Ibikorwa bya Mustahabu (igikorwa kitari itegeko umuntu akora akagihemberwa,yakireka ntabihanirwe) mu isengesho ndetse na nyuma yaryo.

 

Ibikobwa bya mustahabu mu isengesho ndetse na nyuma yabyo bigabanyijemo ibice bibiri:

1). Ibikorwa bya mustahabu bisaba ubikora ko abikora avuga gusa.

2) Ibikorwa bya mustahabu bisaba ubikora ko abikora akora ibikorwa.

1) Ibikorwa bya mustahabu bisaba ubikora ko abikora avuga gusa:

1. Ni mustahabu kuvuga Adhana na Iqamat mbere y’isengesho.

2. Kuvuga istighfar (Astaghafiru llahi wa atubu ilaihi).

3. Ni mustahabu kuvuga ngo ” Awudhu billahi mina-shaitwani-rajiim” mbere yo kuvuga surat Hamdu.

4. Ni mustahabu kuvuga mu ijwi rirerire Bismillahi rahman rahiim itangira buri surat umuntu asoma mu isengesho.

5. Kuvuga ngo ” Alhamdulillah rabil-aalamin” nyuma yo kuvuga (gusoma) surat Hamdu.

6. Ni mustabu ko igihe umuntu amaze gusoma surat Tawuhid (Qul hiwa Allahu ahad) avuga inshuro imwe ati: “Kadhalika Allahu rabbi” cyangwa akavuga inshuro eshatu ati:” Kadhalika Allahu rabbuna”.

7. Ni mustahabu kuvuga Takbir ( Allahu Akbaru) mbere yo kujya muri ruku, nyuma ya ruku umuntu avuye muri ruku agiye muri sidjida, avuye mu sijida ya mbere,asubiye muri sijida (agiye muri sijida ya kabiri), anavuye muri sijida ya kabiri.

8. Ni mustahabu ko igihe umuntu ari muri ruku agashaka kuvuga Tasbiihi (Dhikiri ivugwa muri ruku ariyo “Subhanallah”) inshuro zirenze eshatu, azavuga izo dhikiri ( tasbiihi) mu buryo bw’igiharwe. Urugero: Umuntu naba ashaka kuvuga tasbiihi inshuro zirenze eshatu, azavuga inshuro eshanu cyangwa zirindwi cyangwa icyenda,…

9. Ni mustahabu gutora (kuvuga) Swalawatu ( gusabira intumwa n’umuryango wayo) muri ruku no muri sijida.

10. Ni mustahabu kuvuga ngo “SAMIALLAHU LIMAN HAMIDAHU (imana yumvise uyishimira) “ igihe umuntu ahagaze avuye muri rukuu.

11. Ni mustahabu ko igihe umuntu ari muri sijida agashaka kuvuga Tasbiihi (Dhikiri ivugwa muri sijida ariyo “Subhanallah”) inshuro zirenze eshatu, azavuga izo dhikiri (tasbiihi) mu buryo bw’igiharwe. Urugero: Umuntu naba ashaka kuvuga tasbiihi inshuro zirenze eshatu, azavuga inshuro eshanu cyangwa zirindwi cyangwa icyenda,…

12. Ni mustahabu kuvuga istighfar:

أَسْتَغْفِرُاللهَ ربی وَ أَتُوبُ إِلَیْهِ »
(astaghfiru llaha rabbi wa atubu ilaihi) hagati ya sijida ebyiri.

13. Ni mustahabu ko igihe umuntu ahagurutse avuye muri sijida agiye guhagarara avuga ngo:

بِحَوْلِ اللَّه تَعالى‏ وَ قُوَّتِهِ اقُومُ وَ اقْعُدُ
” Bihawli llaha wa quwwatihi wa aqumu wa aq’udu (Ku bw’ubufasha bw ‘Imana no ku bw’imbaraga zayo ndahaguruka nkanicara)

14. Ni mustahabu ko kuri rakat ya kabiri igihe umuntu amaze gusoma amasurat yose ajya muri Qunut akavuga ubusabe bwabugenewe.

