عَنْ عَبْدِاللهِ ابْنِ سَنانِ قالَ: سَألتُ اباعَبدِاللهِ جَعفَرَ بنَ مُحَمَّدٍ الصّادِقَ عَلَیهِ السَّلامُ: فَقُلْتُ الْمَلائِکَةُ اَفْضَلُ اَمْ بَنُوآدَمَ فَقالَ عَلَیهِ السَّلامُ قالَ اَمیرُالْمُؤْمِنینَ عَلِی بْنُ اَبیطالِبٍ عَلَیهِ السَّلامُ اِنَّ اللهَ عَزَّوَجَلَّ رَکَّبَ فِی الْمَلائِکَةِ عَقْلاً بِلا شَهْوَةِ وَ رَکَّبَ فِی الْبَهائِمِ شَهْوَةً بِلا عَقْلٍ وَ رَکَّبَ فی بَنی آدَمَ کِلْتَیهِما فَمَنْ غَلَبَ عَقْلُهُ شَهْوَتَهُ فَهُوَ خَیرٌمِنَ المَلائِکَةِ وَ مَنْ غَلَبَ شَهْوَتُهُ عَقْلَهُ فَهُوَ شَرٌّمِنَ البَهائِمِ
Bivuye kwa Abdillah mwene Sunan (umwe mu baswahaba ba Imam swadiq (amahoro y’Imana amubeho) yaravuze ati:”Nabajije se wa abdillah Imam Jaffar mwene Muhamad Swadiq (amahoro y’Imana amubeho) nti: “Abamarayika nibo beza cyangwa mwene Adam !?”. Imam Swadiq (amahoro y’Imana amubeho) Aravuga ati : “Umuyobozi w’abemera Ali mwene Abi Twalib yaravuze ati :” Imana isumba byose yahaye abamalayika ubwenge ariko ibima irari ; ishyira mu nyamaswa irari ariko izima ubwenge ariko kuri mwene Adam we si uko bimeze ahubwo yabimuhaye byombi (irari n’ubwenge ), bityo uwo ubwenge bwe buzaganza irari rye uwo azarusha abamalayika urwego ariko uwo irari rye rizaganza ubwenge bwe uwo azarutwa n’Abamalaika ndetse ajye munsi y’Inyamaswa”.
Byakuwe mu gitabo Biharul-Anwar cy’umumenyi witwa Alaamah Majilisi umuzingo wa 60 umuryango wa 39 urupapuro rwa 299 Hadith ya 5.