IBYUMVIRO bitanu (5)
Imam Jafar Swadiq (alayih salam) yaravuze ati: Yewe Mufazil
Ibyumviro bitanu by’abantu urebye uburyo byubakitse mu buhanga birenze kure iby’inyamanswa mu rwego rwo gufasha umuntu kugera kubidasanzwe kandi by’agaciro.
Amaso ateye k’umutwe nk’uko itara riteye ku cyuma hejuru (ipoto) mu rwego rwo ku mufasha kureba buri cyose.
Ntago ateye munsi y’ibirenge mu rwego rwo kurinda imvune cyangwa impanuka mu gihe umuntu ari kugenda, ibi bikaba byari gutuma agira ububabare kandi bikanagabanya ubukana n’ubushobozi bwayo. Iyo aza kuba ateye mu gice cy’ umubiri cyo hagati nk’ inda, umugongo cyangwa mu gituza, byari kuba bigoye guhita ureba cyangwa uhindukira mu gihe gito gishoboka.
Umutwe ni ahabugenewe heza ho gushyirwaho ibyumviro ugereranyije n’ibindi bice byose bigize umubiri w’umuntu.
Ibyumviro mu mubare ni bitanu bisubiza ibikenewe byose bikaba kandi nta na kimwe bisiga inyuma kidasubijwe mu gihe cyamaze kumenyekana.
Amaso atandukanya amabara. Amabara nt’agaciro yari kugira mu gihe nta buryo bwo kuyasobanukirwa bwari kubaho, cyane ko aya mabara ariho, ni uburyo bwo gutandukanya ikintu n’ikindi.
Amatwi ateye k’umutwe mu rwego rwo gukurura amajwi. Nanone amatwi nt’akamaro yari kuba afite mu gihe nta buryo buriho bwo kumva. Ibi ni kimwe n’ibindi byumviro, iyo hataza kubaho uburyo bwo kumenya ibiryohera cyangwa ibisharira amafunguro n’ibinyobwa byose ntacyo byari kuba bisobanuye kuri twe.
Iyo kandi hataza kubaho uburyo bwo gukorakora ku kintu ngo umuntu ahite asobanukirwa nimba cyorohereye cyangwa gikomeye hari byinshi mu buzima byari kuba nta mumaro bidufitiye. Iyo kandi hataza kubaho Uguhumurirwa cyangwa Kunukirwa ntacyo ubuzima rwose bwari kuba buvuze.
Kimwe nuko iyo hataza kubaho amabara, kubaho kw’amaso nabyo byari kuba nta mumaro. Nta majwi amatwi nayo ntiyari kubaho. No kubw’ibyo mwitegereze murebe ukuntu byashyizwe k’umurongo uhamye buri kimwe mu mwanya ukwiye wacyo bitewe nibyo gikora ndetse n’uburyo hariho imikoranire yuje ubuhanga hagati yabyo.
Ntago dushobora kumvisha amaso, yewe nta nubwo dushobora gutandukanya amabara dukoresheje amatwi, nta nubwo twahumurirwa cyangwa ngo tunukirwe bitanyuze mu mazuru n’ibindi,..
Hagati aho hari ibindi bice bigize ibyumviro biramutse bidahari ntago habaho guhuza (Link) igice kimwe n’ikindi. Twifashishije ingero, habaye nta rumuri ruhari, ntibishoboka ko amaso yasobanukirwa amabara, yewe ndetse habaye nta mwuka/umuyaga uhari ngo utware amajwi ntago amatwi yakurura amajwi. [Biracyaza……]
Tauhid Mufadhal Vol 1, kuva kuri P 20 kugeza kuri P 23.
Igice cya 2: Icyo Islamu ivuga ku byumviro bitanu by’umubiri
[…] Igice cya 1: Icyo Islamu ivuga ku byumviro bitanu by’umubiri n’akamaro kabyo […]