15. Ni mustahabu ko mbere yo kuvuga tashahudu umuntu avuga ati:” Alhamdulillah” cyangwa akavuga ati:

«بِسْمِ اللّٰهِ وَباللّٰهِ والْحَمْدُ لِلّٰهِ وَخَیرُ الْأَسْمٰاءِ لِلّٰهِ».
” Bismillahi wa billahi wal-hamdulillah wa khayrul-Asmaai lillahi”.

16. Ni mustahabu ko nyuma ya Tashahudu umuntu avuga ati:

«وَ تَقَبَّلْ شَفَاعَتَهُ فِی أُمَّتِهِ وَ ارْفَعْ دَرَجَتَهُ »
” Wa taqabbal shafa’atahu fi ummatihi warfa’ darajatahu”.
“( Mana Nyagasani) Shafa’at ( Ubusabizi, ubuvugizi, ukwinginga kw’intumwa isabira abantu bayo ku Mana) y’intumwa ku bwoko bwayo ( ku bantu yatumweho) uyakire kandi urwego rwe (intumwa) uruzamure mu ntera”.

17. Ni mustahabu ko igihe umuntu arangije kuvuga Tasbihat Arba’a ( Dhikir zivugwa muri rakat ya gatatu n’iyakane) akora istighfar nyinshi.

18. Ni mustahabu ko nyuma ya buri salaamu isoza isengesho umuntu atora (avuga) takbiir inshuro eshatu agira ati:” Allahu Akbaru, Allahu Akbaru,Allahu Akbaru”.

19. Ni mustahabu ko nyuma ya buri sengesho umuntu akora sijida yo gushimira Imana (Sijidatu Shukur).

20. Ni mustahabu ko nyuma y’isengesho umuntu avuga Tasbihat Fatwimatu Zahra (alayha salaam), arizo:
a) Kuvuga ALLAHU AKBAR inshuro 34
b) Kuvuga ALHAMDU LILLAH inshuro 33
c) Kuvuga SUBHANALLAH inshuro 33

21. Ni mustahabu ko nyuma y’isengesho umuntu avuga ubusabe (Dua) ashaka ubwaribwo bwose.

2) Ibikorwa bya mustahabu bisaba ubikora ko abikora akora ibikorwa:

1. Ni mustahabu ko umuntu yambara imyenda isukuye kandi myiza mu gihe agiye gusali.
2. Ni mustahabu koza mu kanwa ( koza amenyo) neza mbere yo gusali.
3. Ni mustahabu gusokoza neza mbere yo gusali.
4. Ni mustahabu kwitera imibavu mbere yo gusali.
5. Ni mustahabu kwambara impeta yo mu bwoko bwa Aqiqa mu isengesho.
6. Ni mustahabu gusujudu kuri Turba (ubutaka) ya Karbala.
7. Ni mustahabu ko abagabo bambara ijuba (ijoho) mu gihe bari gusenga.
8. Ni mustahabu gusengera mu musigiti.
9. Ni mustahabu igihe umuntu ahagaze arimo gisenga ibiganza bye abifatisha ku matako (amaboko arambuye ibiganza bifashe ku matako).
10. Ni mustahabu kureba aho umuntu asujudu igihe ahagaze arimo gusali.
11. Ni mustahabu kureba hagati y’ibirenge bibiri ( kureba ku birenge) igihe umuntu ari muri ruku arimo gusali.
12. Ni mustahabu kureba ku zuru (kwerekeza amaso aho izuru riba rifashe hasi) igihe umuntu ari muri sijida.
13. Ni mustahabu igihe umuntu ahagaze, ahagarara asa nushyize uburemere bwe ku kuguru kw’iburyo.
14. Ni mustahabu ko igihe umuntu yicaye, ashyira ikirenge cye cy’iburyo hejuru y’ikirenge cy’ibumoso.
15. Ni mustahabu kureba ku mpeta ya Aqiqa igihe umuntu ari muri Qunuut.
16. Ni mustahabu ko umuntu azamura ibiganza bye akabiringaniza n’akananwa ke igihe ari muri Qunuut .

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here