Ibyiza by’ukwezi kwa Dhulhija;

Kuva ku munsi wa mbere kugeza ku munsi wa cumi w’ukwezi kwa zhulhija ni imwe mu minsi y’umwaka ifite ibyiza bihambaye kandi ikagira ibikorwa byihariye muri kuno kwezi harimo ama layidi abiri akomeye muri islam irayidi y’igitambo hamwe n’irayidi ya Ghadir
ndetse ikagira n’umunsi wa alafa

Ibyiza n’ibikorwa biruta ibindi muri uku kwezi

Zhul’hijja ni ukwezi kwa nyuma k’umwaka, ukwezi kw’amasengesho no gusenga Imana, ukwezi gukorwamo Hijja, muri uku kwezi, gusenga no kwibuka Imana bigira ingaruka zikomeye mu buzima bwacu . Ni ukwezi kw’imigisha myinshi ndetse nta minsi ikunzwe imbere y’Imana nk’iminsi icumi ya mbere ya Dhul’hijja.

Muri riwayat hajemo ko amajoro icumi Qor’an yarahiyeho muri ino surat

“والفجر و لیال عشر”

Ari aya majoro y’iyi minsi icumi y’uku kwezi ndetse ino ndahiro ni ukubera ubuhambare bw’iyi minsi (Soma tafsir Qumi umzng wa 2, urp 419 )

Muri hadith iva ku ntumwa y’Imana Muhamad (swalallahu alayhi) ivuga yuko isengesho n’ibikorwa byiza bikozwe muri iyi minsi nta yindi minsi bishobora kunganya ibyiza (soma igitabo cyitwa Aqbar, urp rwa 317).

Muri Surat Al-Hija, umurongo wa 28, mugihe Allah avugamo inshingano zikomeye za “Hijja”, nanone Imana yavuze kubyerekeye “أیّام مَعْلُومات
aho abizera bagomba kwibuka Imana. Bumwe mu busobanuro (tafsir ) buzwi bwa

” أیّام مَعْلُومات “

Kandi buvugwa muri riwayat ni iminsi icumi ya mbere y’ukwezi kwa Dhul’hijja.( Soma mesbah almutahajad, urp 671)

Bityo n’amajoro yayo arubahitse ndetse n’iminsi yayo nko kubaho kw’Irayidi ya Ghadir n’irayidi y’igitambo n’umunsi wa Arafa; ndetse no kwibuka i duwa y’igitangaza n’agaciro gakomeye ya imam Hussein (amahoro y’Imana amubeho ) isomwa ku munsi wa Arafa byatumye kuno kwezi kugira icyubahiro cyihariye.

Aba islam ntibagakwiye kwirengagiza imigisha yaba iy’isi ndetse n’iy’ejo hazaza iri muri uku kwezi ndetse bagakwiye kweza roho zabo.

Bimwe mu bikorwa byihariye by’umunsi wa mbere wa zhulhija
Kwiyiriza:

1. Imamu Musa bin Ja’far (alayhi salaam) avuga ko umuntu wese uziyiriza ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa Dhu al-Hijjah, Imana izamwandikira ingororano ikomeye. (Mesbah al-Muttahid, urup. 671)
671)

2. Gusenga isengesho rya Hazrat Fatima (amahoro y’Imana amubeho )

Nyakwigendera “Sheikh Tusi” yaravuze ati: Ni mustahaba (sunna) gukora isengesho rya Hazrat Fatima (amahoro y’Imana amubeho ) kuri uyu munsi kandi iri sengesho ni rakati enye, ukora rakati ebyiri ebyiri nk’isengesho rya Hazrat Amir al-Mo’menin (amahoro amubeho ); Muri buri raka, soma Surat Al-Hamd inshuro imwe na Qul Huwa Allah inshuro mirongo itanu, hanyuma nyuma ya salaam, vuga Tasbih ya Hazrat Fatima (salamullahi alayha), hanyuma usome:

