بسم الله كلمة المعتصمين

Bismilahi ijambo ry’abashikamye (ku Mana)

وَمَقالَةُ الْمُتَحَرِّزينَ

Rikanaba imvugo y’abashaka kwikinga ku Mana

وَ اَعُوذُ بِاللهِ تَعالى مِنْ جَوْرِ الْجائِرينَ

Na nikinze ku Mana isumba byose ngo indinde ubwirasi bw’abibone

وَ كَيْدِ الْحاسِدينَ

N’ibibi by’abanyeshyari

وَبَغْيِ الظّالِمينَ

N’ubuyobe bw’abanyamahugu

وَ اَحْمَدُهُ فَوْقَ حَمْدِ الْحامِدينَ

Kandi ndasingiza Imana biri hejuru y’abayisingiza

اللهم انت الواحد بلا تمليك

Mana Nyagasani! Uri umwe rukumbi udafite uwo abangikanye

و الملك بلا تمليكٍ

Uri umutunzi udafite uwabuguhaye

لا تُضادُّ فى حُكْمِكَ

Ntawe ukuvuguruza mu tegeko ryawe

وَ لتُنازَعُ فى مُلْكِكَ

Kandi nta n’ikikunanira mu bwami bwawe

اسالك ان تصلي على محمد عبدك و رسولك

Ndagusaba ko uhundagaza amahoro n’imigisha kuri Muhamad umugaragu wawe akaba n’Intumwa yawe

و َاَنْ تُوزِعَنى مِنْ شُكْرِ نُعْماكَ

Unanshoboze gushimira ingabire zawe

ما تَبْلُغُ بي غايَةَ رِضاكَ

Bigeze ku ndiba y’ibyishimo byawe

و َاَنْ تُعينَني عَلى طاعَتِكَ

Kandi unamfashe mu gukora ibyo ushaka

و َلُزُومِ عِبادَتِكَ

No gushikama ku kugaragira

و َاسْتِحْقاقِ مَثُوبَتِكَ بِلُطْفِ عِنايَتِكَ

No kugira icyizere cy’ingororano zawe ku bw’impuhwe zawe n’ineza yawe

وَ تَرْحَمَني بِصَدّي عَنْ مَعاصي ما احييتني

Unangirire impuhwe undinde ibicumuro mu gihe cyose ukintije ubuzima

وَ تُوَفِّقَني لِما يَنْفَعُني ما اَبْقَيْتَني

Unanshoboze gukora ibimfitiye umumaro muri iki gihe ukimbeshejeho

وَ اَنْ تَشْرَحَ بِكِتابِكَ صَدْري

Unanyagurire igituza ku gitabo cyawe (Qur’an)

و َتَحُطَّ بِتِلاوَتِهِ وِزْري

Unangabanyirize imizigo y’ibyaha mu kugisoma

وَ تَمْنَحَنِيَ السَّلامَةَ في ديني وَ نَفْسي

Unampe ubuzima bwiza mu idini yanjye na roho yanjye

وَ لا تُوحِشَ بي اَهْلَ اُنْسي

Kandi Mana ndagusaba ko utantandukanya n’abanjye nkunda

وَ تُتِمَّ اِحْسانَكَ فيما بَقِيَ مِنْ عُمْرى كَما اَحْسَنْتَ فيما مَضى مِنْهُ

Kandi ndagusaba ko wansenderezaho ineza yawe muri iki gihe nsigaje kubaho nk’uko wabinkoreye muri iki gihe maze ndiho

يا اَرْحَمَ الرّاحِمينَ

Yewe uhebuje mu kugira impuhwe.

_____________

– Mafaatih al-jinaan

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here