لاتدخلوابيوت النبي إلا ان يوذن لكم إلي طعام غير ناظرين اناه
Yemwe abemeye mwe nti mukinjire mu ingo z’Intumwa uko mwishakiye kereka mu gihe yabatumiye kw’ifunguro kandi nti mukicare mutegereje ugushya kwabyo.

Bumwe mu butumwa buboneka muri uyu murongo ni uko mu gihe mwatumiwe kw’ifunguro mutagomba kugera mu rugo rw’uwo mwasuye mbere y’ifunguro ku buryo hadashira igihe kirekire utegereje ko riboneka ahubwo mugomba kuhagerera igihe ku buryo mutabangamira abo muri urwo rugo ndetse ntibirenge n’igihe cya nyir’urugo yagennye maze igihe cye kikangirika

2. Kwirinda kujya aho utatumiwe.

Umwe mu mico yo gusurana ni ukujya aho watumiwe si byiza kuba umuntu yajya gusura umuntu utamutumiye by’umwihariko akajyayo mu gihe cyifunguro ayat 53 surat ahzab ikomeza igira iti:

ولكن إذا دعيتم فادخلوا؛

Ariko ni muramuka mutumiwe muzitabire ubutumire

Iyo nteruro y’iyi ayat ntago yihariye abashyitsi b’intumwa gusa ahubwo n’itegeko ry’umuco mu gusurana. Umuhamya w’ibi ni imwe mu mvugo y’impanuro intumwa y’Imana Muhammad (Amahoro n’imigisha bimubeho nabo mu muryango we ) yahaye Amir almuminina Ali (amahoro y’Imana amubeho ) igira iti:

يا علي ثمانيه ان اهينوا فلايلوموا إلاانفسهم الذاهب الي مائده لم يد ع اليها؛
Yewe Ali! Abantu umunani nibaramuka batutswe cyangwa bagasuzugurwa bazamenye ko ari bo bizize umwe muri bo ni wawundi ujya kumeza atatumiweho
Kubahiriza ino ngingo ku ruhande rumwe ni ukubaha uwakiriye kurundi ruhande ni ukwirinda ko habaho kubangamira uwo wagiye gusura n’umuryango we. Ariko nanone kwitabira ubutumire bw’uwagutumiye muri islam ni umwe mu mico myiza yagarutsweho cyane.
Kimwe mu bintu bibabaza ni ugutumira umuntu ntaze cyangwa se yaza nabwo ntarye ibyo wamwakirije.

3. Kwinjira uhawe uruhushya na nyir’urugo

Muri surat Nur haragira hati
ياايها الذين امنوا لاتدخلوا بيوتا غيره بيوتكم حتي تستانسوا و تسلموا علي اهلها؛
Yemwe abemeye nti mukinjire mu mazu atari ayanyu uko mwishakiye keretse muhawe uruhushya kandi mujye musuhuza abo muhasanze.

Abu ayub Ansari yabajije Intumwa y’Imana Muhamad (Amahoro n’imigisha bimubeho nabo mu muryango we) ubusobanuro bw’uyu murongo “حتي تستانسوا”
Maze iramubwira iti:
اذا جاء الرجل الي باب الدار يسبح و يهلل حتي يعلم اهل الدار انه يريد الدخول فيها؛
Igihe umuntu ageze ku muryango w’urugo ashaka kwinjiramo azavuge tasbih amagambo asingiza Imana kugirango bene urugo bamenye ko ashaka kwinjira. (urugero rwa tasbih rukunda gukoreshwa cyane ni Ya Allah !).

Nomuri riwayat byajemo ko mbere yo kwinjira hagombwa gusabwa uruhushya

Bivuye kwa Imam swadiq ( amahoro y’Imana amubeho) yavuze ko igihe umwe muri mwe azaba ashaka uruhushya azabanze atore salam kuko salam ni izina mu mazina y’Allah (swt) kandi mbere yuko ureba imbere munzu ugomba gusaba uruhushya.

