Tawasulu na Tawhid
————————-

Ubundi tawasulu ni ukwifashisha uburyo runaka hagamijwe intego yihariye. Umwemeramana akoresha uburyo bwose bushoboka kandi butandukanye kugira ngo abashe kugerwaho n’impuhwe n’imbabazi by’Imana.

Ubwo buryo umwemeramana yifashisha ntago bwigenga kuri Allah, bivuze ko ari uburyo bwaremwe kandi bugashyirwaho n’Imana ubwayo kugira ngo bufashe abantu kwegera Imana.

Allah ati:

يا ايها الذين ءامنوا اتقوا الله وابتغوا اليه الوسيلة…

Yemwe abemeye, nimukiranukire Allah kandi munashakishe icyamubagezaho.. (Q5:35).

Icyadufasha kugera kuri Allah gishobora kuba Taqwa (ubukiranutsi), iduwa nziza,…

Ndabona za bamwe mu bamenyi b’Abasuni ku byerekeranye na Tawasulu iraziruwe
————————————————————————————————-

1.Shawukaaniy w’umusuni mu gitabo cye Tuhfatu dhaakiriina, paji ya 37 yemeza neza ko tawasulu iziruwe aho yanditse agira ati:” Imana ishobora kugerwaho hifashishijwe intumwa zayo n’intungane mu Bantu!”.

2.Samhuudiy w’umusuni (umushafii) mu gitabo yise wafaaul wafaai, umuzingo wa 2,paji ya 1374 nawe yungamo ati: “Rimwe na rimwe umuntu ashobora kugira icyo asaba intumwa y’Imana mu rwego rwa tawasulu, akabikora ashaka gusobanura ko intumwa y’Imana ifite ubushobozi bwo kumubera impamvu yo guhabwa icyo yasabye! Kuba impamvu kuvugwa ni ubusabizi n’ubusabe intumwa ikora nyuma yo gusabwa icyintu runaka….”.
Imwe muri tawasulu nuko umuntu yabwira intumwa ati:“ndifuza ko nazaba ndi hamwe nawe mu ijuru, akabisaba yizeye ko atariyo itanga ijuru, ko ahubwo ayinyujijeho ubusabe bwe”

3. Ibnu taymiyah mu gitabo cye cyitwa at-tawasulu wal wasiilah ahamya ko Ahmad bin hanbal w’umusuni yemeraga tawasulu ikozwe ku ntumwa y’Imana. Uyu ibnu taymiya kandi nawe ubwe yemera ko gukora tawasulu ku gikorwa runaka nta cyo bitwaye na gito (urugero nko kuba waba urwaye hanyuma ugasali rakat ebyiri mu rwego rwo kugira ngo Imana igufashe umererwe neza)

4.Shafi’i nawe ni umwe mu bemera tawasulu. We aragira ati: ” IYO HAGIZE ICYO NIFUZA GUSABA IMANA, NJYA KU MVA YA ABU HANIFA, NKASALI RAKAT 2, NKAMUKORAHO TABARUKU NARANGIZA NKAMUSABIRA IMBERE IBYIFUZO BYANJYE BYOSE. IYO NABIGENJE NTYA NTIHASHIRA IGIHE NTASHUBIJWE” Soma Tarikh baghdaadiy,umuzingo 1, paji 123.

5. Abu ali khilaal, umwe mu bamenyi bo muri mazehebu ya hanbal nawe ari mu bemera bakanashyigikira tawasulu aho agira ati:
” Iyo hagize ikinkomerera mu buzima, ngana imva ya Mussa bin Djaafar (imamu Kadhwimu alayihi salaam) nkamukoraho tawasulu hanyuma nyuma yaho ibyari binkomereye Imana ikabyoroshya”
(Soma Tarikh baghdaadiy).

Abashiya bemera ko kunyuza ubusabe bwabo ku ntumwa cyangwa abaimamu nyuma yo gupfa kwabo byemewe nk’uko biba byemewe mbere yo kwitaba Imana kwabo.

Impamvu byemewe nuko kubasaba atari ugusaba ubusa (ikintu kitariho cyangwa kitigeze kinabaho)! Icya kabiri kandi nuko kubikora gutyo ubwabyo atari ugukora shiriki nkuko dukomeje kugenda tubibona.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here