Impamvu zituma umuryango(family) ukomera

Ikintu cyose cyubatswe, bisaba ko kitabwaho kugira ngo kitazasenyuka ; kuko uko cyubatswe ni nako gishobora gusenyuka dore ko kitahozeho mbere; reka turebere hamwe ibintu bituma umuryango ukomera ntusenyuke.

◄ (1) Gushimira ►

Imwe mu mpamvu zituma habaho gukomera ku muryango ni uko abagize umuryango barangwa n’umuco wo gushimirana gahati yabo.
Gushimira bitera akanyamuneza n’umubano mwiza hagati y’umugabo, umugore ndetse n’abana.

Dufite hadith imwe itubwira iti:
اشکُر من أنعَمَ عَلَیك
“ Shimira buri wese wakugiriye neza “

🚩 Bamwe baravuga bati ibyo byo gushimira ni ibyo hanze y’urugo, bati mu rugo nta mpamvu yo gushimira; mu by’ukuri ntago ari uko bimeze baribeshya cyane; ahubwo mu rugo niho gushimira byagakwiriye guhera.

◼️ Urugero nimba umufasha wawe akuzaniye amafunguro; uba ukwiye kumushimira cyane ukamwereka ko wishimiye akazi yakoze bityo bituma umuruho yarafite ushira bikanamwongerera umutuzo n’umunezero;

◼️ Cyangwa se umugabo yaba avuye ku kazi yahashye ibintu runaka; umufasha we aba akwiye kuza amusanganira akamwakirira ku muryango akamushimira cyane; ibyo bitera akanyamuneza uwo mugabo cyane kandi bikongera urukundo mu muryango.

🏮 Yewe mugabo menya ko sobukwe na nyokobukwe hari icyubahiro ubagomba kandi uba ugomba kubashimira bihoraho kuko bakugiriye neza kuba barareze umugore wawe ndetse bakanamukuza;

🏮 Nawe mugore menya ko uyu mugabo mubana, mwashakanye hari umubyeyi wamuhaye amashereka, akamurera ndetse na se akaba yaramushakiraga buri kimwe bityo hari ishimwe n’icyubahiro bihoraho ubagomba baba bakiriho ukabashimira bisanzwe cyangwa se baba batakiriho ukajya ubasabira unabahoza mu busabe bwawe bwa buri gihe!

🚩 Intumwa y’Imana Muhammad(s) igihe yaratangiye kubona ubutunzi yafashe intama 40 azohereza umubyeyi wamwonkeje igihe yari mutoya witwaga Halimah Sadiyah; bamubajije impamvu aravuga ati: “ Nuko yanyonkeje “.

▪️ Ikibabaje ni uko hari bamwe mu bagabo badatuma abafasha babo bajya gusura iwabo cyangwa se ngo babagurire impano; ibyo ntibyari bikwiye mu muco wa kislamu; cyangwa se ugasanga umugore ntiyishimira ko umugabo we ajya gusura ababyeyi be; mu by’ukuri uwo si umuco wagakwiye kuturanga nk’abemera; kuba waratandukanye n’ababyeyi bawe mu nzu mwarimo mubanamo ntibivuze kubibagirwa burundu n’ineza bakugiriye bityo uba ugomba guhora ubashimira kandi ukabahoza ku mutima.

═════❁✿❁═════

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here