Gusaba uruhushya biri mu buryo (inshuro) butatu:

– Uburyo bwa mbere ni ukumenyesha nyiri urugo
– Uburyo bwa kabiri bene urugo baritegura
– Naho uburyo bwa gatatu ni ubushake bwabo kuba baguha uruhushya ukinjira cyangwa ntibaruguhe. Mu gihe bigenze gutyo umushyitsi aba agomba gusubirayo.

Icyo twavuga hano mu gihe ukomanze ahantu inshuro yambere ugakomanga iyakabiri ntibakingure nukomanga iyagatatu nabwo ntibagukingurire kandi ubona ko barimo uzisubirireyo kuko hari igihe baba hari ibyo barimo gukora bitabemerera kuza gukingura cyangwa se batanashaka gukingura, bityo kugirango wirinde kubabangamira jya uhita wisubirirayo.

4. Gusuhuza abo muri urwo rugo.

Umwe mu mico myiza ya kislam ni ugusuhuza abantu muhuye kubera ko iri jambo (salam) ari rimwe mu mazina y’Imana agaciro karyo kikuba kabiri cyane cyane iyo uyitoreye umuntu ;bigaragaza yuko wa mubaye agaciro ke akwiye kubera ko umuntu mu bisanzwe ari ikiremwa kikunda . Ni muri urwo rwego uno muco no mu gihe cyo kwinjira munzu z’abandi wahawe agaciro cyane.

Qoran imwe mu nama yagiriye abashyitsi ni ugusuhuza mu gihe bageze aho basura. Aho yagize iti:

ياايها الذين ءامنوا لاتدخلوا بيوتا غير بيوتكم حتي تستانسوا وتسلموا علي اهلها؛
Yemwe abemeye nti muzinjire mu nzu zitari izanyu kereka igihe babahaye uruhushya kandi ni mugeramo muzasuhuze abo muhasanze.

ونبئهم عن ضيف ابراهيم اذ دخلوا عليه فقالوا سلما
Menyesha abashyitsi b’Intumwa y’Imana Ibrahim ko nibinjira iwe bagomba kumutorera salam.

فإذا دخلتم بيوتا فسلموا علي انفسكم
Ni mwinjira (munzu zavuzwe) muzasuhuzanye hagati yanyu.

Nkuko tubibonye muri ayat 51na 52 muri surat hijr ijambo rya mbere abashyitsi ba Ibrahim bakoresheje ni Salam kandi bari Abamarayika b’Imana mu guhura n’Intumwa y’Imana babanje kuyitorera salam. Kuri iyi ngingo Hadith ni nyinshi kugeza naho gusuhuza cyangwa gutanga salam ku muntu winjiye mu rugo rwe nabwo byahawe agaciro cyane nkur’urugero Imam Swadiq (amahoro amubeho) yaragize ati:

اذا دخل الرجل منكم بيته فان كان فيه احد يسلم عليهم و ان لم يكن فيه احد فليقل السلام علينا من عند ربنا يقول الله; تحية من عندالله مباركه طيبه؛
Igihe umwe muri mwe azaba yinjiye mu rugo iwe nihazaba hari umuntu uri mu nzu azamusuhuze ni haba kandi nta muntu uri munzu azavuge ati: Amahoro ava ku muremyi wacu atubeho.

5. Kwirinda kubangamira abo wasuye.

Umushyitsi agomba kumenya ko aba yatumiwe ku gihe cyigenwe bityo ntago aba agomba kukirenza mu rugo rwabo yasuye maze ngo arambirane.

Iyi ngingo yaziye intumwa y’mana muri Qoran kandi ikaba yakoreshwa muri rusange ku bantu bose, aho igira iti:

فاذا  طعمتم فانتشروا ولامستئنسين لحديث إن ذ لكم كان يوذي النبي فيستحي منكم والله لايستحي من الحق
Kandi nimumara gufungura mujye muhita musubira iwanyu mutabanje gukuza ibiganiro birebire mu by’ukuri (iyo myifatire igayitse yavuzweho) ibuza Intumwa y’Imana amahoro ikanagira isoni (zo kubirukana) ariko Allah we nta soni agira (zo kubwira abantu ) ukuri . Kubahiriza imipaka y’abashyitsi ni rimwe mu mahame akomeye y’umuco wa islam

6. Umuco wo kwakira umushyitsi.

Mu muco mwiza wa islam kwakira neza abashyitsi nabyo bifite umuco ubigenga ariwo tugiye kurebera hamwe.