سُبْحانَ ذِی الْعِزِّ الشّامِخِ الْمُنیفِ، سُبْحانَ ذِی الْجَلالِ الْباذِخِ الْعَظیمِ،سُبْحانَ ذِی الْمُلْکِ الْفاخِرِ الْقَدیمِ، سُبْحانَ مَنْ یَری اَ ثَرَ النَّمْلَةِ فِی الصَّفا، سُبْحانَ مَنْ یَری وَقْعَ الطَّیْرِ فِی الْهَوآءِ، سُبْحانَ مَنْ هُوَ هکَذا وَلا هَکَذا غَیْرُهُ.

(Soma igitabo Mesbah almutahajad, urup 671 )

3. Gukora rakaat ebyiri

Igice cy’isaha mbere yuko adhuhur igera , ugomba gusenga rakati ebyiri kandi muri buri rak’at, ugomba gusoma Surat Al-Hamd inshuro imwe, Surat Qul Hu Allah inshuro icumi, Ayatu Al-Kursi inshuro icumi, na Sura Inna Anzalna inshuro icumi. (Iqbal, p. 325)

4. Buri wese uzaba ufitiye ubwoba umunyamahugu azasome ano magambo kuri uyu munsi:

حَسْبی حَسْبی حَسْبی مِنْ سُؤالی، عِلْمُکَ بِحالی

Imana izamurinda ibibi by’uwo munyamahugu

Ibikorwa byiza byo mu minsi icumi ya mbere y’ukwezi kwa Dhul’hijja

1- Isengesho

Imamu Swadiq (alayhi salaam) agira ati: Data Hazrat Imamu Baqir (alayhi salaam) yarambwiye ati: Mwana wanjye! Mu minsi icumi yambere y’ukwezi kwa Dhul’hijja (kuva mu ijoro rya mbere ry’ukwezi kugeza mu ijoro rya Eid al-Adha), ntuzigere ureka gukora rakat ebyiri buri joro hagati y’amasengesho ya Maghrib na Ishaa.
Muri buri rak’at, usoma Surat Hamd na Surat Tawhid , hanyuma usome uyu murongo:

وَ وَاعَدْنَا مُوسَی ثَلاَثِینَ لَیْلَةً وَ أَتْمَمْنَاهَا بِعَشْرٍ فَتَمَّ مِیقَاتُ رَبِّهِ أَرْبَعِینَ لَیْلَةً وَ قَالَ مُوسَی لأَخِیهِ هَارُونَ اخْلُفْنِی فِی قَوْمِی وَ أَصْلِحْ وَلاَ تَتَّبِعْ سَبِیلَ الْمُفْسِدِینَ. (اعراف/142)

Nubikora, uzasangira ibihembo nabagiye gukora hija (Iqbal, p. 317).

2- Kwiyiriza ubusa

Muri hadith , Imamu Musa Kazem (amahoro ya Allah amubeho ) agira ati: Umuntu wese wiyiriza iminsi 9 ya mbere ya Dhul’hijja, Imana izandika igihembo nk’uwiyirije ubusa ubuzima bwe bwose. (Zad Al-Ma’ad, p. 240)

3- Gusoma iduwa nyuma y’isengesho

Abu Hamza Thamali yavuze inkuru yavuzwe na Imamu Swadiq (alayhi salaam) avuga ko Imam yajyaga asoma iyi duwa kuva ku munsi wa mbere kugeza ku mugoroba w’umunsi wa Arafa, nyuma y’isengesho rya mu gitondo na mbere y’isengesho rya Maghrib.

