Qoran ntagatifu iragira iti:

(‎وَلا تَقْرَبُوا الزِّنَا إِنَّهُ كَانَ فَاحِشَةً وَسَاءَ سَبِیلا (۳۲

Ntimukegere ubusambanyi, kuko mu by’ukuri ni igikorwa kibi kandi ni inzira mbi [Qoran 17:32]

Ibisobanuro:

Ingingo dukura muri iyi ayat:

▪️Igikorwa kigayitse cy’ubusambanyi gikurikirwa n’ubwangizi bw’umuntu ku giti cye, bwa sosiyete ndetse n’ubw’umuryango; bityo akaba ari nayo mpamvu mu idini ya islam byaziririjwe(haramu) ndetse muri Qor’an iki gikorwa cyaje mu gatebo kamwe n’ibyaha bindi nko kubangikanya Imana, kwica (Q25:68) ndetse no kwiba (Q60:12).

◼️ Bumwe mu bwangizi igikorwa cy’ubusambanyi giteza:

(1) Abakora ubusambanyi kubera baba bakurikiye irari ry’umubiri gusa umwe ku wundi, nta rukundo ndetse n’umunezero bibaha.

(2) Umusambanyi ntago afata umusambanyi mugenzi we nk’uwa gaciro mu buzima bwe kuko amufata nk’inzira yo kumugabanyiriza irari rye gusa.

(3) Ubusambanyi buteza ibibazo mu miryango, kwiyahura, kwiheba, kubyara abana batateganyijwe, indwara z’ibyorezo kandi bigatesha icyubahiro umuryango.

(4) Ubusambanyi ni impamvu yo kutabaho kubaka umuryango kuko uwagannye iyo nzira aba atabiha agaciro bikwiye (kubaka umuryango) kandi bigatuma hari n’abacibwa mu miryango itandukanye.

(5) Mu busambanyi ntihabaho gutekereza inshingano zo kugira urubyaro ndetse no kurera umwana ndetse no kumva ko ugiye kuba umubyeyi w’umwana.

(6) Ubusambanyi butuma icyubahiro no kugira ijambo muri rubanda by’umuntu byangirika kandi bigatuma umuntu apfa vuba nk’uko tubifite muri hadith ko umusambanyi igihe cyo kubaho cye kiragabanuka (mu gitabo Bihaar, umuzingo 77, urp 58)

(7) Kubera gukora ubusambanyi bidasaba kwihinga n’amafaranga menshi cyane, umusambanyi kubera kumenyera gukora ibyo roho ye imutegetse mu kuyishimisha, bituma akomeza kwijandika mu byaha bindi byinshi.

(8) Ubusambanyi butuma muri rubanda havuka abana benshi batari bateganijwe, bigatuma bakura ntawe bafite ubarera kandi ubitaho nk’uko byagakwiye maze bigakurura ubwangizi bwinshi mu gihe bamaze gukura harimo n’ubusambanyi nanone!

(9) Ubusambanyi butuma gahunda y’imigabane mu miryango izamo akavuyo kenshi bigatuma uhabwa n’udahabwa umugabane batamenyekana by’ukuri.

______________

– Tafsir Nuur: umzn 7, pg 53

 

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here