Ese muri Islamu kimwe cya kabiri cy’ijoro gipimwa gite? Ni gute twamenya ko ijoro rigeze muri kimwe cya kabiri?

Hari ibikorwa by’idini dusabwa gukora ari uko ijoro rigezemo hagati (rigeze muri kimwe cya kabiri aricyo cyitwa Nisfu-Layl). Urugero: Qiyamu Layl (Igihagararo cya nijoro).
Abantu benshi bazi ko kimwe cya kabiri cy’ijoro ari saa sita z’ijoro nyamara mu mategeko y’idini ya Islamu ntabwo ari uko bimeze. Iyo turebye uko idini ya Islamu yagennye kimwe cya kabiri cy’ijoro, dusanga atari saa sita z’ijoro, ahubwo hari igihe kimwe cya kabiri cy’ijoro gishobora kugera saa sita z’ijoro zitaragera (mbere ya saa sita z’ijoro) cyangwa se bigahuza n’izo saa sita z’ijoro cyangwa se bikaba ari mu masaha ya nyuma ya saa sita z’ijoro, ibi bigaterwa n’ibihe igihugu kigenderaho uko bimeze dushingiye ku gihe umuseke ugerera (igihe cya adhana ya subhi) n’igihe izuba rirengera (igihe cya adhana ya magharibi).

Uko bapima kimwe cya kabiri cy’ijoro (Uko twamenya ko ijoro rigezemo hagati).

Amategeko y’idini avuga ko umuntu apima kimwe cya kabiri cy’ijoro muri ubu buryo:

Umuntu afata igihe kiri hagati y’igihe izuba rirengera (kuva kuri adhana ya magharibi) kugeza umuseke utambitse (kuri adhana ya subhi) akakigabanyamo kabiri maze umubare abonye akawongera ku isaha izuba rirengeraho (isaha ya adhana ya magharibi) maze isaha abonye ikaba ariyo saha igaragaza muri kimwe cya kabiri cy’ijoro.

Urugero: Niba izuba rirenga saa kumi n’ebyiri [(adhana ya magharibi itorwa saa kumi n’ebyiri (18:00) ] naho mu museke akaba ari saa kumi n’imwe [(adhana ya mu gitondo ikaba itorwa saa kumi n’imwe(5:00)] , icyo gihe umuntu nashaka kumenya muri kimwe cya kabiri cy’ijoro azafata amasaha cumi n’imwe ari hagati yo kuva saa 18:00 kugeza saa 5:00 maze ayagabanyemo kabiri (11:2= 5.5) abone amasaha atanu n’igice. Narangiza afate ya masaha atanu n’igice ayongere kuri saa 18:00 (ariyo saha izuba rirengeraho cyangwa se isaha ya adhana ya magharibi) abone ko muri kimwe cya kabiri cy’ijoro ari saa tanu n’igice (23:30).

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here