1. Hari ibikorwa byiza bizaba imfabusa
:(رسول الله (صلی الله الیه و آله
يُؤتى بِاَحَدٍ يَومَ القيامَةِ يوقَفُ بَينَ يَدَىِ اللّهِ وَ يُدفَعُ إِلَيهِ كِتابُهُ فَلايَرى حَسَناتِهِ فَيَقولُ: اِلهى لَيسَ هذا كِتابى فَاِنّى لا اَرى فيها طاعَتى! فَيُقالُ لَهُ: اِنَّ رَبَّكَ لا يَضِلُّ وَ لايَنسى ذَهَبَ عَمَلُكَ بِاغتيابِ النّاسِ ثُمَّ يُؤتى بِآخَرَ وَ يُدفَعُ اِلَيهِ كِتابُهُ فَيَرى فيهِ طاعاتٍ كَثيرَةً فَيَقولُ: اِلهى ما هذا كِتابى فَاِنّى ما عَمِلتُ هذِهِ الطّاعاتِ فَيُقالُ: لاَنَّ فُلانا اغتابَكَ فَدُفِعَت حَسَناتُهُ اِلَيكَ؛
Intumwa y’Imana Muhammad (Imana imuhe amahoro n’imigisha n’ umuryango we)
yaragize ati:
Ku munsi w’ibarura, bazazana umuntu imbere y’Imana Nyagasani maze bamuhe ibikorwa bye, gusa ntazigera abona ibikorwa byiza muri byo. Niko guhita agira ati: Nyagasani! Ibi rwose ntago ari ibikorwa byanjye! Kuko ntago ndi kubona ukugandukira kwanjye muri byo! Azabwirwa ati: Ntago Nyagasani wawe akosa yewe ntanibagirwa. Ibikorwa byawe byabaye imfabusa kubera kuvuga nabi abantu mu gihe badahari (gheyba).
Nuko haze undi muntu bamuhe ibikorwa bye hanyuma asangemo ukugandukira Nyagasani muri byo. Niko guhita agira ati: Nyagasani ibi ntago ari ibikorwa byanjye kuko sinigeze nubahiriza uku kugandukira! Nuko azabyirwa ati: umuntu yarakuvuze udahari, nuko ibikorwa bye byiza urabihabwa.
- JA’MIU AL-AKHBA’R ,P.147
2. Ibarura ku munsi w’imperuka
:امام باقر عليه لسلام
إِنَّمَا يُدَاقُّ اللَّهُ الْعِبَادَ فِي الْحِسَابِ يَوْمَ الْقِيَامَةِ عَلَى قَدْرِ مَا آتَاهُمْ مِنَ الْعُقُولِ فِي الدُّنْيَا.
Imam Baqir (alayhi salaam) aragira ati:
Mu by’ukuri Nyagasani ku munsi w’imperuka ku bigendanye n’ibarura, ntazihanganira ikiremwamuntu nk’uko yabikoraga akiri ku isi.
-KA'FI(TW-Islamiat) UMUZINGO 1, URP 195
3. Agaciro ko kwita ku buzima buzakurikira ubu tubamo
:امام صادق عليه السلام: مَن آثَرَ الدّنيا عَلى الآخِرَةِ حَشَرَهُ اللّه ُ يَومَ القِيامَةِ أعمى
Imam Swadiq (alayhi salaam):
Uwari we wese uzahitamo ubuzima bwa hano ku isi akaburutisha ubw’ejo hazaza (Akherat); Nyagasani ku munsi w’ imperuka azamuzura ari impumyi.
BIHARU AL-ANWA’R; UMUZINGO 7, URUP.219 HADITH YA 127
4. Imperuka y’umuntu itangira iyo umuntu apfuye
:رسول صلى الله عليه و أله
فانّ احدكم اذا مات فقد قامت قيامته يرى ما له من خير و شر
Igihe icyo aricyo cyose umwe muri mwe yitabye Imana, imperuka ye iba itangiye; atangira kubona ibibi n’ibyiza yakoze
-IRSHA'D AL-QULUUB, UMUZINGO 1, URUP.64
5. Agaciro ko gutinya Imana hano ku isi
:امام حسين عليه اسلام
لا یأمَن یومَ القیامَةِ إلاّ مَن خافَ الله فِی الدُّنیا
Imam Hussein (alayhi salaam):
Nta burinzi azaba arimo ku munsi w’imperuka, uretse wawundi waranzwe no gutinya Imana mu mutima we akiri ku isi
MUNA'QIB A'LI ABI TWALIB (AS) UMUZINGO 4, URUP.69
6. Hari ibikorwa byiza bizaba imfabusa
:امام رضا عليه السلام
مَـن فـرّج عن مـومـن فـرّج الله عَن قَلبه یـَوم القیامة؛
Imam Ridhwa (alayhi salaam):
Uzakuraho akababaro n’ibikomereye umwemera, Nyagasani ku munsi w’imperuka nawe azamukuriraho akababaro mu mutima we.
-KA'FI,(Tw-ISLAMIAT), UMUZINGO 2, URUP.200