اَللّـهُمَّ هذِهِ الاَْیّامُ الَّتی فَضَّلْتَها عَلَی الاَْیّامِ وَشَرَّفْتَها، وَ قَدْ بَلَّغْتَنیها بِمَنِّکَ
وَرَحْمَتِکَ، فَاَنْزِلْ عَلَیْنا مِنْ بَرَکاتِکَ، وَاَوْسِعْ عَلَیْنا فیها مِنْ نَعْمآئِکَ
اَللّـهُمَّ اِنّی اَسْئَلُکَ اَنْ تُصَلِّیَ عَلی مُحَمَّد وَ آلِ مُحَمَّد، وَاَنْ تَهْدِیَنا فیها
لِسَبیلِ الْهُدی، وَالْعَفافِ وَالْغِنی، وَالْعَمَلِ فیها بِما تُحِبُّ وَتَرْضی، اَللّهُمَّ
اِنّی اَسْئَلُکَ یا مَوْضِعَ کُلِّ شَکْوی، وَیا سامِعَ کُلِّ نَجْوی، وَیا شاهِدَ کُلِّ
مَلاَ، وَیا عالِمَ کُلِّ خَفِیَّة، اَنْ تُصَلِّیَ عَلی مُحَمَّد وَ آلِ مُحَمَّد، وَ اَنْ تَکْشِفَ
عَنّا فیهَا الْبَلاءَ، وَ تَسْتَجیبَ لَنا فیهَا الدُّعآءَ، وَ تُقَوِّیَنا فیها وَ تُعینَنا
وَتُوَفِّقَنا فیها لِما تُحِبُّ رَبَّنا وَتَرْضی، وَعَلی مَا افْتَرَضْتَ عَلَیْنا مِن
طاعَتِکَ، وَطـاعَةِ رَسُولِکَ وَاَهْلِ وِلایَتِکَ، اَللّـهُمَّ اِنّی اَسْئَلُکَ یا اَرْحَمَ الرّاحِمینَ، اَنْ تُصَلِّیَ عَلی مُحَمَّد وَ آلِ مُحَمَّد، وَاَنْ تَهَبَ لَنا فیهَا الرِّضا،
اِنَّکَ سَمیعُ الدُّعآءِ، وَلا تَحْرِمْنا خَیْرَ ما تُنْزِلُ فیها مِنَ السَّمآءِ، وَطَهِّرْنا
مِنَ الذُّنُوبِ یا عَلاّمَ الْغُیُوبِ، وَاَوْجِبْ لَنا فیها دارَ الْخُلُودِ، اَللّهُمَّ صَلِّ
عَلی مُحَمَّد وَ آلِ مُحَمَّد، وَلا تَتْرُکْ لَنا فیها ذَنْباً اِلاَّ غَفَرْتَهُ، وَلا هَمّاً اِلاَّ
فَرَّجْتَهُ، وَلا دَیْناً اِلاَّ قَضَیْتَهُ، وَلا غائِباً اِلاَّ اَدَّیْتَهُ، وَلا حاجَةً مِنْ حَوائِجِ
الدُّنْیا وَالاْخِرَةِ اِلاَّ سَهَّلْتَها وَیَسَّرْتَها، اِنَّکَ عَلی کُلِّ شَیْء قَدیرٌ، اَللّـهُمَّ یا
عالِمَ الْخَفِیّاتِ، یا راحِمَ الْعَبَراتِ، یا مُجیبَ الدَّعَواتِ، یا رَبَّ الاَْرَضینَ
وَالسَّمواتِ، یا مَنْ لا تَتَشابَهُ عَلَیْهِ الاَْصْواتُ، صَلِّ عَلی مُحَمَّد وَ آلِمُحَمَّد، وَاجْعَلْنا فیها مِنْ عُتَقآئِکَ وَطُلَقآئِکَ مِنَ النّارِ، وَالْفائِزینَ بِجَنَّتِکَ
وَالنّاجینَ بِرَحْمَتِکَ، یااَرْحَمَ الرّاحِمینَ، وَصَلَّی اللهُ عَلی سَیِّدِنا مُحَمَّد
وَآلِهِ اَجْمَعینَ، وَسَلَّمَ عَلَیْهِمْ تَسْلیماً

(Mesbah Al-Muttahajad: urup. 672; Iqbal: p. 322 )

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here