A. Kwihutira gushaka ibyo kurya nibyo kumwakiriza bimeze neza.

Bumwe mu buryo bwo kubaha umushyitsi ni ukudatinda kumwakira kandi ukamutegurira ifunguro ryiza cyane.
Izi ngingo zombi turazibona muri surat Hud ayat ya 69 aho tubona uburyo Nabi ibrahim yakiriye abashyitsi be aho ayat igira iti:

فَمَا لَبِثَ أَنْ جَاءَ بِعِجْلٍ حَنِيذٍ
Nuko ibrahim (as) ntiyatindikanyije aba azanye inyama z’inyana

Ino ayat iravuga inkuru y’abashyitsi b’Intumwa y’Imana Ibrahim bari abamarayika babiri ndetse ikanavuga ku ifunguro yabakirije aho igira iti ntiyatindikanyije. Irerekana umuvuduko wIntumwa Ibrahim mukuzimanira abashyitsi be n’ubwoko bw’ibiryo yabakirije (inyama zinka zokeje ) ibi birerekana uburyo Nabi ibrahim yakirizaga abashyitsi be ifunguro rimeze neza cyane.

B: Kubaha abashyitsi.

Indi ngingo ndetse ikaba n’isomo twakura muri iyi nkuru yo kwakira abashyitsi kwa Ibrahim ni ukubaha abashyitsi. Ibi mu buryo bwihuse duhita tubibona muri surat Dhariyat:

هل اتك حديث ضيف ابراهيم المكرمين
Ese inkuru yabashyitsi ba Nabi ibrahim yakugezeho aho abashyitsi b’Intumwa Ibrahim biswe “abanyacyubahiro” !?.

Bigaragare ko kubaha abashyitsi ari umuco mwiza kandi uhebuje cyane ino ngingo kandi no muri riwayat yajemo mu buryo butsindagiye. Aho Amiral Muminina(amahoro y’Imana amubeho) mu murage yasigiye abahungu be aho yagize ati:

اوصيك يابني بالصلاة عند وقتها… و اكرام الضيف
Ndakugira inama yewe muhungu wanjye (Imam Hassan) yo guhagarika amasengesho yawe ku gihe cyayo no kubaha abashyitsi.

Inama nziza umubyeyi yagiriye umwana we byumwihariko aba ni abantu buzuye (abaziranenge) bakaba nabasigire b’Intumwa Muhamad) birerekana agaciro n’urwego kubaha abashyitsi bifite muri islam. Nanone mu yindi mvugo Amiral Muminina Ali (amahoro y’Imana amubeho) abikuye ku ntumwa y’Imana yavuze ko bumwe mu burenganzira bw’umushyitsi ari ukumuherekeza ukamuvana munzu iwawe ukamugeza ku muryango.
من حق الضيف ان تمشي معه فتخرجه من حريمك الي الباب؛

D. Kwicara mu mwanya cyangwa aho bakweretse.

Imam baqir (amahoro y’Imana amubeho) yaravuze ati: Nihagira umwe muri umwe uzinjira mu nzu y’umuvandimwe we aho nyir’inzu azamuha ho kwicara ariho azicara kuko nyiri nzu niwe uba uzi uko inzu ye imeze kurenza uwo uje ku musura .

E. Kutajyana n’umuntu utatumiwe.

Intumwa y’Imana Muhamad(amahoro Imana amubeho we n’abiwe) yaravuze iti: Igihe umwe muri mwebwe azatumirwa ntazajyane n’abana be kuko naramuka abikoze azaba akoze haram kandi azaba yinjiye mu buryo butemewe .

F. Kutagaya ibyo bakwakirije

Umushyitsi uzagaya ibyo umuvandimwe we amwakirije azaba akoze icyaha.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here