Imvugo z’ubugenge (hekmat) zo mu gitabo Nahjul Balagha:
Imam Ali (alayhi salaam) aragira ati:
Imvugo ya 1: Uburyo bwo kwitwara mu gihe cya fitna
قَال َ[عليه السلام] كُنْ فِى الْفِتْنَةِ كَابْنِ اللَّبُونِ لَا ظَهْرٌ فَيُرْكَبَ وَ لَا ضَرْعٌ فَيُحْلَبَ
Nugera ahari fitna, uzabe nk’icyana cy’ingamiya, cyo nta mugongo wurirwa kigira ngo wawurira kandi nta n’icebe kigira ngo wagikama.
Imvugo ya 2: Kumenya ibidafite agaciro n’ibigafite
وَ قَالَ [عليه السلام] أَزْرَى بِنَفْسِهِ مَنِ اسْتَشْعَرَ الطَّمَعَ وَ رَضِيَ بِالذُّلِّ مَنْ كَشَفَ عَنْ ضُرِّهِ وَ هَانَتْ عَلَيْهِ نَفْسُهُ مَنْ أَمَّرَ عَلَيْهَا لِسَانَهُ
Arahirwa wawundi wibikaho ibyifuzo by’umutima we kandi akemera igisebo, wawundi ugaragaza ibibazo bye ku batabikemura yaranisuzuguje wawundi wemeye kuyoborwa n’ururimi rwe.
Imvugo ya 3: Kumenya ibidafite agaciro n’ibigafite
وَ قَالَ [عليه السلام] الْبُخْلُ عَارٌ وَ الْجُبْنُ مَنْقَصَةٌ وَ الْفَقْرُ يُخْرِسُ الْفَطِنَ عَنْ حُجَّتِهِ وَ الْمُقِلُّ غَرِيبٌ فِى بَلْدَتِهِ
Ubugugu ni ikimwaro kugira ubwoba byo ni ubunyantege nke ubwenge bw’umukene bugaragara nk’ubujiji n’umukene ahora ari umushyitsi mu gihugu cye.
Imvugo ya 4: Kumenya imyitwarire ikwiye n’idakwiye
وَ قَالَ [عليه السلام] الْعَجْزُ آفَةٌ وَ الصَّبْرُ شَجَاعَةٌ وَ الزُّهْدُ ثَرْوَةٌ وَ الْوَرَعُ جُنَّةٌ وَ نِعْمَ الْقَرِينُ الرِّضَى
Kunanirwa gukora ikintu ni agahinda naho kwihangana ni ubutwari, kutandavurira iby’isi ni ubukire no gutinya Imana ni umutuzo n’umubanyi mwiza ni uguhazwa ni byawe.
Imvugo ya 5: Agaciro k’ubumenyi n’ikinyabupfura
وَ قَالَ [عليه السلام] الْعِلْمُ وِرَاثَةٌ كَرِيمَةٌ وَ الْآدَابُ حُلَلٌ مُجَدَّدَةٌ وَ الْفِكْرُ مِرْآةٌ صَافِيَةٌ
Ubumenyi ni umurage w’agaciro, ikinyabupfura cyo ni umutako uhora ari mushya kandi gutekereza ni indorerwamo ihora ikeye
Imvugo ya 6: Agaciro k’imico myiza
وَ قَالَ [عليه السلام] صَدْرُ الْعَاقِلِ صُنْدُوقُ سِرِّهِ وَ الْبَشَاشَةُ حِبَالَةُ الْمَوَدَّةِ وَ الِاحْتِمَالُ قَبْرُ الْعُيُوبِ وَ رُوِيَ أَنَّهُ قَالَ فِى الْعِبَارَةِ عَنْ هَذَا الْمَعْنَى أَيْضاً الْمَسْأَلَةُ خِبَاءُ الْعُيُوبِ وَ مَنْ رَضِيَ عَنْ نَفْسِهِ كَثُرَ السَّاخِطُ عَلَيْهِ
Igituza cy’umunyabwenge ni agasanduku k’amabanga ye, gucya mu isura ni inzira yo kugira inshuti; urukundo rwuje kwihangana ni ubusitani buhisha inenge;
Bivuye kuri we ubwo yabazwaga inzira yo guhisha inenge yasubije ko ari uguhazwa n’uko umeze no kugira abanzi benshi.
Imvugo ya 7: Agaciro k’ibikorwa by’ubugaragu
وَ قَالَ [عليه السلام] وَ الصَّدَقَةُ دَوَاءٌ مُنْجِحٌ وَ أَعْمَالُ الْعِبَادِ فِى عَاجِلِهِمْ نُصْبُ أَعْيُنِهِمْ فِى آجَالِهِمْ
Ikizere ni umuti ukiza kandi ibikorwa by’ubugaragu hano ku isi ni umutako w’amaso y’abo ku munsi w’imperuka.
Imvugo ya 8: Ibitangaje ku kiremwamuntu
وَ قَالَ [عليه السلام] اعْجَبُوا لِهَذَا الْإِنْسَانِ يَنْظُرُ بِشَحْمٍ وَ يَتَكَلَّمُ بِلَحْمٍ وَ يَسْمَعُ بِعَظْمٍ وَ يَتَنَفَّسُ مِنْ خَرْمٍ
Nimutangarire uyu muntu aho areba yifashishije ikinure, akavuga yifashishije inyama, akumva yifashishije igufa ndetse akanahumeka yifashishije akenge.
Imvugo ya 9: Kumenya isi
وَ قَالَ [عليه السلام] إِذَا أَقْبَلَتِ الدُّنْيَا عَلَى أَحَدٍ أَعَارَتْهُ مَحَاسِنَ غَيْرِهِ وَ إِذَا أَدْبَرَتْ عَنْهُ سَلَبَتْهُ مَحَاسِنَ نَفْسِهِ
Iyo isi yegereye umuntu imutera gusiga icyasha ibyiza by’abandi n’iyo imwitaruye imunyaga ibyiza yari afite.
Imvugo ya 10: Uburyo bwo kubana n’abantu
وَ قَالَ [عليه السلام] خَالِطُوا النَّاسَ مُخَالَطَةً إِنْ مِتُّمْ مَعَهَا بَكَوْا عَلَيْكُمْ وَ إِنْ عِشْتُمْ حَنُّوا إِلَيْكُمْ
Nimubane n’abantu ku buryo nimupfa bazabaririra kandi mu gihe mukiriho, bifuze kumva bahorana namwe
Imvugo ya 11: Uburyo bwo kwitwara ku mwanzi
وَ قَالَ [عليه السلام] إِذَا قَدَرْتَ عَلَى عَدُوِّكَ فَاجْعَلِ الْعَفْوَ عَنْهُ شُكْراً لِلْقُدْرَةِ عَلَيْهِ
Nufata umwanzi wawe uzamubabarire nurangiza umushimire kuri iyo nsinzi aguhaye